Mu gihe inyungu z’uRwanda zahungabanywa n’America mu karere kibiyaga bigari, ubutegetsi bwa Donald Trump nzabuciraho iteka rya burundu!!!

Iyi nkuru bayishyizeho ejo barongera bayikuraho, babonye ko twateye ijisho bayisubizaho,
Leta y’America yatangaje ko yiteguriye gukorana na Republika ya Demokarasi ya Kongo mu byo gucukura amabuye y’agaciro. Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane n’America na mahanga bwabitangaje ejo kucyumweru, ministeri ya Kongo ari yo yasabye Amerika gukorana na yo amasezerano, yatuma Amerika ishyira ishoramali mu mabuye yagaciro Amerika nayo igafasha Kongo mu by ’umutekano.
Itangaza makuru ry ’Abongereza, Reuters, Ijwi ry’America dukesha ino nkuru, ritangaza ko Kongo abicishije ku uhagarariye inyungu zayo muri Amerika, kwandika amabaruwa menshi yandikire ministeri y’ububanyi namahanga y’America, Marco Rubio, n’abandi bategetsi ba Amerika, isaba ibijyanye na ya masezerano.
Urwandiko Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi na mahanga y’America mu itangaza makuru ry ‘Abongereza, Reuters, rigira riti: “Amerika iriteguye gukorana ibiganiro bijyanye na karere kibiyaga bigari na Kongo, bijyanye n’umurongo ndetse na gahunda ya Perezida Donald Trump, ashyira inyungu z’America imbere ya byose. Kongo ifite amabuye ya gaciro akenewe yakoreshwa mu bikoresho by’America.”
Reuters ivuga ko mu ntango z’uku kwezi, umwe mu bategetsi mu biro bya perezida wa Kongo yakoze urugendo I Washington DC, aho yari yaje kuvugana n’abategetsi ba Amerika kuri ayo masezerano Kongo yifuza kugira na Amerika.
Umwanditsi n’umwigisha w’umunyamerika, Jason Stearns, yakoze ubushakashatsi butandukanye kuri Kongo, asesengura, yavuze ko nta gukekeranya, ibyo Kongo isaba Amerika bizashimisha AbanyaMerica benshi.
Jason Stearns yigisha kuri kaminuza “Simon Fraser” yo muri Canada, yasiguye ko inganda zicukura amabuye y’agaciro muri Kongo, ziganjemwo izo mu Bushinwa. Yemeje ko Amerika nta ruganda na rumwe ifite rukorera mu karere kibiyaga bigari muri Kongo.
Ubutegetsi bwa Kongo nta cyo buravuga ku mugaragaro ku byayo masezerano America yifuza kugirana na DRCongo.
Mu cyumweru gishize ariko, Patrick Muyaya umugizi wa Leta ya Kongo, yavuze ko igihugu cye cyifuza kwagura abafatanyabikorwa muri icyo gice cyo gucukura amabuye ya agciro ko ibiganiro bijyanye na ya masezerano hagati ya Kongo na Amerika biba ku munsi ku munsi.
Muyaya yagize ati: “Abashoramali b’Abanyamerika bifuza kuza muri Kongo, bahawe ikaze. Nta nkeka bazoronka aho bakorera. Kongo ifite ibirombe byinshi byo gukoreramo, byaba byiza AbanyaMerica bashoye imali muri icyo gihugu.”
Kongo ifite amabuye y’agaciro menshi. Mu birombe byiza biruta bindi, harimo cobalte, Litisyumu na Iraniyumu. (Reuters).