Ubuhanuzi: Aba LGBTI b’impunzi bo mu Rwanda, u Burundi, Kongo…bavuga ko bari mu kaga i Nairobi

Intsinda ry’impunzi zivuga ko ziva mu Rwanda, u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Uganda, na Tanzaniya barangwa n’imigirire mpuzabitsina inyuranye (LGBTI) rivuga ko ryirukanywe aho ryari ricumbitse i Nairobi kubera kwangwa n’abaturage.

Izi mpunzi zirenga 60 zirimo abana 29 zivuga ko ubu ziri mu nzu y’ibyumba bitatu zakodesherejwe n’umuntu ku giti cye aho zivuga ko nta mazi, nta biribwa kandi batazi uko bizagenda mu gihe kiri imbere.

LGBT, or GLBT, is an initialism that stands for lesbian, gay, bisexual, and transgender. In use since the 1990s, the term is an adaptation of the initialism LGB, which was used to replace the term gay in reference to the LGBT community beginning in the mid-to-late 1980s.[1] Activists believed that the term gay community did not accurately represent all those to whom it referred.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi muri Kenya rivuga ko rizi ikibazo cyabo n’akaga bahuye nako kandi riri gukurikirana iki kibazo, nubwo bo bavuga ko ntacyo iri shami ribafasha.

Claude (si ryo zina rye ry’ukuri, ku mpamvu z’umutekano we), umwe muri izi mpunzi, yabwiye BBC ko akomoka mu burasirazuba bwa Kongo, ko we na bagenzi be bandi bahoze mu nkambi nini y’impunzi ya Kakuma mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kenya.

Iyi nkambi avuga ko bayivanywemo n’ubuyobozi bwayo bwababwiye ko butagishoboye kwihanganira ikibazo cyabo kuko bari banzwe cyane n’izindi mpunzi, ko bakorerwaga iyicarubozo, bahohoterwa kubera amahitamo mpuzabitsina yabo atandukanye n’ay’abandi.

Avuga ko mu kwezi kwa kane bagiye i Nairobi ku murwa mukuru wa Kenya bagakodesha inzu nto esheshatu zijyanye n’ubushobozi bwabo ahitwa Kangemi.

Umuryango w’impunzi witwa “Refugee Coalition of East Africa” uvuga ko iri tsinda ririmo abagore bahuza ibitsina (lesibians) 14, abagore 20 b’aba transgender, abasigaye ngo ni abagabo bahuza ibitsina n’aba “bisexual” hamwe n’abana.

Aho bagiye gucumbika Kangemi abaturage baho bamaze kumenya imiterere y’aba baturanyi, naho ngo batangiye kujya bahohotera ndetse bahita “Sodoma na Gomora”.

Bahawe iminota 30 yo kuva mu nzu batunguwe

Claude avuga ko ku wa gatanu w’icyumweru gishize nyir’inzu yaje akababwira ko abahaye iminota 30 gusa ngo babe bavuye mu nzu ze bagiye.

Ati: “Twatabaje abantu bose tuzi, Refugee Coalition ni yo yaje ibasha kumwumvisha ko ataduteguje maze aduha iminsi ibiri uhereye ku wa mbere, ko ku wa gatatu tugomba kuvamo tukagenda”.

Ku wa gatatu mu gitondo avuga ko babyutse basohoka muri izi nzu bakajya ku muhanda hafi aho kuko ntaho kujya bari bafite.

Akomeza agira ati:”Twiriwe aho mu muhanda n’abana… abantu badushungereye. Kugeza saa kumi n’imwe nibwo abo muri Refugee Coalition baje badushyira mu modoka batujyana ahitwa Rongai ku rusengero rw’abangilikani”.

Avuga ko aha bahabavanye saa munani z’ijoro ry’uwo munsi bakabajyana mu nzu bakodesherejwe n’umuntu wabagiriye impuhwe witwa Michael.

Image caption Abarangwa n’imigirire mpuzabitsina inyuranye (LGBTI) bakunze kwibasirwa mu bice bimwe na bimwe

Umugabo umwe muri izi mpunzi utifuje gutangazwa amazina, ukomoka i Bujumbura mu Burundi ahitwa ku Musaga, yabwiye BBC ko bari muri iyi nzu y’ibyumba bitatu, itarimo amazi mu buzima bugoye cyane.

Yagize ati: “Twugaraniye mu nzu y’ibyumba bitatu abantu benshi gutya, nta muntu ararya, ntamazi ahari, abantu bari kumererwa nabi kubera kwicwa n’inzara. Turi kumwe n’abana, harimo abagore …birababaje cane”.

Claude, usa n’uvuganira iri tsinda, yongeraho ati: “Nta kintu na kimwe HCR iradufasha, nta n’umukozi wayo turabona na rimwe mu kaga kacu kereka abantu bamwe ba Refugee Coalition nubwo nabo baje bitinze”.

Izi mpunzi zisaba HCR, ishinzwe gufasha impunzi, kubageraho kuko ngo kugeza ubu ntacyo irabafasha kuva babirukana aho babaga uretse gutanga imodoka yo kubajyana i Rongai.

Dana Hughes, umuvugizi wa HCR mu gace k’uburasirazuba n’ihembe ry’Afurika, yabwiye BBC ko bakurikirana ikibazo cy’izi mpunzi kuva ziri i Kangemi.

Yasubije BBC mu buryo bw’inyandiko ko bari gukorana n’abafatanyabikorwa babo mu gufasha aba bantu kubashakira aho baba no kubacamo amatsinda mato.

We yemeza ko hari ubufasha bw’amafaranga izi mpunzi zihabwa buri kwezi n’ubundi bufasha bagenerwa nk’abantu bakorerwa iyicarubozo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Avuga kandi ko babagira inama yo gushaka ahantu baba badahohoterwa kandi ntibabe hamwe ari benshi ku bw’umutekano wabo.

Skip to toolbar