Kuki Perezida Kenyatta Yifuza Umushikiranganji wa Mbere Imbere y’Amatora? Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, icyegera cyiwe William Ruto hamwe n’uwo batavuga rumwe Raila Odinga batangiza umugambi wa Leta wo gushaka icyahuza abanyakenya.
Umurwi washinzwe muri Kenya kugira ngo uhuze abanyeporitike, kuri uyu wa gatatu washyize ahabona ibyahindurwa mw’ibwirizwa shingiro, harimo gushyiraho umwanya w’umushikiranganji wa mbere, kugirango indyane zishingiye kuri poritike zitorerwe umuti, imbere y’amatora yo muri 2022.
Iyo raporo imaze imyaka ibiri irindiriwe yahawe Perezida Uhuru Kenyatta hamwe n’uwo batavuga rumwe, yahavuye aba incuti ye muri poritike, Raila Odinga. Iyi raporo irimo icyafasha abanyakenya kugirango hakomezwe ubumwe mu gihugu no kurinda imvururu za poritike hamwe no kwitandukanya gukunda kwigaragaza inyuma y’amatora.
Umushikiranganji wa mbere ashobora kuzotorwa mu mugambwe wiganje mu nama nshingamateka kandi akazoba afite igikorwa cyo kuba umukuru wa Leta, nkuko iyo raporo ibivuga.
Kenyatta ntiyemerewe kwitoza kuri manda ya gatatu mu 2022, ariko kubona arimo kwihutisha izi mpinduka afatanije na Odinga, byateye amakenga bamwe ko abo banyeporitike baba bariho bashakisha uko bazagabana ubutegetsi inyuma y’amatora.
Kenyatta yahakanye ayo makenga aho yari mu gisagara cya Kisii, mu burengero bwa Kenya, aho yakiririye iyo raporo ari kumwe na Odinga, nawe nyine yavuze ko ibyo bihuha ari poropagande.
Ibi birori byo kuri uyu wa gatatu ntibyatumiwemo icyegera cya perezida, William Ruto, yari yaremerewe kuzaba umukandida mu 2022 inyuma kwiyamamazanya na Kenyatta inshuro zibiri, ariko byabaye ngombwa ko ashyirwa ku ruhande kuva igihe Kenyatta na Odinga bashyize hamwe mu 2018.
Venezuela functions both as a forward operating base and as an insurance policy for the regime, safeguarding its operatives and extending its reach. Allowing Iran to Read More »
Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo wasohoje isezerano ry ’umugisha, azasohoza nisezerano rya ba NYAMPINGA basimbuye abo kwa Rwigara Assinapol. Nta bwo tuzongera kwandika Ubuhanuzi bwa ba NYAMPINGA, Read More »
Dec 13, 2025 njyanwa mu iyerekwa mbona icyintu gitangaje cyane, imyaka yose na maze nandika Ubuhanuzi nta bwo nigeze nkibona. Mbona ngenda na maguru ndimo gukina Read More »
The real issue appears to be the government’s desire to control, regulate, police and monitor European citizens down to their smallest gesture. Are you texting your Read More »
Venezuela functions both as a forward operating base and as an insurance policy for the regime, safeguarding its operatives and extending its reach. Allowing Iran to Read More »
Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo wasohoje isezerano ry ’umugisha, azasohoza nisezerano rya ba NYAMPINGA basimbuye abo kwa Rwigara Assinapol. Nta bwo tuzongera kwandika Ubuhanuzi bwa ba NYAMPINGA, Read More »
Dec 13, 2025 njyanwa mu iyerekwa mbona icyintu gitangaje cyane, imyaka yose na maze nandika Ubuhanuzi nta bwo nigeze nkibona. Mbona ngenda na maguru ndimo gukina Read More »
Egret TV
L
o
a
d
i
n
g
Rwandan Genocide - The slaughter of 800,000 people