Igihugu cya Kenya kirageraniwe mu by’ubukungu

Igihugu cya Kenya kirageraniwe mu bijyanye n’ubukungu aho abanyenganda (investors) bamaze guhunga icyo gihugu berekeza mu bihugu by’abaturanyi. Ariko inkuru dukesha inama nkuru yabanyenganda bakoranye na Leta ya Ruto batangaje ko benshi mu banyenganda bamaze kwimukira mu gihugu cya CHINA. Invo n’invano y’abanyenganda bimukiye mu bindi bihugu, n’izamuka ry’imisoro (double taxation).

 Bakomeza bavuga ko, Leta imaze kuzamura imisoro, nta na mashillingi aturuka muri Leta ngo agere mu baturage. Agace kazwi cyane kw’isina rya (INDA) bisobanura (industrial) ubu hasigaye ari ikibuga nta nganda zikiharangwa.

Bisobanuyeko ibihugu byo mukarere byakoraga ubucuruzi cyangwa byakuraga ibicuruzwa mu gihugu cyacu cyan Kenya, biri mu bibazo by’ubukungu. Ndetse cyane ibihugu byanyuzaga ibicuruzwa cyangwa amavuta ya (FUEL) mu muhora witwa (BYPASS) bivuzeko biri mukaga gakomeye cyane!

Mu mwaka umwe na mezi (7) Ruto amaze ku butegetsi, ibihugu by’ibituranyi byahisemo gukoresha umuhora witwa (central channel) ari wo muhora wo mu gihugu cya Tanzania.

Ubuzima mu gihugu cya Kenya bwarahagaze, hari inzara iteye ubwoba, nta mushinga numwe Leta ilimo gukora usibye kuvuga ngo tuzakora ibi nibi ndetse hari naho Ruto adatinya kujya gufungura cyangwa gutangiza imishinga Uhuru Kenyatta yasize arangije. Amaze gufata imyenda cyangwa amadeni angana na Triyali 2.50 ikintu giteye ubwoba abanyagihugu kuko ari president numwe mu bamubanjirije wigeze agera kuri urwo rugero mu gihe gitoya amaze ku butegetsi.

Igisigaye ni uko n’umwuka duhumeka tugiye kujya tuwishyurira kugirango azabashe kwishyura imyenda igihugu cya Kenya cyishyuzwa ingana na 11.3

Nyuma yuko imitwe yombi y’intekoshingamategeko yemeje (NADCO REPORT) umusaruro wa (bipartisan talks) hagati y’impande zombi uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho rurasaba ko Leta yashyira mu bikorwa ibyo bumvikanye (implementation). Dore uruhande rwa (Azimio La Umoja One Kenya Coalition) bamaze gutangaza abantu babo (3) bagize itsinda rizafungura SERVER ububiko bw’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.

Kuri iki cyumweru twarangihe GOVERNOR JAMES ORENGO senior councilor mu by’amategeko. Yatangaje ko niba Leta idakoze ibyo bumvikanye mu biganiro, ko bashobora kongera gusubira mu myigaragambyo ishobora gukwira igihugu cyose doreko na bantu benshi bayikeneye cyane! Orengo yavuzeko ngo balimo kubona ibimenyetso bigaragaza ko Leta itangiye gutseta ibirenge mu mugambi w’ibiganiro wamaze kwemezwa n’inteko shingamategeko.

Mu gihe Leta ya KK regime izaba yemeye gufungura SERVER nk’uko byamaze kwemezwa n’inteko shingamategeko zombi, nibasanga ko RUTO atatsinze amatora y’umukuru w’igihugu, bivuzeko kuba byaremejwe n’inteko byahise bihinduka itegeko. Bisobanuyeko Uhuru Kenyatta ashobora kugarurwa ku butegetsi hagategurwa andi matora ku nshuro ya kabili nk’uko Ubuhanuzi bwabivuze!

William Samuei RUTO muri gahunda yise (tour of development) buri ntara agiyemo bamuvugiriza induru nk’umujura cyangwa umwicanyi. Ubushize yasuye intara zingajemo ubwoko bwe bw’Abakalenjin, nta bwo batumye abagezaho ijambo kugeza ho icyegera cye Rigathi Gachagua yabasabye kumwihanganira abonye ko byanze ababwira ko abona intebe y’umukuru w’igihugu bari barabonye igiye kubacika. Urumva yacaga amarenga ko ubutegetsi bugiye kubava mu biganza!

Leta ya Samuei William Ruto KK regime yatangaje ko, ngo bagiye kugabanya budget kuri za (parastatals). Ndetse yongeraho ko za parastatals zibyazwa umusaruro zigiye gutezwa icyamunara. Iki nicyifuzo amaranye umwaka wose, ariko abaturage ntabwo bashyigikiye icyo gitekereza kuko bavuga ko yananiwe gutegeka igihugu ahubwo yagishoye mu bibazo bikomeye mu gihe yiyamamaza yavuzeko atazigera afata imyenda cyangwa amadeni nk’uko Uhuru Kenyatta yabigenje. Ariko umwaka umwe na mezi (7) amaze gufata amadeni agera kuri tiriyali 2.5 bitigeze bibaho ku bandi baperezide bamubanjirije.

Umukino wa politike ulimo gukinwa ntabwo usobanutse, ubundi itegekoshinga rivuga ko, iyo amatora arangiye, ibikorwa bya politike bihagarara kuzageza hasigaye imyaka (2) ngo manda y’uwatowe irangire niho ibikorwa byo kongera kwiyamamaza bisubikurwa.

Ariko RUTO kuva yagera ku butegetsi ntabwo yari yahagarika kwiyamamaza, ubu noneho balimo kuvuga ku matora ya 2027 mu gihe dusigaje umwaka umwe na mezi 3 kugirango ibikorwa byo kwiyamamaza mu buryo bwemewe n’amategeko bitangire. Bitewe ni uko igikorwa cyo gufungura SERVER ar’igikorwa kitateganijwe n’amategeko bishobora kuba ariyo mpamvu balimo kwiyamamaza kuko niba bazafungura SERVER nk’uko ibiganiro bya NADCO REPORT byemejwe n’imitwe yombi yabashingamategeko, byaba byumvikana yuko batangira kwiyamamaza kuko amatora ashobora gusubirwamo nkuko biteganijwe.

Bibaye ari uko bimeze, byaba bivuze yuko RUTO asigaje ukwezi gutaha kwa kanne konyine, byanashoboka ko ari nako kwezi bazatangaza ibyavuye mu matora ya 2022 niba baramutse bubahirije itegeko ry’ibyavuye mu biganiro BOMAS OF KENYA ku mpande zombi. Bivuze ko Uhuru Kenyatta yagarurwa ku butegetsi mukwezi kwa gatanu (May) kugirango ahagararire amatora y’umukuru w’igihugu azaba agiye gusubirwamo.

Igitekerezo cyo gushaka kugurisha imitungo ya Leta mu bigo byigenga (parastatals) n’uburyo bwo gushaka kwigwizaho umutungo wa Leta ugashyirwa mu maboko yabikorera kugiti cyabo bitwaje imyanya bafite mu butegetsi (abuse of power). Kimwe mu bigo bikomeye cyane bifite inzu ya mbere mu murwa mukuru wa Nairobi halimo inzu ya (Kenya International Conference Chamber). KICC. Ruto kuva yagera ku butegetsi yakomeje kumira amacandwe yo kwifuza guteza icyamunara ibigo bya Leta bikomeye kugirango nava ku butegetsi azabe yamaze kwigwizaho imitungo igaragara kandi ifatika.

egretnewseditor@gmail.com

Skip to toolbar