Daily Archives: June 14, 2019

Rwanda: Impaka Kuhafungiwe Col Byabagamba na Gen Rusagara

Col Tom Byabagamba na Gen. Frank Rusagara

Mu Rwanda, umucamanza mu rukiko rw’ubujurire yirinze kuvugira mu ruhame ibyo yabonye mu iperereza yakoze kuri gereza ifungiwemo Col Tom Byabagamba na Gen Frank Rusagara. Icyakora yasabye ababuranyi bombi kubijyaho impaka akazabihuza n’ibyo yabonye akabona gufata icyemezo.

Ingagi yo muri Nigeria iracyekwaho kumira hafi miliyoni zirindwi


Umwe mu bakozi yabwiye radio yaho ko iyo ngagi ari yo yakwegekwaho ayo mafaranga yabuze (ifoto yo mu bubiko)

Abategetsi babwiye igisata cya BBC gitangaza ibiganiro mu rurimi rwa Pidgin ko inzu yororerwamo inyamaswa (zoo) yo mu majyaruguru ya Nigeria iri gukora iperereza ku makuru yuko ingagi yariye hafi miliyoni zirindwi z’ama-naira akoreshwa muri icyo gihugu.

Mu Rwanda ‘hadutse indwara idasanzwe’ mu bigo bimwe by’amashuri


Iyi ndwara ifata mu mavi imaze kwibasira ibigo bibiri by’abakobwa, uyu ni umwe mu bayirwaye

Mu Rwanda haravugwa indwara idasanzwe imaze kugera mu bigo bibiri by’amashuri yisumbuye mu burengerazuba no mu burasirazuba, kugeza ubu nta cyo ministeri y’ubuzima iratangaza kuri iyi ndwara.

Ubuhanuzi: Aba LGBTI b’impunzi bo mu Rwanda, u Burundi, Kongo…bavuga ko bari mu kaga i Nairobi

Intsinda ry’impunzi zivuga ko ziva mu Rwanda, u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Uganda, na Tanzaniya barangwa n’imigirire mpuzabitsina inyuranye (LGBTI) rivuga ko ryirukanywe aho ryari ricumbitse i Nairobi kubera kwangwa n’abaturage.

Skip to toolbar