Umwakagara: Nitabyara inyana, irabyara ikimasa!!!

Umwakagara byamwanze munda asaba amahanga na bantu bose bashinzwe kuvuganira uburenganzira bwa muntu ndetse nimiryango irengera ikiremwa muntu, kureka kwivanga mukibazo cy’uRwanda na Bongereza balimo gucuruza impunzi zamahanga. Yiyibagije ko, ikibazo cy’impunzi ar’ikibazo kirebwa namahanga cyane ko, izo mpunzi atari abanyarwanda, ahubwo ar’impunzi z’amahanga zagiye zituruka mu bihugu butandukanye zigahurira mu Bwongereza. Kubera amashyushyu ya za cash yakiriye akaba yarategereje nizindi, byamwanze munda ajya ahagaragara aravuga. Ariko se kuvuga kwe, haba hari icyo byahindura kumbogamizi zirengera impunzi z’amahanga?

Twibutse ko, iyo muryango iharanira uburenganzira bwa muntu, nayo iramutse ibuse abantu barenga ibihumbi (5200); nayo akazi kabo kaba karangiye yahita ifunga imiryango. Cyane ko imilimo yabo ishingiye kumategeko bumvikanyeho na Leta mu bibazo byo kurengera uburenganzira bwa muntu yashyizweho umukono (Geneva-Suisse).

Mu gihe Umwakagara yarategereje za magorwa z’impunzi zahungiye mu gihugu cy’Abongereza, amahanga akomeje gusakuza cyane yamagana igurishwa ry’impunzi zahungiye mu Bwongereza (England) ko igikorwa zigiye gukorerwa kinyuranye n’amategeko mpuzamahanga aho itegeko rivuga ko, impunzi ijyanwa mu gihugu runaka ari uko ubwayo ibyemeye ku bushake.

Ariko ku mpunzi zahungiye mu Bwongereza zari zigitegereje guhabwa ubuhunzi cyangwa bakabubima, hajemo kidobya y’ubucuruzi aho bifuza kuzohereza mu Rwanda zikaba ariho zitegerereza kuzageza igihe zizemererwa ubuhunzi bwo kuba mu Bwongereza.Harimo ubucuruzi bukomeye cyane kuba ingoma y’abega barubatse amazu impunzi zizabamo, ni amazu yari yarabuze abayaturamo yaramaze imyaka ni myaniko n’umushinga wa rupfu/rpf.

Uyu mushinga wo gushaka abashobora gutura muri aya mazu, ubundi wakabaye uri munshingano za UNHCR kuko aribo bashinzwe gushakira impunzi ibihugu bajyanwamo bakurwa mu bihugu bahungiyemo.Byitwa (re-locate third country).Ariko igihugu cy’Ubwongereza cyabuze uburyo kizasobanura amashillingi bashakaga guha Umwakagara kugirango akomeze kurwana muri Congo no gufata ibice byinshi by’icyo gihugu nk’uko byatangajwe na MONISCO ikiri muri DRCongo ko M23 imaze gufata ahantu hanini cyane bitegeze bibaho mu mateka yayo.

Ibyo byabaye hashize iminsi itari myinshi Umwakagara ahawe za millions za ma pound £ 100 nibwo intambara yabaye nk’aho basutse fuel mu muriro warusanzwe waka mu ishyamba rikakaye! Umwakagara amaze kwerekana ko yakoze umulimo mwiza cyane, Abongereza nibwo bashatse uko bamwongera millions za ma pound £ 250, hagati aho niko na society ya APPLE y’abanyaMerica yarilimo isaba uRwanda ko basinyana amasezerano y’ubucuruzi bw’amabuye yagaciro.

Ni muri urwo rwego Leta ya DRCongo batanze ikirego cyo kurega iyo society kuba ilimo kugura amabuye yagaciro alimo guturuka muri Congo mu buryo bunyuranije namategeko.

Ibyo Umwakagara alimo kubikora ari na ko ijisho rye rikomeje gushakisha uko ryakwigarurira imitungo ya nyakwigendera Rwigara Assinapol.Yarafite ikizere ko agiye kubona miliyari yamashillingi izaturuka muri hotel ya Rwigara Assinapol akalima yahinduye ake iyo akubiswe n’ubucyene ajya guhunahuna ngo arebe ko icyo yakwibayo. Kubera gukenesha abanyarwanda bakaba batakigira n’urwo kwishima, habuze abajya gusura iyo hotel yarategerejemo akayabo atakoreye ngo ayiteze icyamunara.

      rwigara-pro

Tuributsa ko imitungo ya nyakwigendera Rwigara Assinapol yashinganishijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Umuntu wese uzayigura na bayiguze bose bamaze gucirwaho iteka kandi bajyanywe mu butayu, ndetse na bandi bazayigura bizajyanwa mu butayu kujya kwigishwa n’Uwiteka Imana Nyiringabo. Uwo muryango ufitanye urubanza n’Uhoraho Nyiringabo umuntu wese uzabyitambikamo ntazabura guhura na kaga gakomeye!!! Usibyeko n’ubusanzwe inkoni ibuse mukaba barayivuna iyo uyirengeje urugo iragaruka ikagukubita!!! Uwo muryango muwilinde ntubabwire ikibi cyangwa icyiza ejo mutazahura na kaga mwikururiye ntimuzavuge ngo ntimwaburiwe!!!

egretnewseditor@gmail.com

Skip to toolbar