Uwiteka Imana akoresha abanyantege nke.

Bizagora cyane abanyapolitike b’abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abarepubulike,kugirango bazagere kumugambi uhamye wogukura umwakagara ku ngoma,ibi turavugira yuko fpr kugirango ibashe kugera kumugambi wayo mubisha wokubohoza igihugu nk’aha kitari icyabo,na nyuma yo kukibohoza bagakomeza kukiboha,kugirango ibi byose babigereho,n’uko bemeye kwifatanya nabanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu babirukanye murwagasabo bakabashyira imbere kugirango abahutu babashe kubibonamo bityo fpr ibe igeze kumugambi wayo.


 

Twibutseko fpr yakusanyije ibinyoma byose aho yagendega ibeshya abanyarwanda b’impunzi bo mu bwoko bw’Abatutsi ko,bagiye gucyura Umwami w’Urwanda KIGELI wa V Ndahindurwa.Maze abanyarwanda biva mu mizi batanga abana babo n’utwabo bibwira yuko bagiye gusubirana ubwami bwabo,ariko batangajwe ni uko ibyo bibwiraga Atari ko byagenze!.

Iyo ikaba yarabaye imwe mu nzika yagaragaraye hagati ya fpr na nabayarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse nabahutu bahunze kubera gukunda umwami wabo.Biragoye rero kugirango abatavuga rumwe na leta y’Abakagara,bazabashe kuyitsimbura mu gihe amazi atakiri yayandi,abanyarwanda bamaze guhumuka ikinyoma ubu baragitahuye,byaba byiza bemeye kuboka ukuri bagashyigikira Umwami w’uRwanda kuko naramuka asubiye ku ngoma batarigeze bamushyigikira kuko ariwe wemewe namategeko muri LONI,sinzi icyo bazahinga hagati y’imfura ubwo zizaba zateranye.

Ariko se iyo mwumva ko,hariho indangamuntu yabega n’iyabanyarwanda ubwo koko ntacyo mwumvamo?kwibeshya s’icyaha,ariko kumenya ko wibeshye ntuhindukire birenze kuba icyaha!?Niba fpr yatubeshye,nyuma tukayitahura none tukaba dushaka gukomeza inzira z’ikinyoma yadutoje ngo tubashe kugera kubyo nayo yagezeho,ubwo se twaba dutandukaniye nayo?ibyo birasa no kuvomera mukiva?.

Kubera iyo mpamvu Imana izakoresha abanyantege nke kugirango isohoze imgambi yayo,kuko abanyembaraga bamaze kwirata imbagara zabo,ninayompamvu Imana izatabateza umwakagara akabamara kubera kwanga kugendera mukuri mukirengagiza nkana,ukuri mugahitamo ikinyoma.

Imana yahise Dawid imukoresha ibikomeye kugirango kwirata kw’Abisiraheli kurangirire mu ntambara,kuko Goliathi yari yarabazengereje,maze Uwiteka azamura Umwami Dawid kugirango azaheshe Imana icyubahiro,ibya fpr byasuzuguje Imana,nanubu biracyakomeje ninayompamvu ubuhanuzi bugaragaraza ko,abantu bazashira kubera banze kumva umuburo w’Imana.

Skip to toolbar