Barabuzwa niki kubyita ubujiji ko abana babo bibereye mu Burayi n’America!
Abega nibigoryi ku buryo butangaje,ubujiji namafunguro bihuriyehe,ko bavuye Uganda ar’injiji byababujije gufata igihugu? Muzabeshye abashinwa abatazi ikinyarwanda.Usibye ko muri iyiminsi nabo bakimenye.
Kugwingira kw’abana biracyari ikibazo mu Rwanda, umuforomokazi wo ku kigo nderabuzima i Kigali akavuga ko mu cyumweru bashobora kwakira abana 40 bagwingiye. Ababyeyi bavuga ko ari ubukene, leta ikavuga ko ari ukutamenya kugaburira abana ibihari.Hasigaye kubica kugirango badakomeza kubakoza isoni.
Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigo kihariye cyo kwita ku mikurire y’abana cyane cyane abari munsi y’imyaka itanu y’amavuko, ishishikariza ababyeyi bafite abana bafite ibi bibazo kubajyana ku bigo nderabuzima bagahabwa imfashandyo.
Kuri ibi bigo, uhasanga ababyeyi benshi baje muri iyi gahunda. Umunyamakuru wa BBC i Kigali yasuye ikigo nderabuzima cya Rubungo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
-
Ibiciro by’amazi mu Rwanda ntibyishimiwe n’abafatabuguzi
-
Perezida Kagame: “Abarwanya u Rwanda bakina n’umuriro”
-
MRCD irakemanga uburyo ‘Maj. Sankara’ yerekanywe
Mukangarambe Speciose, umuforomokazi uha ababyeyi baje hano ubujyanama ku by’imirire, avuga ko buri cyumweru ashobora kwakira abana bagera kuri 40 bajahajwe n’ingaruka z’imirire mibi.
Ati: “Dupima ibiro, uburebure n’ikizigira cy’akaboko [k’umwana]. Ibi tukabihuza n’ikigero cye. Iyo afite nk’ibilo bine afite amezi umunani, uyu aba yaragwingiye. Tumuha inyongerandyo”.