Kiliziya gatolika yemeje ko bakorera shitani!??

Rwanda: Uryamana n’abo bahuje ibitsina abona Papa Francis ashyira mu gaciro.Ibyatangajwe na Papa Francis mu mashusho mbarankuru (documentary) yatangajwe i Roma ejo ku wa gatatu, ko yumva abaryamana bahuje ibitsina bakwiye “kwemerwa imbere y’amategeko” no “kugira umuryango” ni ingingo ubu itari kuvugwaho rumwe henshi ku isi.

Umwe mu baryamana bahuje ibitsina mu Rwanda yavuze ko Papa Francis yavuze biriya kuko ari umuntu “ufite imyumvire iri hejuru kandi ushyira mu gaciro ku burenganzira bwa muntu”.

https://www.youtube.com/watch?v=Cgu3CqS_Zc0

Umwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika yabwiye BBC ko ibyavuzwe na Papa Francis bihabanye n’amahame shingiro ya Kiliziya, ndetse ko akemanga niba ari we koko wabivuze.
Albert Nabonibo, utuye i Kigali uryamana n’abo bahuje ibitsina uheruka gutungurana akabyemeza ku mugaragaro, yagize ati:“Navuga ko yadufashije mu rugendo rwo kugira ngo umuntu abeho uko abyumva”.

Ibyo Papa Francis yavuze nka we ubwe muri iyo ‘documentaire’ si amahame mashya ya Kiliziya Gatolika, nubwo hari ababona ko ari ibitekerezo bikomeye bivuzwe n’umushumba wayo ku isi.
Kiliziya Gatolika ntiyemera gushyingira abahuje ibitsina, gusa si ubwa mbere Papa Francis akomoje ku burenganzira bwabo ariko adahinduye amahame ya kiliziya kuri bo.
Nabonibo avuga ko ikibazo kiriho mu Rwanda no muri Afurika muri rusange hari “abantu benshi bafite imyumvire iri hasi mu kubaha uko umuntu ateye no guhitamo kwe”.
Ujeneza Immaculée, umugatolika wo muri Paruwasi ya Gikondo i Kigali, avuga ko ibivugwa ko byatangajwe na Papa Francis “binyuranyije n’amahame ya kiliziya nzi kandi nemera”.
Ati: “Ibyo nasomye ndashidikanya ko ari Papa wabivuze, abo bantu koko bafite uburenganzira bwo kuba mu muryango ariko simbona ko kiliziya yacu yakwemera ko bashinga umuryango”.
Isakramentu ryo gushyingirwa
Mu butumwa bwanditse, Madamu Ujeneza avuga ko ibyo abona ko “bidashoboka kandi bitazashoboka na rimwe”.
Albert Nabonibo usanzwe nawe ari umugatolika wahawe amasakramentu kugeza ku gukomezwa, avuga ko Papa Francis atari “kubyuka ngo ategeke ko kiliziya yemeye kubashyingira”.
Mu kiganiro na BBC yagize ati: “Byonyine kuba yabivuzeho ubwabyo ni intambwe ikomeye kuko n’ubundi ni urugendo”.
Nabonibo yongeraho ati: “Ikibazo gihari ni uko abantu badashaka kubivugaho, urugero hano mu Rwanda no muri Africa, birengangiza ko abaryamana bahuje ibitsina bahari kandi turi benshi.
“Ariko kubera ko sosiyete nyarwanda ikiri hasi mu myumvire nta gaciro baduha, baratugaragura, baradutuka, n’aho utuye bigasaba ngo wihishe.
“Ariko igikabije ni ubushake bucye bw’abayobozi kuko bavuze bati ‘aba bantu ni Abanyarwanda nabo reka babeho uko bashaka’ byahinduka, ariko nta bushake buhari.”
Nabonibo avuga ko abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda bafite amahuriro – nubwo atemewe n’amategeko – we abereye umuhuzabikorwa, agamije “gukora ubuvugizi ku ihohoterwa bakorerwa”.
Ku byo Papa Francis yatangaje Nabonibo yongeraho ati: “Kuri njye hari benshi afunguriye amarembo, hari ibizahinduka kubera ibyo yavuze.”
Skip to toolbar