Daily Archives: March 9, 2025
Guhunga kw’abatuye umurwa mukuru w’ Isalem (Kigali) kuzaba guteye ubwoba cyane!!!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomezaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore inkozi zikibi zirirwa ziguhiga za maze kunywa kuri aliya mazi, za maze ku ryoherwa ni byisi, nyamara hasigaye igihe gitoya, bagakozwa isoni imbere ya mahanga n’isi yose, kuko Uwiteka ari we waremye isi n’ijuru, kandi byanze bikunze agomba kwihesha icyubahiro kugirango abatari bazi cyangwa bemera yuko mu ijuru hari Imana noneho bemere yuko ari we Imana ishobora byose uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ibyo usabwa gukora ngo uhabwe ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo

Bene data bakundwa ndagirango mbamenyeshe yuko abatari muri iki cyiciro ngiye kuvuga hano, biragoye yuko bacirwaho iteka. Umuntu wese utari mu murongo wa ba (Pastors) cyangwa se iyobokamana, umuntu wese utari mu gaco kabapfumu na barozi, umuntu utari mu gaco kabicanyi bakorana na za Leta (politicians) umuntu wese utari muburiganya bw’abacuruzi, umuntu wese utajya kuraguza no guterekera, umuntu utari umuriganya cyangwa umwambuzi, umuntu wese utaramennye amaraso atariho urubanza, umuntu wese utari mu murongo windaya n’ubutinganyi, umuntu utagomwa mugenzi we, ishyari, urwango, ubugizi bwa nabo, ubugambanyi, nibindi bisa gutyo, biragoye cyane yuko bene abo bantu bacirwaho iteka rya burundu.