Agati gahagaritswe n’Imana ntigahuhwa numuyaga!

Mu mwaka wa 2015, nasize ibintu byanjye ahitwa NILE RD, mu nzu mpunga abega bari hafi ku nca igihanga. Bari bakoresheje uwigeze kuba madamu. 2016 na none nasize ibintu byanjye mu nzu ahitwa Bahati na none ni Odette mushiki wa Baricana Eugene nahungaga.

Nimukiye mu ntara ya Kajiado mpfa guhumeka ho gatoya. 2016 mu kwezi kwa cumi taliki ya 15, ncumbikira Rucamihigo Mark n’umugore we Mutubahamana Rachel.

Kubera Ubugambanyi bwabo ndabirukana. Mu mwaka wa 2019 Rucamihigo yagarutse yaraliye umwanda. Nyuma y’amezi (17) yaragishakisha connection ya RNC.

Amaze kuyibona neza araza ngo ancishe igihanga. Agira ibyago badufunga twembi abura uko ahamagara rnc. Mutanga kuvamo asigaramo. Yagiye kuvamo namaze gucaho nabwo nsiga inzu ibintu bishya narimaze kugura.

Nsubira Nairobi ahitwa Ronald Ngara nahicaye iminsi (45) rnc na Rucamihigo bansangayo ndongera nsiga ibintu mu nzu mpungira Ngong naho bansangayo manukaho gatoya njya ahitwa Muthaiga, naho bansangayo, manukaho gatoya na none njya ahitwa Matasia, naho bansangayo manukaho gatoya njya ahitwa Roimen. Ndahatinda basa naho bambuze.

Batangira kujya bahagarara mu mihanda, ndahava nigira Rongai, bansangayo, nzamukaho gatoya, ahandi nimukiye naho mbona bimeze nabi ubwo turi 2020, ndahava njya hagati ya Rongai na Kisirian. Bazayo ndahava njya Nkoroi, basa nabahakeka bigeraho Kajiado nyivamo Burundu kuko nari nyirangije yose.

Iryo niryo herezo ryo kongera kugura ibintu. Ubu aho ndi mfite amahoro ndashima Imana ikomeje kundinda izo nyangabirama z’inkozi z’ikibi.

Skip to toolbar