Umukuru wa DCI, n’umukuru wa police banze gukorana na government ya William Ruto.

Ku munsi wejo William Ruto yashyizeho government igizwe na ba cs 27. Mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko umukuru wa police Hilary Mutyambai yasabye kwegura ku mwanya w’umukuru wa police y’igihugu (general of police) cyangwa inspector General of police (IGP)

Bikiraho umukuru w’urwego rw’iperereza n’ubushinja cyaha rwa DCI rwigenga ruyobowe na George KINOTI, nawe yashyize ahabona itangazo ko yeguye ku mwanya we nka Director Criminal Investigation (DCI) ko ababishaka bose bashobora ku applying basaba gupiganirwa uwo mwanya uzatsinda exam akaba ari we uzamusimbura.

Ibi byerekana neza uko ubutegetsi bwa William Ruto bisa naho butizewe kuko ejo hashize mugitondo mbere yuko atangaza government nshya, amakuru avugako yabanje guhura na ba cs bahoze muri government ya Uhuru Kenyatta.

Bivugwa ko yabasabye gukorana nawe bakamuhakanira bamubwiyeko bananiwe bashaka kuruhuka.

Amakuru avugako yifuzaga kubaha umulimo ariko anashaka kubaneka ngo amenye impamvu ituma abantu badashaka gukorana nawe, kandi bamwe muri bo barakoranye nawe ubwo yari icyegera cya Uhuru Kenyatta.

Burya ngo umunsi wo gupfa kw’inkende igiti cyose yuriye kiranyerera. Ruto ibyo yifuzaga ntabwo byamuhiriye nibwo kugicamunsi yahise atangaza government.

Ubanza ubutabera bw’Uhoraho butazorohera isi n’abayituye. File number ilimo gukora umulimo wayo mu buryo budasanzwe kandi butamenyerewe. Abantu benshi barimo kubona ibintu bihinduka mu buryo budasobanutse kugirango Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yigaragaze ko alimo guca imanza zitabera mu mw’isi yabazima.

Skip to toolbar