Intambara nshya mu bukungu bw’isi
OPEC kuba yagabanyije kugura ikigero cy’amavuta ya fuel ku iguriro mpuzamigabane, bishobora kuba ari amayeri yo gutindihaza ibihugu bikiri inyuma mu majyambere.
Joe Biden yagaye cyane akanama kagizwe n’amashyirahamwe ashinzwe kugura amavuta (fuel) rya (OPEC); Yavuze ko ibihugu bikennye bishobora guhura na kaga gateye ubwoba mu by’ubukungu.
Birashoboka yuko waba ari umugambi w’ibihugu bikize, bilimo Uburayi n’America nyuma yo kubona ko bimwe mu bihugu by’Africa bisa naho bishyigikiye Russia mu ntambara ya Ukraine.
Byashoboka yuko ibihugu bifite amavuta butemerewe kuba byagurisha amavuta yabyo uko byishakiye murwego rwo gukontorola ubukungu bw’isi.
Ibihugu nka Kenya ifite ideni 63.5 bingana na triyali 12 z’amashillingi ya kenya. Mu misoro twinjiza ivuye mu baturage twishyura umwenda 43.5% bivuze ngo igihugu gisigarana 56.5% aho bidashoboka ko imilimo y’igihugu yatunganywa nk’uko bikwiye.
Uganda ifite ideni rinini cyane ringana na triyali 70% by’ideni bishyuzwa kandi bizwi ko Uganda na kenya bicukura amavuta ariko akaba nta cyo amaliye abaturage.
Ahubwo usanga byigira mu mifuka ya bategetsi. Urwanda rwo rurambanije mu gufata amadeni mu gihe ibindi bihugu by’Africa byahagarikuwe kongera gufata imyenda.
Ariko Birumvikana bari muri DRCONGO ntiibabuze utubuye bibayo bakadutangaho grant bakongera bagahabwa agatubutse cyane ko ibyo bihugu bitanga inguzanyo ari byo birinyuma yiyo ntambara.
Niba urugero rw’amavuta yagurwaga rugabanijwe birashoboka ko, imigabane ya bimwe mu bihugu yaba yagabanijwe cyangwa yakuwemo burundu bitewe ni uko ubukungu bwifashe.
Bisobanuye ko, ubuzima bugiye kongera guhenda cyane (cost of living). Aho abanyagihugu bashobora kutazihanganira abategetsi bari kubutegetsi bashobora kuzakurwaho ni myigaragambyo nk’uko biherutse kuba muri Sri Lanka.