Ingagi yo muri Nigeria iracyekwaho kumira hafi miliyoni zirindwi


Umwe mu bakozi yabwiye radio yaho ko iyo ngagi ari yo yakwegekwaho ayo mafaranga yabuze (ifoto yo mu bubiko)

Abategetsi babwiye igisata cya BBC gitangaza ibiganiro mu rurimi rwa Pidgin ko inzu yororerwamo inyamaswa (zoo) yo mu majyaruguru ya Nigeria iri gukora iperereza ku makuru yuko ingagi yariye hafi miliyoni zirindwi z’ama-naira akoreshwa muri icyo gihugu.

Ni arenga ibihumbi 19 by’amadolari y’Amerika.Umar Kashekobo, umuyobozi mukuru w’iyo nzu, yagize ati: “Polisi iri gukora iperereza ku byabaye – icyo navuga gusa nuko amafaranga yaburiwe irengero”.

Abdullahi Kiyawa, umuvugizi wa polisi muri leta ya Kano – imwe mu zigize Nigeria, yavuze ko habuze amafaranga angana n’ayinjizwa mu minsi itanu mu gusura iyo nzu yororerwamo inyamaswa.

Yabwiye BBC ko kugeza ubu abantu 10 bamaze gutabwa muri yombi kandi ko abapolisi bari gukora iperereza ku mpamvu amafaranga menshi gutyo yari abitswe aho, aho kubikwa muri banki.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru ni bwo radiyo Freedom Radio ikunzwe cyane muri leta ya Kano yatangaje ko ayo mafaranga yaburiwe irengero.

Icyo gihe yagiranye ikiganiro n’umukozi wo mu ishami ry’icungamutungo muri iyo nzu yororerwamo inyamaswa wavuze ko ingagi yinjiye mu biro, yiba amafaranga ubundi irayamira.

Mu mwaka ushize wa 2018, umukozi wo mu kigo cy’igihugu cyo gutegura ibizamini wo muri leta ya Benue yavuze ko inzoka yinjiye mu biro irya miliyoni 36 z’ama-naira agenewe ibizamini.

Mu byumweru bicye bishize, uwo mugore n’abandi bakozi bemeye ko bakoze uburiganya.

Skip to toolbar