Ujye wubaha umuntu wese kuko utazi inkomoko y’umugisha wawe!

Igihe kimwe, umunsi umwe, ahantu hamwe, mu mezi atari, menshi turi mu mahugurwa ahantu runaka, umugore umwe yambwiye amagambo meza kandi akomeye cyane.

Mu w’1998,nari ncumbitse mu kiyovu cy’abakire. Umugore wari yaraje gusura mukuru we witwa Jane sinzi niba agikora mu rwego rw’umuvunyi. Icyo gihe niho yakoraga.

Murumuna we utuye mu gihugu cy’Abakaludaya (Tanzania) ahitwa Karagwe, Ngirango yitwa Beatrice, niho yari yarashatse yubatse ahafite umuryango (umugabo n’abana). Iyo twavaga mu mahugurwa twazaga tuganira twigendera na maguru.

Sinibuka niba yari umurokore cyangwa niba atari we. Ariko imvugo ye yasaga ni ya abantu b’Imana bo mu bwoko bw’abakiranutsi. Niba yari Umuhanuzi kazi simbizi. Nyamara twari abaturanyi mwubaha nka mushiki wanjye.

Yabanje kumbwira ubuzima bwe ya nyuzemo, bintera agahinda mu mutima. Iyo nza kuba mfite amikoro ahari wenda hari icyo nari gukora.

Niba yari umuraguza mutwe karemano simbizi. Mu kiganiro tugenda tuganira, ati rero Majeshi ntukagire agahinda ngo wihebe kuko wowe muri iyisi ya rurema uzaba umuntu udasanzwe, kandi uzakorera Imana ku buryo budasanzwe mw’isi yabazima.

Igihe cyose twagiraga icyo tuvuga ku buzima na politike, yagaruraga ayo magambo. Muramu we ni Pastor Kaniziyo. Yashatse mukuru we, ariko ntabwo yajyaga gusengera murusengero rwa mukuru we. Yakundaga kwibera murugo.

Arakomeza ati, uzanyura mu bikomeye cyane, arakomeza ati uzahura n’intambara nyinshi cyane, ndetse bashake ku kwica ariko ntabwo bazabishobora.

Arakomeza ati, uzaba umwe mu bakomeye bo muri iki gihugu. Ati icyo gihe nutangira kubibona ibi nkubwiye, uzanyibuka ko na bikubwiye nubwo nzaba ntari hafi yawe.

Bazagerageza ibishoboka byose ngo baguce igihanga, ariko ntibizakunda. Ati erega, nubwo mbona ushaka gushaka umugore witwaza ko uri impfubyi, si none uzashaka umugore kuko ugifite urugendo rugali n’umulimo mugari wo gukora. Imana yaguhaye ubwenge uzajya kwiga muri kaminuza zikomeye.

Ubwo twarangije amahugurwa, aza gusubira muri (Tanzania) ntiyansezeye Ngirango yagiye nibereye mu cyumba cy’amasengesho. Ibyo abivuga numvaga alimo gushaka kundemamo agatima kejo hazaza sinabyitayeho cyane kuko nari nkeneye ibifatika bituruka mu bidafatika (theories produce practical).

Ikindi gihe kimwe ndi Igisenyi, undi mubyeyi wo muri ADEPR, ati nyamara ibyo wibwira sibyo Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yibwira. Kuko azakugira igikoresho gisumba ibindi mw’isi yabazima. Inkozi z’ikibi zaramwishe.

Umuhanuzi Jacque nawe yaturutse (Tanzania) yazanywe na LT. Ntirushwa Jean de dieu ngo adupime arebe urusha undi guhanura kugirango abone report atwara muri DMI.

Jacque nawe yatangiye avuga gahunda Ntirushwa Jean de dieu yaralimo gupanga we na DMI. Yo kujya gutangiza umutwe wa RPRK mu gihugu cya Uganda biyitirira ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekonshinga. Ati dore ugiye gukorana na basirikare ibijyanye na politiki. Hanyuma bazashaka ku kwica ariko ntibazabishobora. Ndetse bazagufunga bashake ku kurogera muri gereza nabyo ntibazabishobira kuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azaba ari kumwe nawe.

Uganda mfungiye muri CMI Munyandinda Mugisha James alias Jackson Munyeragwe na mukuru we, Munyandinda Mbayiha John bashatse uko banyicira muri gereza basanga Uwiteka ari maso. Umuceri ni nyama bari banzaniye ngo mbirye mpite nipfira, mbiha umusirikare wabo ndabwirirwa mu minsi (2) yahise apfa.

Iyo Uwiteka Imana Nyiringabo agufiteho umugambi, nta bwo bipfa koroha ngo ucibwe igihanga. Bamaze imyaka bagerageza ariko byaranze.

Abega hamwe na badayimoni bahora bagerageza ngo barebe ko, bavuguruza umugambi w’Imana ariko byaranze.

Reka nshimire umuryango wanjye uri kumugabane w’Uburayi banteye inkunga mu buryo bwose bushoboka. Abibwiraga ko nzakorwa nisoni ntabwo babigezeho. Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ahabwe icyubahiro iteka ryose!

Amahoro n’imigisha itagabanije bibe kuri Abigail warwanye intambara nziza yo kwizera, no gukora ibyo ashoboye byose ngo ntakorwa nisoni. Niba hari icyo Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yakuvuzeho, ntugacike intege ahubwo ukotane kugeza kuri amina.

Ntutinye, ntuhagarike umutima, ntiwite ku magambo ya bantu, iryo bazajya bakuvuga ryose ujye urifata urikandagireho. Mu gihe kitarambiranye cyangwa kirambiranye bazamenya ko ukomoka mu bwoko butavumika. Igihe kizagera bamenye ko Kristo ari Umwami wo gukiranuka kandi ko Imana ica imanza zitabera.

egretnewseditor@gmail.com

Skip to toolbar