Impuhwe za bihehe!!?
Kumugabane w’America, umuntu ahembwa $15 cyangwa $20,ku isaha. Hari abahembwa $50 ku munsi bihwanye $1500 ku kwezi.
Canada bahemba $20, ku isaha, ariko nabwo biterwa na kazi akariko. Iburayi bahemba €12-15, nabwo bigenwa na kazi ubwoko bwako akariko.
Kubona umuntu akoherereza $1000 cyangwa €1000,cyangwa pounds £1000, nta cyo mwaguze, nta kazi ugiye kumukorera izo mbabazi zaba ziturutse muwuhe mutima!??
Ntibazakubeshye abantu batuye imahanga, ibyo babona babibona barushye cyane ku buryo umuntu urambura ikiganza nta cyo mupfana uzamenye ko, ar’imfura kandi yubaha Imana akanayitinya.
Kubera bari iyo bigwa, kugambanira abantu biraborohera cyane ko, bibwira ko bamaze kugerayo (ijuru ryo kw’isi) nta ho muzahurira.
Ariko Ngirango nabo babonye ko, mfite Imana yo mu ijuru ho umucunguzi. Niyompamvu nababwiye ngo, iyo itaba Imana ya data baba baranciye igihanga.
That’s why the word of God says, if you think that you knows, nothing you knows according what you ought to know. “iyo wibwirako har’icyo uzi, uba ari nta cyo urakamenya ugereranije nibyo warukwiye kumenya.
Ese wibwirako arinde warara ijoro adasinziriye ngo aragutekerezaho. Ariko mu ijana nabonye umuntu (1) nawe n’Imana yamwohereje. Abandi bose bari bafite ibyabagenzaga.
Niba uri kumugabane w’Africa, ujy’umenyako abari mu mahanga ya kure nibakadahumeka. Ngiyo imisoro, ngizo za bills z’amazi, amasharazi, n’ibindi byinshi.
Ntukibwireko iyo ngiyo cash bazitoragura. Cyakora aka $100, €100,uwakakoherereza, aba yitanze cyane akubereye imfura. Abangingiraga bose nabanzaga kubaganiliza nkamenya ubuzima bwabo. Ubwo iyo hazaga magigiri mushya utazi ko mfite amakuru ahagije ku buzima babamo, imitego ye yategukaga atari yayitega. Ariko akenshi ubuhanuzi bwabaga bwabateyi imboni.
Reka nshimire Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo wampaye itangaza makuru ryigenga rya INYANGE NEWS niryo rya bankijije.
Kubashyira ku karubanda bakamenyekana nibyo byamfashije cyane, ubu barahahamutse bose. Babonye ko gukoresha cash binaniranye, bahindura umuvuno, bihangishwaho za invitations bakoresheje za human rights organizations, nabyo birananirana.
Ibyo binaniranye badukana invitations zintumira muri training, workshops, seminars, and etc. Nabyo byarananiranye. Nibwo bayobotse ba hacker’s boherezaga za emails ubutitsa nabyo byarananiranye. Ubu noneho nsigaye nkorera muri system yabayobeye basigaye barumiwe.