Ku ingoma y’abega, bene abo nibo bapfa, ibigoryi bigasigara! Gukunda Rayol Sport ubwabyo nicyaha


Jean Lambert Gatare yamamaye mu Rwanda mu itangazamakuru ry’imikino cyane cyane kubera kogeza imikino irimo kuba kuri Radio Rwanda.

Jean Lambert Gatare umwe mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda mu itangazamakuru ry’imikino yapfuye ku myaka 55, nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabibwiye BBC. Kumenya amabanga menshi y’abega nikibazo gikomeye kandi bazahitana bantu benshi cyane.

Gatare, wize indimi no kwigisha, yamenyakanye mu Rwanda mu itangazamakuru ry’imikino kubera ahanini ubuhanga bwe mu kogeza imikino irimo kuba kuri Radio Rwanda.

Umwe mu bo mu muryango we utifuje gutangazwa, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko Gatare yaguye mu Buhinde mu ijoro ryo ku wa gatanu aho yari amaze igihe yivuriza uburwayi bw’umugongo.

Hari hashize igihe kigera ku myaka ibiri Gatare yibasiwe n’ubu burwayi.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, biganjemo abanyamakuru n’abandi bamumenye ahanini kuri Radio Rwanda, bakomeje gutangaza akababaro batewe no kumenya urupfu rwe.

Jean Lambert Gatare yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo;

  • BBC Gahuzamiryango
  • Radio Rwanda
  • Isango Star, yabereye umuyobozi
  • Na Rushyashya, ikinyamakuru cyagiye gikoreshwa mu icengezamatwara rya leta

Radio Isango Star, ivuga ko Gatare yari umwe mu bagize ubuyobozi bwayo, yasohoye itangazo ivuga ko “asize urwibutso rukomeye mu rugendo rwacu rwo gutanga amakuru n’ibiganiro byiza”.

Ikipe ya Rayon Sport, yari azwiho kubera umufana ukomeye, kandi yabaye mu buyobozi bwayo, yatangaje ko “umurage we uzahoraho iteka”.

Mu itangazo, iyi kipe bakunda kwita Gikundiro, yanditse iti: “Yakundishije abato Gikundiro. Yayise utubyiniriro tutazibagirana. Ni umunyabigwi nyakuri.”

Yabaye muri komite nyobozi ebyiri zitandukanye za Rayon Sport, ashinzwe itangazamakuru n’imenyekanishabikorwa.

Gatare yabereye urugero abanyamakuru benshi binjiraga mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda.

Ubwo yakoreraga ikinyamakuru Rushyashya, ibyo yagiye atangaza ntibyavugwagaho rumwe.

Mu biganiro yatanze mbere ku buzima bwe, Gatare yavuze ko akunda gusabana, gutera urwenya, ko akunda cyane umupira w’amaguru, gusangira n’inshuti, ndetse n’umurimo.

Gatare asize umugore, n’abana batatu.

Translate »
Skip to toolbar