Daily Archives: March 26, 2025

Uwiteka Imana nyiringabo ahana abanyamadini na RPF muri gakondo ya bakiranutsi

Nov 10, 2015 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ube maso cyane, kuko abakagara bashyize za magigiri z’abagore (2); boherejwe kuza ku kugigira uko niko Uhoraho Imana Nyiringabo abivuga.

Uwiteka Imana Nyiringabo azahanagura amadini yo muri gakondo nk’ukuraho imyanda yo mu muhanda wa kaburimbo!!!

Nov 9, 2015 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore inkozi zikibi zirirwa ziguhiga zamaze kunywa kuri ariya mazi, zamaze kuryoherwa n’ibyisi, nyamara hasigaye igihe gito, bagakozwa isoni imbere y’amahanga, ndetse n’isi yose, kuko Uwiteka ari we waremye isi n’ijuru, kandi byanze bikunze agomba kwihesha icyubahiro kugirango abatari bazi cyangwa bemera yuko mu ijuru har’Imana noneho bemere yuko ariwe Imana uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Translate »
Skip to toolbar