Utazi ikimuhatse!

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews,aturuka mu gihugu cya Kenya,mu murwa w’icyo gihugu Nairobi,aravuga yuko,perezida wicyo gihugu yaraye agiranye ikiganiro n’abanyamakuru”Media Press”akababwira yuko,ngo bibabaje kubona igihugu cy’igihangange nk’America,kirirwa gihakinga tel z’abaperezida bagize umuryango w’Africa y’Uburasira zuba,ubwo n’ukuvuga,Kagame,Kaguta,Kenyatta.


Perezida Uhuru Kenyatta,yakomeje avuga yuko ngo igihugu cy’America gikomeje kubagenda runono,kigambiriye gusenya ubumwe uyu muryango umaze kubaka,bitewe ni uko ngo baba badashyigikiye ko uyu muryango ubaho,ngo ibyo bakaba babiterwa no gushaka kwiharira inyungu rusange zako karere aho igihugu cy’America gishaka kubayobora buhumyi batareba icyerekezo cy’akarere kabo.

 

Twabibutsa yuko ibi atari bwo bitangiye kugaragaza ko,igihugu cy’America kitakivuga rumwe n’igihugu cya kenya ,ahubwo hagiye gushira imyaka igera ku icumi badacana uwaka kubera yuko,kenya yafashe amasoko yose,America yabonaga muri icyo gihugu,iyaha igihugu cy’Ubushinwa,ibi bikaba byarabaye ku ngoma ya perezida Mwai KIBAKI,aho yakoranye nabashinwa kugeza manda ze ebyeri zirangiye.

 

Uyu mubano waje kuzamo agatotsi mu gihe perezida Uhuru na Ruto batangiye kwiyamamariza umwanya wa perezida wa repubulika,kandi bari bamaze kuregwa ibyaha bijyanye n’ubwicanyi bwabaye muri 2007-2008,bwahitanye abaturage batari bake bo muri icyo gihugu,igihugu cy’America cyikaba cyaragiriye inama igihugu cya Kenya ko,byaba byiza,aba bagabo bombi tuvuze hejuru batiyamamaje kuko nibaramuka biyamamaje bagatsinda,igihugu cya Kenya,kizahura nibibazo byo kutazahabwa imfashanyo cyangwa inguzanyo bitewe ni uko bafite ibyaha baregwa murukiko mpuzamahanga I LA HAYE muBUHOLLANDE.

 

Amakuru avuga yuko iki kibazo cyaje guhumura kumirari aho mukwezi gushize minister w’intebe w’igihugu cy”Ubushinwa,yaje gusura igihugu cya Kenya,bagasinya kumasezerano yogukora umuhanda wa gari ya moshi,aho uwo muhanda uzatwara miliyali $ 300,ibyo byabaye ari kuwa gatandatu,kucyumweru kumunsi ukurikiyeho,Kagame Kaguta nabo bahise baza gusinya kuri ayo masezerano yogukora uwo muhanda wa gari ya moshi.

 

Iyi migambi igihugu cy’America cyikaba cyarabibonye cyera,aho cyatangije intambara muri Sudani y’Amajyepfo binyuze muri Riek Machar wari Visi perezida wa Salve Kiir,waje guhagarikwa na perezida Kiir kubera kumutinya no kuba bigaragara ko,amurusha imbaraga mubaturage ndetse nomubasirikare,ibi igihugu cy’America cyabikoze kugirango kizaburizemo umugambi waba bagabo bombi nyuma yuko Riek aza amaze kuba perezida wa sudani y’amajyepfo bizaba biciye mu matora.

Ibi perezida Museveni akimara kubimenya,yahise nawe asinya itegeko rihana abahuje igitsina bita Anti-guy,ako kanya America yabaye iya mbere mu guhagarika imfanyo bageneraga icyo gihugu,hamwe nibindi bihugu,byaje gutuma perezida Museveni yikoma abanyamerica nyamara yibagirwa ko kuba akiri ku ntebe aribo abicyesha.

 

Kumugaragaro yahise atangaza yuko agiye kwikoranira naBarusiya,maze gukorana n’America akaba abishingutsemo atyo,ariko kandi yibagiwe yuko “utazi ikimuhatse areba?”icyo gitsure rero nicyo gitangiye kumugiraho ingaruka,ndetse n’umuhungu we,perezida kagame umwakagara utajy’uvugirwamo,dore ko nawe iyo ntebe ayikesha abanyamerica,rwose we,kumugaragaro ntagicana uwaca n’America,ndetse kuva Obama yajya ku ntebe ya White House ntabwo yari yigera amuha karibu,ngo nibura yumve yuko amufitiye ikizere,ibyo arabiterwa ni uko afite amafaranga menshi akaba ntacyo agiteretana n’America,ariko ahanini akabiterwa n’Amadollar bamuhaye yogushoza intambara muri Congo ababeshya ko,azunguka,none yabacyuje umunyu.

Abazungu rero ntibajya bahomba,iyo utabishyuye barakurimbura,ibi byose biraterwa nakamenyero kagame na kaguta bamaze kumenyera aba bagabo bakomeye mu isi yabazima,usibyeko iminsi yabajyanye kuburyo gukomera kwabo gushobora kurangirana n’intambara ya lll,y’isi yose ishobora kuba mu minsi ya vuba baramutse batarebye neza.

 

Skip to toolbar