Agati kagarutse ari nta mahwa gafite!

Ubuhanuzi bwo muri ukwakira 2020 bwavuzeko, agati kari gahagaze gafite amahwa kahiritswe n’umuyaga wo mu butayu, ko ka zongera kubyutswa n’umuyaga wo mu butayu ka kongera guhagarara.

Donald Trump yibwe amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu. Ibinyamakuru byose byari kuruhande rumwe gusa rwa Joe Biden.

Mu myaka (2) gusa, Joe Biden yateje ibyago bikomeye agusha ubukungu bw’America akenesha abanyaMerica ubuzima bwarushijeho guhenda (cost of living) cyane aho bwikubye inshuro (3).

Mu gihe Donald Trump yatsindira kuyobora inteko zombi, Senate n’inteko shingamategeko, bisobanura yuko mu matora y’umukuru w’igihugu 2024, Trump azaba afite amahirwe menshi yo kongera gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu cy’America.

Ubuhanuzi (60 percent) yo kongera gutegeka America kwa Donald Trump buraba busohoye. Kuri manda ye ya mbere, yasize yemeje ko Jerusalem ari capital city umurwa mukuru wa Israel.

Sibyo gusa, kuko n’imisozi ya Goran yagenzurwaga na Misiri na Assiria, ubu iri mu maboko ya Israel kuri (resolutions) yasinywe na Donald Trump kuri manda ye ya mbere.

Inteko shingamategeko y’abademokrate iyobowe na Nancy Pelosi igiye idafunguye Paul Rusesabagina, igiye idakemuye ikibazo cya Drcongo. Nyamara nubwo bemeje (resolutions) yo kurekura Paul Rusesabagina, nta musaruro byatanze na magingo aya amaso yaheze mu kirere!!?

Aha wa kwibaza icyo delegates y’inteko shingamategeko y’America icyo yamaze yanyuze muri Kenya bimika William Ruto, nawe wibiwe na komisiyo ishinzwe amatora ku bufatanye bw’urukiko rw’ikirenga na Joe Biden administration. Bakomeza muri DRCONGO, barangiliza urugendo rwabo murwagasabo na magingo aya byarangiye nka za hene.

Ku gihe cya Donald Trump umunyapolitike Shima Diane Rwigara yarafunzwe Senate y’America yarateranye umwakagara akizwa n’amaguru arabafungura. Joe Biden wagize Paul Rusesabagina kuba intwali ya film yakijije abatutsi, bite ko bisa naho yazavaho akamusiga muri gereza???

Abakuru bati wiringira ijosi rikakubyarira umwingo! Ahaaa birabe ibyuya ntibibe amaraso.

Icyo abantu bakomeje kwibaza, nigute scenario ya Maj. Calixte Sankara, Paul Rusesabagina, Mukashema Esperance, bigendeye ikirimwe mu gihe gitoya cyane nimba nta linkage bari bafite hagati n’ingoma y’abega?!

Skip to toolbar