Ubwoba bwo kwizera bwatumye abantu bihakana Imana ndetse bahindura imyigishirize bayoboka ingoma ya Satani iyobowe n’abega!!!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, hanura maze uvuge uti, bwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo muhumure Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo aje kubatabara kuko yumvise gutaka kwanyu kandi akaba yimanukiye kw’isi ya bazuma azanywe no kubatabara uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi, mbona Bishop Rwandamura Charles hamwe na ba pastori be hamwe na za magigiri zose zakoze ubwicanyi ndetse hamwe na bishe umunyamakuru Ingabire Charles na bakoze ubugome bwo guhombya za Microfinances bagatwara amashillingi yabaturage mbona na ba nyamadini (Synagogues Leaders) na Pastor NZABAMWITA ko bagiye guhanirwa muri gakondo ya bakiranutsi kubera kwubaha ubwami bw’Abega bagasuzuguza izina ry’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, uribuka uko PASTOR NZABAMWITA ubwo mwahuriraga kuri AMAHORO STADIUM uko yakubwiye, ndasubiza nti, ndabyibuka neza cyane, Uwiteka arambaza ati, yakubwiye iki? Ndamusubiza nti, Namubajije impamvu yagiye murusengero rw’inkurunziza akavuga yuko ngo Uwiteka yamubwiye yuko ubwami bw’uRwanda bugendera kw’i tegekoshinga butazigera bugaruka, hanyuma amaze kuvuga ayo magambo ageze murugo iwe, Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo aramuganiriza aramubwira ngo, Ubwami bw’Urwanda bugendera kw’i tegekoshinga buzagaruka bwime ingoma, hanyuma musaba yuko akwiye gusubira murusengero rw’inkurunziza akavuguruza ibyo yavuze ko byari Ubuhanuzi maze arabyanga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, ni uko rero ubyandike bimenyekane yuko yahanuye ibinyoma, kandi yanze nkana kujya kuvuguruza ibyo yahanuye avuga yuko yabibwiwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, kuva icyo gihe mutandukanye, yakomeje kuvuga ubutumwa bw’ibinyoma kugirango anezeze ingoma y’abega abone amaronko kugeza magingo aya uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona izo nkozi zibibi ko zigiye guhanwa kubera gukiranirwa ndetse hamwe na abanyantegenke nabo batwarirwa muri icyo kigare cya abanyabyaha kubirango bakizwe imiruho yo muri iyisi uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambaza riti, mwana w’umuntu, ko BISHOP Rwandamura Charles aherutse guhanurira muri stadium amahoro akavuga yuko ngo nta ntambara izongera kuba mu gihugu cy’u Rwanda nyamara dore intambara igeze mu marembo ya gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
OCT 23,2015 njyanwa mu iyerekwa mu gikombe cy’ubutayu bugufiya buherereye mu burasirazuba bw’Africa mu majyepfo yicyo gihugu, mbona abantu besnhi batonze umurongo bari murugendo bagiye ku Nyanja iri mu majyepfo y’uburasirazuba bwiyo Nyanja. Abari bagiye kuri iyo Nyanja bari bavanzemo abakuru n’abatoya bose bakaba bari bagiye kuvoma cyangwa kunywa kuri ayo mazi yiyo Nyanja, kandi nta bikoresho babaga bafite.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uburire ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo uti, birakwiye yuko bagira umwete bagushakisha ibikoresho bazakoresha mu butayu kugirango bazabone ibyo banywesha amazi bageze mu butayu, kuko iteka ry’Uhoraho ryamaze gucibwa yuko abatuye muri gakondo ya bakiranutsi bamaze koherezwa mu butayu bugufiya uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ko abantu bari bamaze kugera mu butayu bugufiya bajya kuri iyo Nyanja kujya kunywa amazi, maze uwamaraga kunywa amazi yayo nta bwo yashoboraga gusubira inyuma kumusozi yabaga aturutseho, kubera ko yatinyaga ubutayu yaciyemo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, waba wasobanukiwe iby iryo yerekwa? Ndasubiza nti oya Nyagasani! Arambwira ati, buriya butayu wabonye abantu bari kunyuramo, ni mibereho mibi barimo kunyuramo, hanyuma uriya musozi baturukaho berekeza kuri iriya Nyanja, n’ubuzima babamo bwo kwizera kwabo kugenda guhura ni bikomeye cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
egretnewseditor@gmail.com