Ibwami kwa YUHI VI bacitsemo ibice (2)
Amakuru aturuka ahantu hizewe mu biro ntara makuru byo mu ijuru, biratangaza ko, ibwami kwa YUHI VI baraye mu nama baganira uko bakwiye guhererekanya ubwami mu mahoro kugirango Uhoraho asohoze isezerano ku bwoko bwe.
Ikindi gice gishyigikiye Umwami Yuhi Vi kikavuga ko, badakwiye kuba ingaruzwa muheto hatabaye intambara ngo bagomba gutegereza kugeza kumunota wa nyuma.
Bakomeza bavugako, Umwami Kigeli Ndoli akoresha itangaza makuru kwigarurira imitima y’abaturage yigaragaza ko ari we Mwami watoranijwe n’Imana yo mu ijuru. Ngo kandi rubanda rwose ruramwera kubera guhangana n’ingoma y’abega.
Ikindi gice gishyigikiye isezerano ry’Imana kivugako bakurikiranye ubuhanuzi kugeza magingo ibyo Umwami Kigeli Ndoli ahanura ar’ukuli, kandi ko nta wundi Muhanuzi mw’isi barababona uhanura agaca n’imanza zitabera.
Bagiye batanga ingero zitandukanye ubuhanuzi bwa covid19, ubuhanuzi bw’isenyuka rya RNC, ubuhanuzi bw’intambara y’isi yose muri Ukraine, ubuhanuzi bwo gufunga amadini muri gakondo yabakiranutsi, yabwiye Umwami Kigeli V Ndahindurwa ko azataha wenyine niko byagenze yatashye nta mwiru n’umwe wamuherekeje n’ibindi byinshi twabakurikiranaga ibyo bavugaga byose.
Mu bihorere bakomeze binangire umutima, Yuhi VI nibamara kumurenzaho agataka bazayoboka kuko ntawukeza abami babili.
Ndanarengana ubwami bufite nyirabwo n’izina ngo nd’Umwami, ariko Ubwami n’ubw’Uwiteka Imana Nyiringabo. Mulimo gupfa ubusa, iyo yavuze ntawuyivuguruza. Yangize imbohe yo mu butayu inteza abega amanywa nijoro niba byashobokaga ngo ubwo bwami mbubarekere nabikora ku bwihuse kuko amahoro aruta byose!
N’itegeko ko nkora umulimo wa data kuko nicyo nahamagariwe, kandi nicyo navukiye gusohoza gahunda ya data wo mu ijuru.
Ikibazo cy’ubwami bwa gakondo yabakiranutsi nta muntu ufite icyo yagikoraho. It’s nonstop whether we like nor not. It’s belongs to the God of heaven himself. Nothing more, nothing less.