Rwanda: Ngo Jeannette Kagame acuruza inkari z’abagore?

 

Inkuru dukesha radio iteme ya JP Turayishimye magigiri ukorera Leta y’uRwanda, na Kamana Achilles bari mukiganiro na Tabitha Gwiza aho bavugaga ku nkuru y’ukuntu Jeannette Kagame Nyiramongi ngo asigaye acuruza inkari z’abagore. Twibajije nimba koko ibi ar’ukuli cyangwa niba ar’uguharabika bisanzwe biratuyobera.Ariko bibaye ar’ukuli byaba arakaga gakomeye cyane kandi giteye ubwoba! Usibye ko bishoboka habaye hariho umushinga wizo nkari!

Mukiganiro cyabo banakoresheje indirimbo ya rupfu/rpf ivuga ngo fpr umuryango wabanyarwanda waharaniye cyera kuza…. Bayihinduyemo ngo “waharaniye cyera kuzabarimbura abanyarwanda” mu byukuli iyo baza gukora icyo kiganiro ari abantu baharanira impinduka byari kuba byiza. Wenda Tabitha Gwiza we ntamucyeka ko yaba akorera ingoma y’abega, kuko amateka ye arazwi gusa wenda twavugako bashobora kumugira agakingirizo cyangwa igikoresho kugirango bagirirwe ikizere.

Ariko aha wanakwibaza uburyo abari abanyepolitike b’urunana nyarwanda RAC, uko baje guhinduka abanyamakuru bose bikakuyobera. Ariko mu bundi buryo kuba bashakisha abantu benshi babakurikira nabyo biri muri wa mugambi wo muri iki gihe wo guhahira kuri YouTube dore izo cash nazo zibagwa nabi.

Noneho bikaba byatera umuntu kwibaza niba urugamba bari baratangije nimba rwarashiriye kuri YOUTUBE, cyangwa se niba icyo baharaniraga baramaze ku kigeraho. Ariko biramvikana muri iki gihe ahabonetse ihaho ntibisaba kuba ryaba riturutse ahantu heza icyangombwa ni uko babona ibyo bashyira mu bifu byabo. Gusa bibaye ar’uko bimeze nabyo byaba bibabaje kuko inzara ijya ishira, ariko igihemu ntabwo gishira. Ubwo twabita bampemuke ndamuke kuko aliyo ndirimbo abantu benshi muri iki gihe basigaye baririmba kandi imaze kumenyerwa ndetse aho bukera ku ngoma y’abega izaba umuco usanzwe!!!

Sinzi niba Tabitha Gwiza ashobora kwikontorola mu byo avuga byose, kuko niba JP Turayishimye atamukoresha, ubwo bivuze yuko Tabitha Gwiza ashobora gukoresha JP Turayishimye ku buryo amukuraho amakuru yose yifuza.Gusa mu busesenguzi twakoze JP Turayishimye kubera kutiyizera kandi akaba azi neza ko abantu bamuzi nka magigiri kandi akazi akora akaba adashobora ku kureka kuko karamutunze Ngirango ikiraka cyo kurera impfumbyi z’abanyaMerica gishobora kuba kutamuhemba agatubutse bigatuma abona na kanya ko gukora ubumagigiri yita itangaza makuru nabyo ubwabyo akabyungukiramo kubera abamukurikira benshi ni za magigiri na banyarwanda bo muri diaspora dore ko bose bakora umwuga umwe!!!

Kugeza Magingo aya ntabwo bari basobanurira abanyarwanda aho urunana nyarwanda rwarigitiye kuva barushinga. Ndetse ntibanasobanura neza gahunda zabo aho zaba zigeze zo gukuraho Leta y’uRwanda byaba binyuze mu ntambara cyangwa mu mahoro ari bita imishikirano.

Gusa amakuru yandi twabashije kumenya ajyanye na RNC bahozemo mbere yuko bashinga RAC, ni ayuko RNC ya Kayumba Nyamwasa imishyirano balimo na Leta ya Kigali isa naho yananiranye kuko Kampala basabye Kagame kuba yarangiza iyi manda byibuze akarekera Kayumba Nyamwasa nawe akayobora imyaka (5) nk’uko biteganijwe mu itegeko shinga, maze Umwakagara arabagarama!!! So gahunda y’itahuka rya RNC ishobora kutazabatunganira kuko ikomeje kuzamo kidobya kubera yuko bamaze gucirwaho iteka rya burundu n’ubutabera bw’Uhoraho Nyiringabo mu isi yabazima!

Ubuhanuzi tutigeze twandika bwo mukwezi gushize kwa gatatu bwatangaje ko Kayumba Nyamwasa ajyanywe mu butayu hafi no kumpera yabwo, mbona abanyamuryango ba RNC bari hamwe nawe mu butayu bugufiya basubira inyuma ku nkenegero z’ubutayu Kayumba Nyamwasa abusigaramo wenyine!

 egretnewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar