Ubwoba bw’integenke mu bitekerezo

Burya imbaraga z’ibiremwa byose zishingiye ku mitekerereze. Ndetse n’integenke zishingiye ku mitekerereze ya kimuntu.

Leta irwanya umuturage wayo, cyangwa umunyagihugu wayo, ni uko iba imutinya kuko ayirusha gutekereza ibifitiye abandi umumaro. Bagahitamo kumwirenza bamuziza kudahuza mu gutekereza.

Nta na rimwe abantu bazigera bahuza mu gutekereza, biramutse bibayeho, byaba ar’igutangaza kuko na bagerageje guhuza inama zo kubaka umunara w’Ibaberi, bahawe indimi zitandukanye bananirwa gukomeza.

Ibitekerezo bitandukanye byubaka igihugu. Ariko ibyubakiye ku mitekerereze y’umuntu umwe, biragisenya. Gukomeza kugira ubwoba bwejo hazaza birangira ibyo utinya bikubayeho.

Uko urushaho kurwanya umuntu cyangwa abantu, ubaziza gutekereza kunyuranye, uba ubongeramo imbaraga kurushaho. Wibuke nawe utari wicara kuriyo ntebe ko, wahanganaga n’abarwanyaga gutekereza kwiza kw’ibyo waharaniraga.

Byarangiye abakurwanyaga ubutsinze. Igitangaje wibwirako ukomeye kubarusha, bigatuma ibyo warwanyaga aribyo wongera gukora.

Abo mwafatanije warabishe, abandi urabakenesha, bisa nk’aho wari umushinga wawe, nyamara nawe urabiziko atari umushinga wawe kuko igihugu ar’icy’abantu kitari icy’umuntu.

Ikimenyetso kigaragaza ko, ufite integenke mu mikorere yawe, ni abantu ukomeje kurenganya wibwirako bazagutinya. Ahubwo bisa no gusuka amazi muri essence.

Nta kinanirana uko utananiwe, na bandi nta bwo bazananirwa. Bizarangira ibyo bifuzaga babigezeho. Kandi icyo gihe uzicuza icyaguteye kwikunda no kugirira nabi abakwicaje aho wicaye ubu.

Skip to toolbar