African Union yemeje umushinga w’itegeko ryo gufasha DRCongo guhashya Umwakagara mu ntambara ya M23 muri Congo

 

Amakuru agera ku InyangeNews dukesha akanama ka «African Union Security council» aratangaza ko iyo komisiyo ya (AUSC) yafashe icyemezo cyo gushyigikira DRCongo mu ntambara balimo kurwana na Leta ya Kigali iyobowe n’ingoma y’abega. Muriyo nama uhagarariye Leta ya Kigali akaba ataratumiwe. Icyemezo kitashimishije Leta y’abega.

Ibihugu byombi birarebana ayingwe, ni mugihe hari hizewe amasezerano yabera muri Angola yuko ashobora gukurikizwa. Ariko birasa naho DRCongo murwego rwa diplomasi basa naho barushije ingufu Leta ya Kigali. Twibutse ko hashize amezi macye umryango wa SADEC wohereje ingabo muri DRCongo, zilimo iza Tanzania na South Africa.

Kuba AU yafashe icyemezo cyo gushimira ibihugu byateye ingabo mu bitugu DRCongo, n’ikimenyetso yuko bashobora no kuzatanga ubufasha kurwego rw’ingabo zishobora guturuka mu bindi bihugu bizashyigikira ingabo za FARDC. Leta ya Kigali ikaba ifite intwaro zo mu bwoko bwa (missiles) umuryango wa EU wamaganiye kure cyane ko hagati y’ibihugu byombi uRwanda na DRC bishobora gukuresha intwaro zigezweho zihanura indege ndetse na za drone indege zitwarwa na computer zitagira abadeleva.

Iki cyemezo cya AU gisobanuye ko, uRwanda rugiye guhura n’intambara ikomeye cyane aho bagiye guhangana na African Union kuko igiye guhuza ingabo zayo zikarwanya RDF/M23. Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo mu gihugu cya France aravuga ko ngo haba hari umugambi wo gukuraho Umwakagara hakoreshejwe ingabo za AU, ariko ngo bikaba hari ibihugu bikomeye byaba byihishe inyuma y’uwo mugambi bidashaka kwigaragaza ngo kuko bivuga ko ar’inshuti z’Umwakagara. Ubanza ya kinamico yitwa amatora azaba ku ya 14 nyakanga, 2024 ashobora kutazaba niba Leta ya DRCongo izaba yateguye neza gahunda yayo.

Biravugwa ko hari gahunda yo gukuraho Umwakagara hakoreshejwe ingufu za gisirikare ngo kuko demokarasi yananiranye. Ikibazo gikomeye ngo ni uko adaha agaciro ibihugu by’abaturanyi ahora ashaka gusuhoza intambara. Ku buryo bamwise akazina ka (stubborn man in great lakes region) bisobanura umugabo w’inkubaganyi mukarere kibiyaga bigari. Reka tubitege amaso wabona umuzimu ataririye kumunyagasani ingoma y’abega igakurwaho abanyarwanda bagahumeka!?

egretnewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar