Uhuru Kenyatta yahawe akazi arakanga

William Ruto yagennye uwo yasimbuwe Uhuru Kenyatta Muigai nk’umuhuza mukuru uhuza abahanganye mu intambara ya Ethiopia aho abakomoka mu ntara ya Tigray (Tigirinya) bashaka gukuraho ubutegetsi bwa prime Minister Ahmed Abiya.

Nyuma yuko William Ruto akubutse muri Ethiopia aho yari yagiye gufungura kumugaragaro society y’itumanaho ya Safari Com, yagarutse avuye muri Ethiopia agena Uhuru Kenyatta nk’umuhuza w’impande zombi mu nama yariteganijwe muri South Africa.

Uhereye kuri Uhuru Kenyatta, kugeza kuri abahoze bakora muri Leta ye, yewe na bamwe mu ba police bakuru twavuga nka IGP MUTYAMBAI HILLARY, GEORGE KINOTI, banze gukorana n’ubutegetsi bwa William Ruto.

Amakuru twabagejeho ubushize yavugaga uburyo William Ruto yasabye hand shake Raila Odinga, ariko aramuhakanira amubwira ko yatsinze amatora nta mpamvu ya hand shake.

Ikimweru gishize yari Uganda ubwo yaravuye Ethiopia, ejo yagiye Tanzania gusa madam madam Samia Suluhu gufungura ibigori yafunze kuko bitemerewe kwinjira mu gihugu cya Kenya.

Tanzania ivugako nayo idafite ibigori biyihagije. Ni mu gihe kenya Leta yagiye izamura ibiciro byifumbire (fertilizer) kugeza ubwo umuturage yananiwe guhinga kubera ko naho yasarura aho kugirango Leta imugurire imyaka yejeje, ahubwo bajya kuyigura Tanzania na Uganda kugiciro cyo hasi bityo umuturage akabura isoko gutyo kubera politike yo kwikubira.

Ibicuruzwa byose byamutseho hagati ya mashillngi 30 na 20, ibintu ubanza bitazoroha na gatoya. Kuva William Ruto yajya ku butegetsi hashize iminsi 27, ibiciro bimaze kwikuba inshuro (3) ibyo nibyo yitaga BOTTOM UP, aho yavugaga ko azazamura umuturage wo hasi, naho yavugaga kuzamura ibiciro.

Ubuzima muri Kenya bwarazamutse cyane buri ku kugero cyo hejuru, umuturage usanzwe biragoye yabasha kubaho. Abantu balimo kwibaza niba uyu mwaka tuzawurangiza. Ndetse nabari bamushyingikiye batangiye kwifuza ko habaho imyigaragambyo yo kumukura k’ubutegetsi.

Raila Odinga nawe yararuciye ararumira. Yavuze ko atazarwanya Leta, ko president akwiye gutegeka uko abishaka. Ubu abarwanyaga Raila Odinga ko atazaba umukuru w’igihugu batangiye kumwifuza n’ukwezi kutari kwarangira.

Ibyo bilimo kuba mu gihe ukwezi gushize abakozi ba Leta batari bahembwa imishahara yabo. Za super market birirwa bipfumbase bategereje clients badafitiye ikizere.

The prophecy of 2013: the people of evil nation, they will scattered different places, and they will prefer to die, rather than going on living. Jeremiah 8:3 KJV

Leta ya William Ruto yarizi ko oppositions bazamurwanya byibuze bakaba bamukura kubutegetsi. None oppositions ntibikozwa kuko bamurekeye inteko shingamategeko zose niwe uzigenzura. Urumva ko icyintu cyose ni yego mw’idishyi.

Mu gihe yananirwa ubutegetsi, aho gukurwaho na oppositions kugirango azabone urwitwazo, aziyambaza inteko zombi (senate n’inteko shingamategeko) kugirango zimukureho ikizere byumvikana ko bizakorwa na civil society cyangwa se igisirikare. He fried himself like meat poker.

Intara 23,kuri 47, zatewe namapfa (drought) ubwo ni kimwe cya kabili cy’igihugu cyugarijwe n’inzara. Mu gihe Leta ya William Ruto yakuyeho subside y’ibigori na fuel. Buri muturage yagenerwaga na Leta amashillingi 145, ku ifu kugirango igiciro cy’ifu n’ibigori kitazamuka.

Leta kandi yishyuraga $148,zingana na ksh 148BN,ibyo byose Ruto’s administration yabikuyeho. Umuturage asigara ari nyamwigendaho nta cyo agipfana na Leta. Abaturage bafite ubwoba bwinshi kuko ntawuzi uko ejo azaramuka bimeze.

Skip to toolbar