Rwanda: Impaka Kuhafungiwe Col Byabagamba na Gen Rusagara

Col Tom Byabagamba na Gen. Frank Rusagara

Mu Rwanda, umucamanza mu rukiko rw’ubujurire yirinze kuvugira mu ruhame ibyo yabonye mu iperereza yakoze kuri gereza ifungiwemo Col Tom Byabagamba na Gen Frank Rusagara. Icyakora yasabye ababuranyi bombi kubijyaho impaka akazabihuza n’ibyo yabonye akabona gufata icyemezo.

Haracyasuzumwa niba abaregwa bafungurwa by’agateganyo cyangwa se niba bakomeza gufungwa. Bararegwa ibyaha byo kwamamaza nkana impuha zangisha rubanda ubutegetsi. Bo barabihakana bakavuga ko urubanza rwabo rushingiye kuri politiki.

N’ubwo urukiko rwirinze kugira icyo rubwira rubanda ku iperereza rwakoze kuri gereza ifungiwemo aba bahoze bakomeye mu gisirikare cy’u Rwanda, bo n’ababunganira barakomeza kuvuga ko bafungiwe mu kato kabaviriyemo uburwayi. Barasanga byahagaragara ari uko bafunguwe by’agateganyo bakaburana bidegembya.

Icyakora ubushinjacyaha bwa gisirikare baburana bwo si ko bubibona. Buravuga ko bafunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko kandi muri gereza yemejwe n’inkiko.

Mu 2016 urukiko rukuru rwahamije Col Tom Byabagamba ibyaha bine birimo n’icyo gusuzugura ibendera ry’igihugu. Rwamuhanishije gufungwa imyaka 21 no kunyagwa impeta za gisirikare. Naho muramu we Gen Frank Rusagara we yahanishijwe gufungwa imyaka 20. Ibyaha byose barabihakana bakavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.

Ni urubanza imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu nka HRW ifite icyicaro muri USA yavuze ko rushingiye kuri politiki aho gutanga ubutabera.

Umucamanza agiye kwicara asesengure ibyo yabonye yirinze kubwira rubanda abihuze n’ibivugwa n’impande zombi ku itariki ya 21 z’uku kwezi azabifateho icyemezo. Ni icyemezo gishobora kugumisha cyangwa gufungura by’agateganyo abaregwa. Nakwibutsa gusa ko izindi mpamvu zose ubushinjacyaha bwatangaga bubasabira kuguma mu buroko zatewe utwatsi.

Skip to toolbar