Hashobora kuvuka igihugu gishya hagati ya Tanzania,Uganda,Rwanda,na DRCongo

 

Ikinyamakuru “the east Africa newspaper” cyatangaje inkuru yuko Tanzania n’uRwanda bigiye gushyiraho undi mupaka mu mushya ntara ya Kagera muri District ya KAISHO ahitwa Kyelwa.Amakuru avuga ko ngo umupaka wa Rusumo udahagije kubera usanga ibicuruzwa ari byinshi bigatuma bikererezwa kubikuramo bikadindiza ubukungu bw’ibihugu.

Kyelwa iri hafi n’undi mupaka uhuza Tanzania na Uganda witwa GIKAGATI, mu gihe umupaka wa Rusumo uri hagati y’intara ya BUKOBA na MWANZA. Abaturuka mu mujyi wa Mwanza bibasaba kwambuka Lake Victoria bakinjira mu district ya SENGELEMA kugirango bazabashe gufata umuhanda uhuza Mwanza na BUKOBA.

Twibutse ko, ibi ari Ubuhanuzi bwasohoye, bwavuze ko mbere yuko ingoma y’abega batera igihugu cy’Abakalidayo (Chaldean) bazabanza gufungura umupaka uzaba uhuza Uganda, Tanzania, n’uRwanda.

Ibi bikazafasha abega n’abasinga kwambuka bagiye kugigira igihugu cya Tanzania. Mu ntara ya Kagera hakaba hariho ibice (2) igice kimwe akaba ari icya Uganda aho mu gihe cy’ubukoloni cyahawe igihugu cya Tanzania.Ikindi gice gisigaye kandi kinini cyane akaba ar’igice cy’uRwanda. Niyo Kelwa ibarirwa kuruhande rw’uRwanda.Kelwa ni ahantu hakungahaye ku mabuye ya gaciro yo mu bwoko bwa coltan na gasegerette. Usubiye inyuma gatoya werekeza hafi ni kiyaga gihari cyitwa RUTARAKA wahasanga ibirombe bicukurwamo ibitaka bivamo amarangi ya moko yose.

Aho niho ise wa ma magigiri ukorera muri DMI witwa captainKATOO NICHOLAS” w’umwega utavangiye, ariko wo mu bwoko bw’Abahutu yari yarashatse abagore babili bava inda imwe, niho yakoreraga umulimo wo gukanika amamodoka yakoreshwaga mu gucukura ayo mabuye ya gaciro. CPT.KATOO NICHOLAS avuka impanga na mushiki we witwa NYAKATOO. Aya mazina na Katoo na Nyakatoo n’amazina akoreshwa ku mpanga muri Uganda na Tanzania cyane mu bakiga na bahaya ndetse na banyambo kuko indimi zabo zijya gusa kimwe batandukanyeho gatoya mu magambo. Nikimwe n’Ikinyarwanda, Ikirundi, Igihangaza, Igiha, Ikinyamurenge.Ufashe abanyarwanda bose bavuga urulimi rw’ikinyarwanda bagera kuri miliyoni hafi (125) mukarere kibiyaga bigari.

Kuba bagiye gufungura uwo mupaka wa Kelwa ni amayeri ya Museveni na Kagame aho bari mu migambi yo gushakisha uko bashyiraho igihugu cy’abasinga,abega,abashambo,abashingwe, hamwe nindi kiryango yindi ibabogamiyeho.Kuko babona ko byange bikunde igihe kizagera bakazakurwa ku butegetsi.Bakaba badafite aho bazahungira,bityo gutangiza intambara ya DRCongo igice cya KIVU ya majy’Epfo na KIVU y’amajyaruguru bashobora kuzabihuza n’igice cya Tanzania cya Karagwe ndetse nikindi gice cya MASAKA gifatanye na KAGERA maze bakabibyazamo umusaruro w’ikindi gihugu cyabo bigengaho.

Mu ntara ya Karagwe hari amoko ahagwiriye ni ABAHAYA, ABANYAMBO, n’ABAKIGA, ndetse na bahutu bahunze 1994 benshi bahungiye muriyo ntara ya Karagwe kuko abatutsi bari barahahungiye nabo balimo babisana n’abahutu bahunga igihugu, mu gihe nabo balimo bahunguka basubira mu gihugu cy’uRwanda. Byumvikana yuko yari ya moko yabarirwaga k’uRwanda mbere y’umwaduko wabazungu cyangwa mu mvugo imenyerewe mbere y’ubukolini.

Bivuze ko, kuzafata iyo ntara ya Karagwe bizaborohera cyane kuko byanze bikunze n’intambara Uganda izaba ifitemo inyungu. Cyane ko mu mwaka w’i1979 na Museveni ajya gukura Iddy Amin Dada ku butegetsi yarafatanije na Milton Obotte impamvu yatumye banesha Iddy Amin ni uko Tanzania yarilimo kurwana nawe ishaka kugaruza iyo ntara ya Karagwe kugirango itegamira kuri Uganda. Igihugu cya Tanzania ntabwo kizi ibyo kilimo gukora, ariko ubwo gahunda zabariya bagabo zizatangira nibwo bazamenya icyo bakoze ko kitari gikwiriye. Kugeza magingo aya mu ngabo za Tanzania halimo ingabo z’abanyarwanda biyita abahangaza, cyangwa abahaya n’abanyambo. Magingo aya ntabwo Tanzania bari barabukwa uko gahunda ziteye!

egretnewseditor@gmail.com

Skip to toolbar