Uwiteka Imana nyiringabo ahana abanyamadini na RPF muri gakondo ya bakiranutsi

Nov 10, 2015 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ube maso cyane, kuko abakagara bashyize za magigiri z’abagore (2); boherejwe kuza ku kugigira uko niko Uhoraho Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore hari ikizamini (exams) cyateguwe n’umwanzi ngo ugikore, ariko dore ugitsinze utari wagikora uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ikigeragezo kiraje ariko ntabwo kiribukugereho kuko iki s’igihe cy’ubutayu bwawe ahubwo n’igihe cy’umugisha niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ineza y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo no kugira neza kwe nta bwo bizigera bikuvaho, ahubwo bizakubaho iteka ryose uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, tega amatwi wumve ayo majwi ari mu isanzure ry’ijuru, ntega amatwi neza maze numva ijwi rivuga ngo «mwana w’umuntu we! Ishyari Ishyari ryishe abantu» dore abantu benshi cyane bagufitiye ishyari kubera umulimo wa data ukora balimo kwifuza kuba ari bo bakabaye bawukora uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ishyari ryishe abantu kuko abantu benshi basanzwe bakuzi, ntibumva buryo cyi, ukoreshwa n’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Nov 11, 2015 Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda bari mu bice (2) bitandukanye, ariko imikorere yibyo bice uko ari (2) yajyaga gusa, ariko bifite imvugo ebyeri zitandukanye. Kandi buri gice cyigaragazaga nk’aho ari cyo gice gifite icyerekezo cyiza, (1) igice cya mbere cyari icy’abanyarwanda babarizwa muri RPF, aho bumvaga yuko bayobora abanyarwanda bakazabageza mu ijuru ryo kw’isi ya bazima. (2) ikindi gice cyari icy’Abanyarwanda babarizwa mu idini, bo bumvaga yuko bayobora RPF na bandi bose batemera amadini yabo kuzageza bo baba gejeje mu ijuru ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ibyo bice byombi uko ari (2) bihagaritse imitima cyane, ndetse banafite ubwoba bwinshi cyane, kubera ijambo ry’Ubuhanuzi bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uku niko Uhoraho Nyiringabo avuga, ubwire abega bari ku ngoma, ndetse na baturage bose murirusange uti, ubwo muzaba muvuga muti ni amahoro turatuje kandi tuguwe neza. Aho niho ibyago, akaga, amakuba, bizamanukira ingoma y’abega ikurweho uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire abagore bo mu idini rya ADEPR uti, uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, dore mwaranze akarongo mwari mwarashyiriweho nijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, none ubwo mukarenze Uhoraho Nyiringabo na we arenze akarongo agiye kubahana yihanukiriye atitangiriye itama uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abo bagore basohotse munsengero bagiye mw’isi aho bagiye gukora ibyangwa na maso y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bitwaje yuko ngo abayobozi babo bakiraniwe nyamara ubugingo bw’umuntu ubabwire ko ari gatozi uko niko Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, babwire uti, Uwiteka Imana Nyiringabo na we azakora ibimuli kumutima kugirango abereka yuko atajya anegurizwa izuru uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abakiristu bo muri ADEPR bemeye guha urwaho Satani n’Umwakagara Paul Kagame kugirango yinjire mu itorero ry’Imana kugirango ari senye, nyamara nubwo ibyo byose yabigambiliye kuzabishyira mu bikorwa ubanza bisa no gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi mukuru yurira inzu ndende ifite agasongero kare kare «top tower» mbona yurirana n’imbaho muri izo imbaho harimo urubaho rulerule, mbona ageze hejuru yako gasongero maze, mbona umugabo wari wamutanze kwurira hejuru yuwo munara araza ashaka gukoresha uburiganya ngo yigire nk’aho amufasha kuzamuka ariko agambiriye kumuhirika ngo amanuke agwe hasi ahite apfa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ubwo ntibyatinze yahise amusunika maze mbona Umuhanuzi mukuru amwiyaka wa mugabo wa musunitse ahita amanuka wenyine agwa hasi ahinduka ubushingwe ni uko ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ubugambanyi bwari bwateguriwe Umuhnauzi mukuru burarangiye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore hari umuntu ugiye kugusaba ko mukorana, ariko umwitondere kuko atazanywe ni neza y’Uwiteka Imana, ahubwo ni umuriganya n’umwambuzi, nuko rero umenye ubwenge kandi umenye uko ugenza kugirango nyuma utazicuza uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwakagara ahora yifuza yuko ya guca igihanga cyangwa agasenya ikinyamakuru inyangeNews umurage wa bakiranutsi, nyamara ibyo byose nta bwo azabigeraho kuko Uwiteka yamushyiriyeho inzitizi kugirango adakora ibyo yifuza kubugingo bwawe uko niko Nyiringabo abivuga.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar