Abanyamadini bose ni bamwe aka wa muhutu.
Kuvugisha ukuli ntibyica umutumirano. Tuvuga ibyo tuzi, kuko ni ubuzima bwa buri munsi tubayemo. Ikinyoma cy’abanyamadini gikomeye kuruta icy’abanyepolitike.
Abanyamadini batandukaniye muri philosophy bita kwizera. Bigisha ibyo batemera, bakizera ibifatika mu gihe bigisha abayoboke babo ko bakwiye kwizera ibidafatika, cyangwa bitagaragara kandi bo badashobora kubyizera.
Bigisha Imana batazi ndetse batabonye, ahubwo bavuga ibyo bigishijwe mu nyuguti nyamara inyuguti irica ariko umwuka atanga ubugingo. The letter killeth but the spirit gives life.
Kwizera n’urugendo rutagira iherezo. Kuko niyo upfuye, ukomeza kwizera ko uzazuka. Ikibazo gusa wa kwibaza mbere yo gupfa, uzazuka ugana hehe hagati y’ijuru n’umuriro?
Abanyamadini cyangwa abafarisayo bose bahuzwa na cash ni cyubahiro ni ba (Survive) nta wemera undi murwego rwa (devide and ruler) tubacemo ibice tubone uko tubategeka.
Iyo ubashatseho ibimenyetso by’ubumana, bakubwira ko, atari ko bizera. Inkunga batanga cyangwa ubufasha babikorera kugirango birehereze benshi barushaho kwaguka no kugwira.
Ariko ufashe ubuzima bw’abayobozi b’amadini ukabushyira ku mu nzani usanga butagaragaza Imana, ahubwo ni akazi bahawe bagakora kugirango babeho (Survive) aho usanga mu mvugo yiyubashye babyita umuhagaro (calling).
Muribo bakoresha icyenewabo, kwikunda bikabije, gukoresha iterabwoba kubo banenzwe imikorere idahwitse. Kuba badashobora kugaragaza za gihamya zihamya guhamagarwa kwabo.
Kutagendana n’Imana ku buryo bugaragara kandi bufatika. Kuba bagendera kurugambo (gambling without action) kurusha ibikorwa. Kuba Ingingo (12) zivugwa muri 2 timoteo 3, usanga batazujuje ngo babe abakozi b’Imana buzuye.
Umwuka w’urwango n’ishyali bitajya bibavamo. Kwigira ibyo batari byo, kwemeza abantu aho kugirango bimezwe nimilimo bakora. Iki ikinyoma kiri ku isi yose.
Ikoranabuhanga rya social media ryarabavangiye bitewe ni uko abantu bahanahana amakuru (sharing information).
Kugendana n’Imana biragoye cyane, kandi ntibyoroshye na gatoya. Gusa biba byiza iyo uhamya neza ko ugendana nayo, kandi muri kumwe ibihe byose. Imana izi umuntu neza kuko niyo yamuremye ntabwo ijya ipfa kumushyira mu mulimo wayo nk’uko umuntu abyibwira.
Guhabwa ubushumba, ubupadiri, bitandukanye no guhamagarwa n’Imana ikaguha inshingano zayo bitanyuze ku bantu cyangwa mu idini. Kuko Imana ubwayo biragoye ko ikorera mu banyamadini.
Ishobora kwemera ko unyura mu idini kugirango wigishwe inyuguti, hanyuma ikazarigukuramo ikakujyana mu butayu kujya kwigishwa n’umwuka wayo utunganilizwa umulimo yaguhamagariye aho wigishwe ijambo ryitwa (rhema word).
Intambara iba hagati y’Imana n’uwo yahamagaye, ni ukuba idashaka ibyo ashaka, nawe akaba adashaka ibyo ishaka. Aho niho ruzingiye!
Kugendana nayo, bisaba gukuraho inyungu zawe (your own interests) inyungu zayo akaba arizo ushyira imbere. Ibyo abantu benshi nta bwo babikozwa!!!
Bishobora ku kugora ku Kumvisha ko, ubwenge dukoresha butatanzwe n’Imana yo mu ijuru.”Dore uyu muntu abaye nk’imwe yo muri twe, kubwo kumenya ikiza nikibi, hinga adakora ku giti cy’ubugingo akiryaho akarama iteka”.
Mu migambi y’Imana nta gahunda yarifite yo gutuma umuntu amenya ikiza nikibi kugirango atazaruha. Kwishyira imbere kw’abagore no kudohoka ku nshingano kw’abagabo imbere y’abagore nibyo byaduteje umuvumo wo kutumvira Imana, ahubwo tukumvira abagore aho kumvira Imana yabaduhaye (it’s very saddened).