Intambara ikomeye hagati y’Uhoraho n’inkozi zikibi

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Uhoraho Nyiringabo yambuye ubutware bwari bufitwe na RCC ni wowe ubuhawe kugirango utunganye inzira z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, idini rya SATANI riyobowe na RCC rishinzwe gushakisha ubutunzi bwo mu isi niyompamvu bitwikira ijambo ry’Imana kugirango ribabere umutaka hatagira uzajya amenya ibikorwa bibi by ’ubucuruzi bakorera mw’isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, RCC bigize ikigirwamana yuko ari bo bategeka isi, none ngiye kubakoza isoni kw’isi ya bazima, mbambure imbaraga bari bafite zo gutegeka isi kugirango bamenye yuko ari jye waguhamagaye ku nkorera umulimo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ubwoko bwanjye bishwe n’inzara n’i nyota uwagombaga ku bagaburira ya bicishije inzara n’i nyota, kandi nyamara ibifungurwa bihari, none nanjye uko yagenje ubwoko bwanjye nanjye, niko nzagenza ngiye ku mwicisha inzara n’i nyota kugirango yumve uko yagiriye ubwoko bwanjye ko bya mbabaje maze nawe yumve uko inzara iryana ndetse anamenye yuko inyota imera kuko kuva uwo mugore yabaho atigeze kumenya izina ryitwa inzara cyangwa izina ryitwa inyota uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umudayimoni ufite inzara ndende cyane zisumba izingwe nk ’inshuro (7); mbona haje icyuma gica izo nzara, ndabwirwa ngo ni mfate uko kuboko k’uwo mudayimoni kugirango izo nzara (2); z’amaboko nzice nzikureho kuko arizo akoresha mu kurwanya abakiranutsi akoresheje izo nzara za maboko. Ndagenda mfata izo inzara ndazica maze uwo mudayimoni asigara ari nta nzara afite zo gukoresha kugirango ajye yica ubwoko bw’abakiranutsi kuko yazikoreshaga akazishinga mu mibiri yabo bagahita bapfa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi zibibi zongera gukora inama zipangira abakiranutsi kugirango zibajujubye, abari muri iyo nama halimo (police, Abasirikare, abarozi, abicanyi izo nkozi zikibi) zose ziraterana ziyobowe n’umukuru wabo ushinzwe kugirira nabi abo bashinzwe kuyobora.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, ubwire ubwoko bw’abakiranutsi uti, uku niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, mube maso cyane, kandi mukore amasengesho yo kwiyiriza no gusenga no gukiranuka kuko urugamba rubari imbere rukomeye cyane, n’ubwo Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ari we ururwana, ariko namwe mukwiye kwirinda no kugira ubwenge mukamenya uko muhangane n’umwanzi wanyu ubahoza ku inkeke uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, wumvise imigambi ya Satani na bagaragu be, uwo niwo mugambi bagiye wo kujujubya abakiranutsi bo mu gihugu cy’Ibabyloni, none ube maso kandi wirinde cyane, kuko hagiye kuba ah’umugabo ugasiba undi, kuko ibi bihe bikomeye cyane! Nuko rero burira bene so kugirango babe maso cyane batagwa mu mutego w’umwanzi kuko ibihe bishyize kera ngo Uwiteka ahorera ubwoko bwe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nov 21, 2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore habayeho umugabo warufite ubutunzi bwinshi cyane. Ariko mu byo yaratunze hari harimo zahabu na Diamond (gold and diamond). Nuko biza kumenyekana yuko hariho umugabo umwe utunze ubwo butunzi bwayo mabuye yagaciro y’imboneka rimwe atabonwa na bantu bose (kibona umwe).
Nuko umugabo umwe w’u muherwe aza kumenya ayo makuru akora ibishoboka byose ngo agure ubwo butunzi bw’uwo mugabo wari wifitiye Zahabu na Diamond, nibwo yashyiragaho abantu (2); umwe amushinga kujya amugurira ayo mabuye ya gaciro (gold and diamond) kugirango azabashe kwitwa umukire cyangwa umutunzi wuzuye kuko bidashoka yuko wa kwitwa umutunzi utagira ayo mabuye yagaciro.
Undi mugabo amushinga kujya kugigira uwo mugabo uvugwa cyane ko ajya acuruza amabuye yagaciro, ariko uyu mukire yashakaga ko amenya aho uwo mugabo akura ayo mabuye maze agahita amuca igihanga kugirango azabashe kwigarurira ubwo butunzi kuko yifuzaga kumenya aho akura ubwo butunzi kugirango namara kwimwivugana azasigara ariwe utegeka isoko y’ubwo butunzi.
Nuko afata abantu abamutumaho yuko akeneye ko yamugurisha ayo mabuye yagaciro, uwo mucuruzi wa mabuye buri gihe iyo yajyaga kugurisha ayo mabuye ya banzaga kujya kugigira uje kumugurira kuko abenshi babaga bamuhiga bashaka kumuca igihanga kugirango ba mwambure ubutunzi bwe, bitari bizwi aho abakura. Ikindi bifuzaga kumenya iryo banga ry’ubwo butunzi kugirango ni bamara ku mwivugana bazasigare bakora uwo murimo. W’u bwo bucuruzi bwa mabuye ya gaciro.
Aragenda ava mu ishyamba (ubuhungiro) aho yahoraga yihishe maze yerekeza mu murwa aho yaragiye guhura n’uwari yamuhamagaye ngo aze bahure amugurishe amabuye ya gaciro (gold and diamond). Ariko kubera gukenga yuko bamugirira nabi, nawe yazanye amakenga kugirango atagwa mu mutego. Nuko akigera hafi y’umurwa ba bandi bahise bamubona baravumbuka bajya kumufata kugirango bamushyire shebuja. Uwo wari yaje guhiga uwo mucuruzi yari yatumwe n’umugore kuko muri (2) bahawe akazi na wa mukire, umwe yari umugore.
Nuko mbona wa mugabo wa mabuye yagaciro yirukanka cyane ahunga kugirango abashe gukiza ubugingo bwe, baramwirukankanye afata agahanda ki gitaka (gukiranirwa) ageze imbere asanga ako gahanda barimo ku gatunganya bashaka gushyiramo ka burimbo, maze wa mugabo wa mwirukankanaga abonye ko yinjiye muri ako gahanda barimo gutunganya ahita yihindura inyamaswa yo mu bwoko bw’Indonki iyo nyamaswa isa n’inka ubusanzwe.
Uwo mugabo wihinduye inyamaswa abonye yuko bidashoboka yuko yamukurikira, nibwo yahise asubira inyuma ajya kwa shebuja wari wamutumye amuha akazi ko guhiga uwo mugabo w’u mucuruzi wa mabuye ya gaciro.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore utumweho abantu bazaza bakubwira amagambo meza ndetse bagaragaza yuko bakubaha cyane, kandi baciye bugufi imbere yawe. None umenye ubwenge kandi umwe muri bo azaba ari umugore, ni uko rero umenye ubwenge kuko inyamaswa y’inyamakenga itajya yicwa n’umututizi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore barakubita agatoki ku kandi, baraguhigira hasi no hejuru bananiwe kumenya uburyo baguta mu mutego kugirango bagute muri yombi. Ariko bariyimbire kuko bisa no gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uwiteka abivuga.
egretnewseditor@gmail.com