Uwishe Gen.GISA FRED RWIGEMA yaramenyekanye.
Amakuru agera ku kinyamakuru inyangenews,nkuko bitangazwa nabari barabigize ibanga,noneho ntibikiri ibanga,byashyizwe ahagaragara,yuko Col.Rev.Twahirwa DODO,ko,ariwe wishe General major Gisa Fred Rwigema,kumabwiriza ya perezida Museveni na Major Kagame.
Uyu Rwigema tubibutse yuko ariwe washinze umuryango wa FPR,uyu munsi witirirwa perezida Paul Kagame,nkuko ababigizemo uruhare babitangaza,baravuga yuko,nyuma yuko Rwigema,arambiwe kwitwa impunzi mu gihugu yaharaniye cy’Ubugande,kandi perezida Museveni akaba yaratangiye kubahoza kunkeke z’uko Atari abene gihugu,byatumye Gisa Fred rwigema afata icyemezo gishimishije cyo kubohoza Urwanda.
Bivugwa yuko iyo migambi yayikoze atayumvikanyeho na shebuja ariwe Museveni,maze Museveni amurwara inzika cyane ko yamutinyaga,akaba yarazi ubutwari bwe,bityo agatinya yuko,naramuka afashe igihugu,ashobora kuzagaruka akamukura ku ngoma.
Niwe wahitanye shebuja Gen.Gisa Fred Rwigema.
Barimo bumvikana ko,batagomba kwishyira hanze,kubera Gen.Kayumba Nyamwasa.
Ibyo byatumye perezida Museveni atangira kwiyegereza uwari maneko mukuru wa Uganda ariwe perezida Kagame icyo gihe wari major mu ngabo za Uganda,Gisa akimara kubona uwo mugambi nk’umukuru w’ingabo yahise ategura,amahugurwa yohereza kagame kwiga amahugurwa akomeye muri America yibwira ko,bizagirira akamaro abanyarwanda.
Museveni nawe yahise yihutira gushaka uwo yakoresha kugirango ahitane Gen.Gisa Rwigema,amakuru avuga yuko ngo yahise ategura Col.REV.Twahirwa DODO,waje gusohoza umugambi mubisha wokwica Gisa Rwigema,akaba yaraje kubihemberwa ahabwa ipeti rya Col,maze ako kanya Museveni ahita atumiza kagame muburyo bw’ibanga rikomeye ngo aze kuyobora ingabo za APR,zaje guhinduka EDF.
Muri uru rugambi perezida Museveni yakoresheje kagame kwica abakuru b’ingabo za APR,bagera kuri 41,bari bakomeye cyane kubera kugira ishyari yuko bashobora kuzakomera kandi ariwe ubahaye ugukomera,ariko akibagirwa yuko yagiye kubutegetsi abushyizweho nabanyarwanda babaga mu gihugu cya Uganda.
Yahuje abatari kuzumvikana na rimwe,ariko kubera inyungu za politike yamabandi,bemera kongera kumvikana.
Ibi byaraje kumenyekana kuva Gen.Kayumba Nyamwasa ahungiye igihugu,aho Museveniyahise amucisha akamugeza muri Afrika y’Epfo,maze kagame nawe ahita amena ibanga aribwira ibikomerezwa bya RPF,kugirango bamenye intangiriro y’ikibazo cyo kutumvikana kwe hagati ye na Museveni.
Amakuru avuga yuko Tito Rutaremara yihutiye kubagira inama yuko,bakora ibishoboka byose bakumvikana kubera yuko hari inzigo y’intambara ya KISANGANI,bityo bemerere Kaguta akomeze ababere umubyeyi aho kugirango abakure ku ngoma kandi bari bamaze gufatisha akariro.
Abatanga amakuru bakomeza bavuga yuko,ngo Col.Rev.DODO uyoboye itorero rya CLPR hamwe na Col.Nyamurangwa nawe wakoreshejwe kwica Major Birasa kumabwiriza ya Kagame,bahise bagira ikibazo gikomeye bitewe ni uko bari bazi uko kagame akorera abo yagiye aha imirimo nk’iyo,maze Twihirwa yitabaza kaguta ariwe Museveni.
Ntibyatinze Museveni yahise ahamagara kagame amubwira yuko niba ashaka kumushyira hanze nawe ko,agiye gufasha Kayumba kugirango abakure ku ngoma maze babwerebwere,ubwo amakuru avuga ko,bahise bategura inama yihutirwa aribwo Museveni yahise aza Irwanda,nyuma yoguhusha Kayumba Nyamwasa,maze,bumvikana yuko Dodo agomba kugira mahoro kandi agasubizwa imutungo ye yari yatswe,cyane abibutsa yuko umwanya kagame arimo yawuhaye na Dodo wakoze deal yo kwica gisa.
Ubwo kagame yahise agabira inka 10, perezida Museveni,maze Kayumba warugiye kugira imbaraga aba abihombeyemo,niyompamvu,muri politike byose bishoboka,there’s no permanent friend,there’s no permanent enemie,but permanent profit or interest.
Nkuko ijambo ry’Imana ribivuga,ngo byose urabikora ukagirango mpwanye nawe,ariko igihe cyiraje kandi kirasohoye aho byose nzabishyira imbere ya maso yawe,ngo byose ari ibyavugiwe murwongororene byose bizashyirwa hejuru y’inzu uko byakabaye.
Niwe wahitanye Major Birasa mukuru wa maneko Fruit Nyagasaza Innocent wicishije umunyamakuru Ingabire Charles.
Imyaka ibaye myinshi Twihirwa Dodo na Nyamurangwa babaye abapastor mu itorero ryashinzwe na Pastor Rugumbuguza Meshack ubu ubarizwa mubuhungiro kubera gutagaguza umutungo w’itorero,aho yariye amadollar ibihumbi $100.000,y’America,ajyanwa murukiko nabanyetorero kuko yarafite visa yari yarabonye ubwo yajyaga mubukwe bw;umuhungu we,uba muri America yahise yicikira anyura mu gihugu cy’uburundi.
Itorero aba arisigiye abasirikare gutyo,abanyamurenge bene wabo bakuramo akarenge gutyo kuko batari bakiri kwibere,aha rero abanyarwanda bakaba bibaza ese umuntu amara imyaka nimyaniko akorera Imana,yaranze kwihana?Ubwo se ni ijuru ryande bazajyamo.
Dodo amaze kubona yuko ibye byamenyekanye,yatangiye kurwanya umubyeyi wa Gisa kugirango bamusenyere akazu yari yaraguze nyabugogo bitwaje yuko iyo nzu yubatse kuburyo bunyuranije n’amategeko,ubwo sinakubwira Joy mushiki wa Rwigema we,bahise bamukenesha kuburyo yahise agurisha za saloon yarafite kuri KBC ku kimihurura,niyindi yarafite mukiyovu cyaba boss.
Bakoze kampanye yo kumwangisha abagore bakomeye ibyo byakozwe na mukakagame Umwmikazi Nyiramongi,kugirango babirukane mu mujyi wakigali maze bazabone uko babica,aya magingo rero munkundura turimo yoguhindura amatwara ,abakoze ibyaha babitumwe nabashebuja batangiye gushyira ahagaragara ibikorwa bakoreshejwe batabikunze ahubwo ar’ukubera akazi.
Ikinyamakuru inyangenews kikaba gisaba Dodo nka Pastor gusaba imbabazi umubyeyi wa Rwigema akavuga buryo ki,yahawe amabwiriza yo kwica uwari umuyobozi,ibyo akazabikora munyunguz’umurimo w’Imana akora,kugirango azabone ijuru,byaba tari ibyo hehe n’ijuru.
Na Nyamurangwa nawe ni uko,agomba gusaba imbabazi abavandimwe ba maneko Nyagasaza Fruit Innocent wicisheje umunyamakuru Ingabire Charles,kuko nawe yarahemukiwe Fred Nyamurangwa yica mukuru we wari major icyo gihe bamwiciye ahitwa Ibyumba,birasa akaba yarazize kuba yararwanyaga imikorere mibi ya Nziza,bityo abigwamo nyuma yo guhabwa ikiraka cyo kwica akaabyanga nkana avuga ko,adashobora kwica umututsi mwene wabo.
Gusa baca umugani ngo ibyara mweru na muhima,birababaje uburyo Ingabire yishwe na Rene hamwe na Fruit bamuziza ibitekerezo bye,no gukora umurimo w’itangazamakuru,mu gihe nabo ababo bahitanywe nizo nkora maraso barangiza bakajya kuzikorera kandi arizo zabahemukiye.
Ibyisi nagahoma munwa,ntibyumvikana ukuntu uwakwiciye ariwe wongera akaguha akazi ko,kwica abo udafite icyo upfa nabo,ibiraka biragwira,mbwira rero ubumwe n’ubwigunge buvugwa mubanyarwanda bungana iki? Reka bishyire hanze ibibazo byari byarabuze igisubizo bibonerwe umuti,tekereza ko Joy yagiye gusengera muri CLPR agasanga dodo ariwe wayoboye amateraniro agahita yisubirirayo.
Ubuse niba abicanyi aribo bayoboye amatorero,noneho tuzahurira hehe,ubwo Rugumbuguza Meshack yahise ajya gusura Joy amubaza impamvu ataboneka mu materaniro undi amubwira ko ,afite akazi kenshi,tekereza aho umukiristu atinya kukubwira ikibazo cye kubera ko,udafite ihishukirwa ryo kumenya uwo wahaye umurino n’ingaruka zizavamo.