UHAGARARIWE NINGWE ARAVOMA:
Nkuko ikinyamakuru inyangenews cyaganiriye na LT.Ruyenzi Aloys, yabwiye iki kinyamakuru ko rwose mu mugambi wokumanura indege y’uwahoze ari perezida w’Urwanda Habyarimana avuga ko yarahari,ndetse urebye namakuru yahaye inyangenews agaragaza ko rwose ibyo avuga atabeshya.
Kuba atarishwe mubari bazi uwo mugambi byatewe ni uko yabanye na Kagame muri CMI,mu gihugu cy’ubugande kuko kagame niwe warukuriye urwego rushinzwe iperereza mu gihugu,Ruyenzi nawe akaba yarakoraga muri ibyo biro bya paul,indege ya Habyarimana avuga ko yahanuwe nyuma yogukora inama yabantu 4 nawe wa 5,Kagame,Kayumba,Nziza,Rizinde,na Ruyenzi waraho arebera umutekano.
Abahanuye indege ya Kinani bari bamabaye imyenda y’Ababirigi,ariko bari abasiirkare b’inkotanyi,ibi byakozwe nababirigi bari bamaze kugirana amasezerano na FPR,ko batazagarura Umwami w’Urwanda,ariko mubyukuri gahunda ikaba yarisanzwe ariyabanyamerica bashakaga gusahura kongo ariko Babura uburyo bazabigeraho bituma bakora umubare wogutera uRwanda kuko babonaga ko abanyarwanda bafite ikibazo cy’ubuhunzi kandi banaboga Habyimana acuditse na Mobutu cyane.
Bakora umubare ko Kinani napfa abahutu bazahungira muri congo,bityo hakaboneka impamvu izatuma kagame yinjira muri congo kugirango babone uko basahura igihugu cya kongo binyuze muri kagame kugirango bitaragara ko US ifite uruhare mu ntambara y’Urwanda ibera muri kongo,uwo mubare rero waje kubyara umusaruro kugeza ubu rero iyo gahunda iracyahari kurangira kwayo ni uko kagame azava kubutegetsi.

Biragoye rero yuko abahutu bakongera gufata ubutegetsi mugihe cyose birirwa bashyira mu majwi igihugu cya US na UK,ko aribo bashyigikiye Kagame gukomeza gukora ubwicanyi abukorera abo atavuga rumwe nawe,icyirimo kwigwa ninde wasimbura kagame?ngicyo ikibazo abazungu bari kwibaza,abahutu bakoze jenocide,abatutsi bamwe nabo bakoranue na kagame barashinjwa kuba barakoze ibyaha byo mu ntambara,ariko nibura bigaragara k obo bashobora gukioreshwa kuko ntagisebo bateye kuko nta jenocide ibavugwaho.
Amaburaburizo barigukoresha Twagiramungu,ariko amakuru atugera aravua yuko gushyigikira abahutu mu gihe bamaze imyaka 20,ntacyo barageraho bigaragaza ko ntambaraga bafite ni ubwo aribenshi ariko ubwinshi bwabo ntibugira umusururu,iyo rero ikaba arinenge ikomeye kubazungu bibwiraga ko bafasha abahutu bagasubira kubutegetsi ninayo mpamvu batinze kwemeza jenocide yabatutsi bari bategereje ko nibura abahutu bakwigaranzura abatutsi bityo bagafashwa bari mubutegetsi imbere.
Nyuma yokubona ko ibyo bababwiwe bibananiye,ndetse bakagenda banagaragaza intege nke kuburyo batashye bakemera kuyoboka fpr,ibyo byatumye babavaho burundu,impamvu nyamukuru niburyo barwanye bagafata Ruhegeri bagera muri buringa hanyuma basubira inyuma ntako abafaransa batakoze ariko abahutu baranga baba bahutu nyine,ntabwo rero abahutu bazongera kuyobora Urwanda nkabayobozi bakuru b’igihugu.
Kayumba azafashwa kugirango akureho kagame,ariko ntabwo azategeka,yawe na fdlr cyeretse niyiyomeka kuri RNC,naho ubundi ntacyo bazageraho namba!Gusa bizarangira Umwami ariwe utegetsi,wenda RNC,izashyirwa muri leta izajyaho kubera ko yarwanye wenda na fdlr,ariko gufata igihugu byo birikure.
Nyumay’intamabara hazapfa abanut benshi kuburyo bizaba binagoye kwemera kubora igihugu kizaba kitagira abantu,abazungu bazakorwa n’isoni kuko ubwoba bwo ntabwo bagira,bazemara guha umwami igihugu bamusubize ndetse nibice byose by’igihugu byatwawe nababirigi byari iby’Urwanda ushingiye kumipaka yo nama y’Iberle mubudage yabaye muri 1884 kugirango banezeze Umwami ntazatange ikirego mu nama y’umutekano ku isi kugirango abanyarwanda babashe kubacecesha burundu,kuko baramutse badahaye Umwami kuyobora nta wundi munyarwanda icyo gihe bazaba bashobora kumva usibye Umwami wenyine,kuba rero aya makuru avugwa gutya ni uko bigaragara yuko ariko bikwiriye kuba noneho byahumiye no kumirari aho abahutu bamaze kwemera gusaba imbabazi ko bakoreye abatutsi jenocide muri rusange ubwo se urumva batamaze kwifungira amayira.
UGIYE IBURYASAZI AZIMIRA NZIMA:
Ubwami bw’Urwanda bwatumye umwe mubari bashinzwe gutata ibindi bihugu,kimwe mubihugu byari bituranye n’Urwanda baryaga isazi,noneho biba ikibazo cy’uko hazaherezwa umuntu kujya gutata kandi ibyukurya baryaga bikomeye muri icyo gihugu cyambere cyari isazi,ubwo uwoherejwe kugigira cyangwa kubega byabaye ngombwa ko yemera kurya isazi.
Agezeyo muri icyo gihugu bamubonye ko atandukanye nabanyagihugu cyabo,ndetse batangira kumukeka ko yaba akomoka mu Rwanda rwagasabo,icyabaye ni uko bateze umutego ko nibabona atariye isazi araba ataruwabo,ubwo rugigiri nawe yemeye kurya isazi ndetse bivugwa yuko yaziryaga ari nzima kuruta abanyagihugu.
Icyari kigenderewe kwari ugusohoza umugambi wokugigira icyo gihugu byarangiye azanye amakuru igihugu cyashakaga maze baravuga bati ugiye iburyasazi azimira nzima nyuma yo kubasobanurira uko yabyitwayemo,ariko abasha gukiza igihugu cye!Ibyo rero byagiye biranga ubutwari bwabanyarwanda kuva kera uburyo bakundaga igihugu cyabo ndetse bakanemera no kukitangira,nibyo kagame yitiranya ko bagomba kwemera kwica abavandimwe babo ngo baritangira igihugu kabone naho wafatwa nk’uko abishe col.Karegeya Patrick batawe muri yombi ugomba kwemera kuba igitambo kubera inyungu z’umuntu umwe ariko zikitirirwa igihugu cyose.

Twagiramungu nawe yemeye kurya isazi nyuma y’imyaka 20 atavugana nabahutu bakomoka rukiga,none abonye ko ntacyo azageraho yemera kwifatanya na fdlr kugirango arebe ko yakwitirirwa ko ayobowe umutwe urwanya kagame kandi akaba ar’umutwe ufite ingabo,nyuma yogukora analysis yasanze ntakundi byagenda agomba kwemera kurya isazi kugirango agera kucyo yifuza kugeraho.
Gusa wenda icyo umuntu yakwibaza ese ibyo ategura azabigeraho? Natabigeraho se azabigenza ate?byose muri politiki birashoboka kimwe ni uko bidashoboka,gusa twavugako ntawamuca intege ariko amahirwe ye 40% yokutabigeraho izo nzozi atekereza akenshi biterwa n’uko warose inzozi icyakabiri bisaba kuba ukabya inzozi iyo urota gusakuko abantu benshi bararota ariko icyo batandukaniyeho harabarota ntibakabye cyangwa ntibasohoze ibyo barose,hari nabarota bagakabye cyangwa ibyo barose bigasohora iryo niryo tandukaniro,ariko simpamya yuko inzozi za Twagiramungu ko zaba zikabya nkuko tubimenyereye muri kamere y’inzozi simbona ko yazaba perezida uzayobora uRwanda.
Umunsi fpr imwiba amajwi burya niho byapfiriye,naho ubundi ubaze imyaka amaze muri politiki,arashaka kuzapfa akirira agaranga ko muri politiki dore ko karyoha kuruta ibindi byose bibaho,burya ngo umugore aza kumwanya wa lll,mubintu binezeza abantu nyuma ya politiki hakurikiraho umugore,ubwo rero urumva yuko umusaza Twagiramungu ntawamubuza gukora politiki cyane ko opposition itagira imyaka umuntu ageraho akareka kuba utavuga rumwe n’ubutegetsi igihe cyose ubishakiye wabikora iyo ubashije kugera kubyo uharanira ubwo uhindira itegeko nshinga kugirango ritazakubuza gukomeza kurya umugati.
Abahanga mu byapolitiki ya karere k’ibiyaga bigari baganiriye n’ikinyamakuru inyangenewss.com,babwira ikinyamakuru inyangenew ko,Fausitin Twagiramungu ibyo akora arabizi,ariko kandi bemeza ko ashobora kuba aruhira ubusa nk’umusambanyi cyane muri iki gihe bakoresha agakingirizo!bakomeza bavuga yuko naho Umwami yataha Twagiramungu birakomeye kubona umwanya yahabwa kuko yabaye Minisitiri w’Intebe bityo akaba ntawundi mwanya yakwemera mu gihe atigeze anagarariza isi yose ko yaba yarababajwe no kuba Umwami w’Urwanda aheze ishyanga.
Igihe rero ibyahanuwe bizaba impamo, Umwami agataha Rukokoma ngo nta mwanya babona yazahabwa,keretse wenda niba ashobora kuzaba depite usibye ko nabyo ashobora kutabibona kuko igihe cyamashyaka kizaba kitaragera hazaba hakora inziba cyuho.
Ubwumvikane bucye hagati ya leta ya Kenya n’umuryango wabubimbye(HCR) utumye impunzi zijyanwa mubutayu ahitwa DADDAB.
Amakuru agera kunyangenews,dufitiye gihamya,aravuga yuko,ubwumvikane bucye bwagaragaye uhereye mu mwaka ushize wa 2013,bananiwe kumvikana kubijyanye n’uburyo impunzi zibarizwa muri icyo gihugu zikwiye gufatwa,kuburyo bitabaje inkiko,ariko biranga biba iby’ubusa,kugeza aho leta ya Kenya ishingiye kumutekano mucye urangwa muri icyo gihugu byatumye ifata icyemezo ntasubirwaho ikura impunzi mu murwa mukuru w’icyop gihugu wa Nairobi izerekeza ahitwa DADDAB,nyuma yuko basanze KAKUMA huzuye impunzi zidashobora kuhakwirwa.
Kuba impunzi zari mu murwa mukuru w’icyo gihugu,biri muri bimwe byatezaga umutekano mucye aho abanyagihugu bivugira yuko ngo ibyo kurya byazamutse ibiciro kubera impunzi.Ndetse bakaavuga yuko namazu nayo yazamutse igiciro cyo gukodesha kubera impunzi,ibyo byataumye leta ifata icyemezo kugirango irengere abanyagihugu bayo yirukana impunzi mu mujyi,mu gihe itegeko rigenga impunzi,ryasinyweho n’igihugu cya Kenya IGENEVE mubusuwise ryemerera impunzi kubz mu murwa mu gihe zifite ubushobozi bwo kwitunga.

Bitewe ni uko leta itajya itsindwa,yerekanye ko,ifite umutekano mucye kandi ko,HCR,ikwiye gukura impunzi zayo muri iki gihugu bagashaka aho bazijyana kugirango na Kenya ibashe kugira umutekano,ariko amakuru ashwishwiswa kuruhande,biravugwa yuko ngo umuryango wabubimbye ngo waba udafashe impunzi neza nkuko bikwiriye,ibyo ngo bigatuma igihugu cya Kenya gisaba yuko cyahabwa mahirwe yokwita kumpunzi maze amashillingi UNHCR yakoreshaga mugufasha impunzi leta yo yemera yuko ahubwo yajya inabahemba kuburyo babaho neza kuruta uko bariho ubu byitwa ko bafashwa na UNHCR.
Amakuru dukura mu gihugu cya Kenya,aho inyangenews imaze igihe yaragiye gutara amakuru,biravugwa yuko babakozi ba UNHCR bajyaga basuzugura impunzi ubu kababayeho,ngo nta mpunzi nimwe ibageraho ibasaba bubufasha kubera nigerageje gutarabuka bayifata itaragera kubiro bya UNHCR,ubu rero bwa buhanuzi buvuga yuko yaba inyamaswa cyangwa abantu batuye mu gihugu cya Kenya,ngo bazamenya ko mu ijuru har’Imana.
Bene data bakundwa ntacyo Imana ivuga ngo gihere kidasohoye,nimutegereze gatoya kuko Uwiteka agiye gutabara abakiranutsi nkuko yabivuze,barabikora nkabareba nkabihorera bakagirango bahwanye nanjye ,ariko igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo abakiranutsi bagiye gushyirwa hejuru nkuko umwuka w’Imana yabivuze.
Ubwenge bugeze ku iherezo.
Amakuru yanyuze kuri itangaza makuru ry’Amashusho ry’Abanyamerica ryitwa CNN,kuwa 09 gashyantare 2014, ryatangaje yuko leta y’Ubwongereza yahombye milioni 220 z’Amadollar y’Ibikorwa remezo,ibyo bikorwa bikaba byangijwe n’Umwuzure umaze iminsi warateye isi nabayituye.
Mu bwongereza
Umwuzure wateye icyo gihugu,umurwa wa London ujya munsi yamazi,ukurikije uko aya makuru yatangazwaga na BBC news,hamwe na CNN,saho gusa no mu gihugu cya Australia n’uko byagenze umwuzure wateye icyo gihugu kuburyo buteye ubwoba,abaturage bavuye mu mazu yabo meza y’igitangaza bajya gucumbika kubandi bari bataragerwaho nuwo mwuzure.
Muri Astralia
Ibi byose Imana yari yarabivuze kandi biracyakomeza kugeza igihe umujinya w’Uwiteka uzacururka,kubera abantu bigize nk’Imana,ntibakimenya ko Imana yabaremye,bityo bikorera ibyo bishakiye,tekereza aho tuzi twese ko abo banyaburayi ko nta byago byabagera kubera ubwenge bwabo twemera ndetse n’ikoranabuhanga,ariko se kuki badakoresha iryo koranabuhanga kugirango bahagarike iyo myuzure cyangwa imiyaga?.
America

Byanze bikunze Imana igaragaza ko ar’Imana n’ubwo batemera ngo bayishake ibagirire imbabazi,nayo ntizabakuraho igitsure cyayo,niyompamvu wowe usoma iyi nkuru ukwiye kuva mu byo wibwira ugashaka Uwiteka bigishoboka ko abonwa kuko har’igihe uzamushaka adashobora kuboneka.
Saho gusa na America yatewe nurubura,aho ubu abantu bananirwa kujya kukazi kubera urubura ndetse bigezze aho urwo rubura ruvamo inyanja,ikinyamakuru inyangenewss,kivugana n’umwe mu banyarwanda batuye muri icyo gihugu cy’America,yatangarije inyange news ko rwose ubu aho bigeze batangiye kwifuza kuba bagaruka muri Afrika,kubera ubukonje buteye ubwoba buri gutuma ntacyo umuntu ashobora kwikorera.
Isi yose ntamahoro ifite,byose biraterwa nogusuzugura Uwiteka Imana,kuko niwe waremye ijuru n’Isi,ndetse nibiyirimo byose niwe wabihaye kubaho,mbese niba koko abanyamerica arabahanga,ngaho nibabuze urubura kubatera bakoresha ikoranabuhanga,bikaba atar’ibyo nibemere bayoboke Uwiteka bareke ibyo bibwira ngo habaho Alins ngo nta Mana ibaho.Nibagaragarize isi nabayituye yuko ubwenge bafite bushobora kubafasha mu gihe gisa nk’iki?
Ubwami bw’Abega bugeze aharindimuka.
Amakuru agera ku nyangenewss.com, aturuka mu muryango uharanira ubwami bw’Abega Rwandese protocol for a Rwandan kingdom,RPRK,aravuga yuko uyu muryango wahoze witwa Rwandese protocol to Return the Kingdom RPRK,waje gusenyuka ikinyoma cyabo ubwo cyajyaga ahagaragara yuko badaharanira ubwami bw’Urwanda ahubwo baharanira ubwami bw’Abega b’Abakagara.
Iki kinyoma cyashyizwe ahagaragara n’umuhanuzi Majeshi Leon wakoranye nizo nkoramaraso,nyuma yaho akaza gutahura yuko bakorera leta y’Urwanda arinabwo bahise bamugambanira ashyirwa mu nzu y’imbohe.
Uhereye icyo gihe uyu muryango wahise usenyuka,batangira guhindura izina ry’umuryango,aho bahise biyita RPRK inyabutatu,icyo gihe bamaze guhindura amazina y’umuryango uharanira ubwami bw’Abega,inzego z’Umwami w’Urwanda zari zisanzwe zikorera muri Washington DC,zakomeje imikoranire myiza na department ya perezida wa leta zunze ubumwe z’America maze zitangira gushyira ahagaragara gahunda y’Umwami w’Urwanda iri zina RPRK rikaba ariryo inzego z’umwami zakoreshaga maze izi ntasi zihita zirihinduramo izina ryishyaka.

Ibyo mushobora kubisanga kurubuga rwabo rwitwa inyabutatu.com,ubwo gahunda yokugambanira Umwami bamaze kubona ko idaciyemo,bahise na none bongera guhindura izina ry’uwo muryango bawita Rwandese Protocol for a Rwandan Kingdom RPRK,inyabutatu.
Amakuru aturuka muri kommitte ya RPRK inyabutatu,aravuga yuko mukwezi gushize iryo shyaka riherutse gutangaza ibihuha bavuga yuko ngo umuyobozi wiryo shyaka Nkubito Eugene alis Munyandinda Mbayiha John ngo yakuwe kubuyobozi,ubwo Munyandinda yahise ahamagara Umwami w’Urwanda nkuko tubikesha umwe muriyo komitte udashaka kwivuga amazina kugirango ajye akomeza kutugezaho amakuru abwira umwami ko,ngo yakubiswe kudeta agakurwa kubuyobozi kubera guharanira ubwami bw’Urwanda.
Amakuru akomeza avuga yuko ngo Umwami w’Urwanda ngo yamusabye ko,niba ibyo avuga ar’ukuri ngo yandikire abanyarwanda abasabe imbabazi kumikorere mibi yaranze iryo shaka rihanira ubwami bw’Abega,akimara kumubwira gutyo gno bahise babona umutego bari bateze woguhitana Umwami w’Urwanda murwego rwokumwiyegereza ngo babone uko bamwivugana kuko bitari gushoboka yuko bashing ubundi bwami kandi n’ubwariho mbere ntaho bwagiye.
Kuwa 06 kamena 2014,ikinyoma cyahise kijya ahagaragara ubwo Nkubito Eugene Munyandinda yahise asohora itangazo mu izina ry’umuryango wa RPRK inyabutatu yamagana imvugo ya perezida kagame yokurasa abanyarwanda,aha rero ukibaza uburyo yakuwe kumwanya ndetse ntanagaragaraza uwamusimbuye uwariwe cyangwa irindi shyaka bashinze nkuko yatanze ibirego ku Mwami w’Urwanda.
Umutego mutindi ushibuka nyirawo agihagaze aho,ngaho rero niyongere ashake ibindi bisobanuro uburyo yongeye kuyobora umuryango yari yirikanywemo,kandi ibi byose bibaye mukwezi kumwe ,twabibutsa ko iri tangazo yatanze ryatangajwe n’ikinyamakuru inumanews.com,iri shyaka ry’Abega rikaba ryihishwe inyuma n’umuhutu urwanya ubwami witwa UTAZI RUBANDA ubu ubarizwa muri leta zunze ubumwe z’America.



















