Amatwi alimo urupfu ntiyumva!!!

Nov 7, 2015 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abatavuga rumwe n’ubwami bw’Abega, barifuza kuzafata ubutegetsi bakazasimbura Umwakagara Paul Kagame, ariko ubabwire uti, uko bizagenda kose, ingoma y’abega izasimburwa n’ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, Uwiteka Imana Nyiringabo azakoresha amahanga kugirango bimike ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo buzakorera mu gikari cy’ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekoshinga uko niko Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Uwiteka arekuye umwuka w’ubusambanyi ku bantu batanditse mu gitabo cy’ubugingo bafite irari ryo gusambana bagiye kujya bakora ubusambanyi bw’ubutinganyi kugirango bacirweho iteka rya burundu uko niko Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire abantu bose bahoze bakora umulimo w’Imana, ndetse na bakiwulimo, yuko Uwiteka Imana Nyiringabo agiye kubakoza isoni ku karubanda kuko bihamagaye muri uwo mulimo kuko atigeze abahamagara kugirango isi yose imenye yuko batari abakoze uko niko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo buri mu majyepfo y’inyanja mbona bari kuri iyo Nyanja, bari kumurongo bategereje kuvoma amazi, ariko ikibazo cyari urwo rugendo bari bukore bavuye haruguru yubwo butayu.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, amazi y’ubugingo aboneka mu butayu bugufiya, kandi abitwa ko bashaka mu maso yanjye bazirana n’ubutayu, none bambarize uti, muzahurira he na mazi y’ubugingo kandi mutinya ubutayu? Uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Uhoraho Nyiringabo agiye guhana inkozi zibibi, hamwe na banyamadini bahinduye umulimo wa data kuba ubucuruzi. Kandi ndabwirwa ngo nabanyantegenke nabo agiye kubakura kw’isi ya bazima kuko nta bayimarira kandi na bo nta cyo ibamarira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Bishop Rwandamura Charles n’inkozi y’ikibi yo ku rwego rwo hejuru uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, muri gakondo ya bakiranutsi abashumba benshi (Pastors) barihamagaye mu mulimo kubera gushaka ubuzima bworoshye cyane, ariko ubabwire uti, nta bwo Uwiteka Nyiringabo azatinda kubakoza isoni ngo agaragaza yuko mudafitanye isano ry’umulimo ahubwo ko mwawihamagayemo kubera indoke zanyu uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nov 8, 2015 njyanwa mu iyerekwa mu gikombe cy’ubutayu bugufiya buherereye mu burasira zuba bw’Africa mu majyepfo yicyo gihugu, mbona abantu besnhi cyane batonze umurongo bari murugendo bagiye ku Nyanja iri mu majyepfo y’uburasira zuba bwiyo Nyanja.Abari bagiye kuri iyo Nyanja bari bavanzemo abakuru na batoya, bose bakaba bari bagiye kuvoma cyangwa kunywa kuri ayo mazi yiyo Nyanja kandi ntabikoresho bari bafite uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abenshi mu bizera babayeho nabi cyane, bari mu buzima bubi, iliya nyanja n’isi balimo aho usanga iyo hariho abagize amahirwe yo gusogongera ku byisi (ubutunzi) usanga atifuza gusubira kumusozi wo gusenga kubera ubwoba no gutinya ubuzima bubi bahoye nabwo bigatuma banamuka mu byo kwizera bakemera nka bandi bose batakigendera mu buzima bwo gukiranuka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abenshi bifuza ubutunzi cyane, ariko imitima yabo ntabwo ishobora kwihanganira gukiranirwa kw’imitima ya bantu batagifite ubwoba bw’imibereho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, waba wasobanukiwe ibyi iryo yerekwa? Ndasubiza nti oya! Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo arambwira riti, abantu wabonye mu butayu bari kunyuramo, nimibereho mibi barimo kunyuramo, hanyuma uriya musozi baturukaho berekeza kuri iriya Nyanja, n’ubizima babamo bwo kwizera kwabo kugenda guhura nibikomeye cyane.
Bariya bana bato wabonye, ni abana bato mu byo kwizera, iyo bamaze kwizera bagasanga abakuru bafite amaganya na gahinda ku buryo nta jambo ryo kwizera rishobora kubafasha kuko baba baramaze guhenebera mu mwuka, bituma nabo banamuka ndetse na wa mwete bari bafite wo gukiranuka ugashira bigatuma babakurikira mu nzira yamaganya no kwitotomba mu byo kwizera aho bavuga yuko Uwiteka atabitaho uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, biragoye cyane kubona umuntu ugihagaze mu kwizera utanyotewe iby’isi, ariko igihe kiraje kandi kirasoheye aho ibyo bifuza bigiye kubabera impfabusa usibye ko badafite amaso yo kureba ndetse bakaba batanafite na matwi yo kumva ibivugirwa mu isi cyangwa ibikorerwa mu isi yabazima, kuko iyo baza kuba bafite ibyo byombi ntibakabaye bifuza ibyo bifuza ubu kuko isi irashirana no kwifuza kwayo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
egretnewseditor@gmail.com