Ubutumwa bugenewe Museveni na Kagame

Igihe mu maze ku butegetsi s’uko muri abahanga mu by’ubwicanyi ku buryo mwatanguranwe mukica abagombaga kubasimbura imburagihe oya!

Ahubwo ni uko igihe cyategetswe n’Uhoraho kitari cyagera. Umunsi kizagera nta nubwo muzamenya uko byagenze. Muzisanga mutacyitwa ba Nyakubahwa, aho niho muzamenya ko Imana iriho.

Kuko igihe cy’iherezo ry’umuntu cyangwa icyintu runaka, niho umuntu yibuka iyamuhanze bitagifite igaruriro aho usanga wifuza amahirwe ya nyuma (last chance) bidashoboka.

Ariko niba gupfa, kwica, kwicwa, atari cyo gisubizo giheruka ibindi, akaba atari wo mwanzuro wa nyuma, then, kwica abantu byaba bimaziki?

Whether you believe nor not, three’s someone somewhere else created this planet. Kuba utazi ko ejo uzaramuka ubwabyo n’ikimenyetso gikomeye abantu bari bakwiye kwitaho cyane. At the end of the day, there’s an end for everything in this world.

Birashoboka yuko wacika ubutabera bw’abantu. Ariko se, ubutabera bw’Uhoraho wabuhungirahe? Uko wibagirwa isura yawe umaze kwireba mu ndorerwamo, uko igifu kitagira ishimwe kubyo wagihaye ejo hashize, ngo kikwihanganire byibuze undi munsi umwe, niko no kwica abantu ubaziza uburenganzira bwabo kugirango wigarurire ibyabo, nyuma yubu buzima uzabibazwa kandi uhabwe igihano kizahoraho iteka ryose!

Guceceka kwayo s’ubugwari, ahubwo byose yabikoze ibizi neza iherezo rya byo. Ubu se niba ku yindi migabane (Mars, Moon, Neptune…) nta biti cyangwa ibyatsi, udusimba, ibikoko, inyoni, Ushobora kuhasanga kuko nta bantu babayo Ushobora kwibaza impamvu???

Nta bwami buzahoraho, usibye ubwa Kristo Umwami wo gukiranuka. Ubundi bwose buzasimburana iteka ryose kuko ari ubw’abantu. Icyubahiro ntabwo gihoraho, ubutunzi ntabwo buhoraho, ni miryango ikomeye ijya irimbuka igahona ndetse ikibagirana.

Niba ari uko bimeze, kurwanya Imana no kutayubaha bimaziki? Niba amavi yose azapfukamira Imana icyo gihe ba presidents muzanga gupfukamira Imana ngo mwari abakuru bayoboye ibihugu?

Tekereza nawe abo umaze guhitana uko bangana, niki cyahindutse umaze kubica? Ubwoba warufite bwararangiye? Cyangwa bwarushijeho kwiyongera!?

Gutegura abana banyu ngo muzabarage ingoma simbyanze, ariko se, niba mutazi igihe imvura izagwa, niki kibemeza ko iyo migambi mulimo izabahira!!?

Niba Intare idashobora Kurya umwana w’impongo, cyangwa umwana w’ingeragere, hanyuma mwebwe abantu mufite ubwenge mutari inyamaswa mugakora ibyo Intare y’ingabo idashobora gukora, hagati yanyu n’Intare ninde urusha undi ubwenge? Ninde nyamaswa???

Skip to toolbar