What I feared has come upon me;

What I dreaded has happened to me,…But when I hoped for good,evil came;when I looked for light,darkness came.Job 3:25 KJV.Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 25 y’ukwezi kwa karindwi umuryango wa Kizito Mihigo Peace Foundation washinzwe n’uyu muhanzi wapfuye mu kwezi kwa kabiri,wakoze ibirori ku mbuga zihuza abantu byo kwizihiza imyaka 39 Kizito yari kuba amaze avutse,n’imyaka 10 uwo muryango ugamije amahoro n’ubwiyunge umaze ubayeho,ndetse umurika igitabo cye.

 

Abateguye uwo muhango bamuritse ku mugaragaro iki gitabo cyasohotse bwa mbere mu Gifaransa mu kwezi kwa kane, cyitwa ‘RWANDA: EMBRASSER LA RECONCILIATION: Pour vivre en Paix et mourir Heureux’, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Rwanda: Kuyoboka ubwiyunge: Kugira ngo ubeho mu mahoro kandi upfe wishimye’.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu babarirwa mu magana kuri konti ya YouTube, wabayemo gusubiramo indirimbo ze byakozwe n’abato n’abakuru biganjemo Abanyarwanda – bagaragara ko bari mu bihugu nk’u Rwanda, u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Uganda, Tanzania, Kenya n’ibindi byo ku yindi migabane.

Hanatangajwe ibihembo ku bahize abandi mu gusubiramo indirimbo ze, batatu muri buri cyiciro cy’abana, urubyiruko n’abakuru. Uwa mbere agenerwa ama-euro 150 (arenga 166,000Frw), uwa kabiri ama-euro 100, naho uwa gatatu ama-euro 50 (arenga 55,000Frw). Delphine Uwituze ukuriye uwo muryango, yavuze ko iri rushanwa rigiye kuba ngarukamwaka.

René Mugenzi, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu uba i London mu Bwongereza wasohoye iki gitabo cyamuritswe none, avuga ko Kizito yatangiye kucyandika mu kwezi kwa cumi mu 2016 ubwo yari afunze, ngo akajya amwoherereza ibice bikigize yifashishije telefone ngendanwa yari atunze rwihishwa – cyo kimwe n’izindi mfungwa zimwe nkuko abivuga.

Bwana René yabwiye BBC Gahuzamiryango ko nyuma yuko Kizito afunguwe mu kwezi kwa cyenda mu 2018, yongeye gushyira ku murongo ibyo yari yaranditse, ngo ibice bya nyuma byacyo abimwoherereza mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize wa 2019.

Ngo impamvu yamuteye kucyandika ni uko yifuzaga kuvuga ku buzima bwe no kugaragaza uruhande rwe ku byamubayeho kuva yafungwa bwa mbere mu 2014, kandi akaba yari afite n’impungenge ko ashobora gupfira muri gereza. Bwana René avuga ko ntacyo yigeze ahindura ku bikigize, usibye amagambo avuga ko yanditse agize ijambo ry’ibanze rigitangira.

Umuhanzi Kizito yafunguwe mu 2018 ku mbabazi za Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Mu 2015 yari yakatiwe gufungwa imyaka 10 ahamwe n’ibyaha birimo kugambirira kwica umukuru w’igihugu no kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.

Urupfu rwe rwatangajwe na polisi y’u Rwanda ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, ivuga ko yiyahuye nijoro yimanitse akoresheje amashuka yo muri kasho yari afungiyemo i Remera mu mujyi wa Kigali, hashize iminsi afashwe mu cyavuzwe na polisi ko kwari ukugerageza kujya i Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kwifatanya n’imitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ariko imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’itsinda ry’abavuga ko barokotse jenoside yo mu Rwanda baba hanze, ntibashize amakenga ibyatangajwe n’u Rwanda ku rupfu rwe, basaba ko hakorwa iperereza ryigenga mpuzamahanga. Ntiryabaye.

BBC Gahuzamiryango imaze amezi abiri igerageza kumva icyo abo muri leta y’u Rwanda bavuga ku birego by’ingenzi bashinjwa muri iki gitabo, ariko kugeza ubu polisi y’u Rwanda ni yo yonyine yasubije, ivuga ko ibivugwa mu gitabo ko Kizito yashimuswe na polisi mu 2014 ubwo yafungwaga bwa mbere, agakorerwa iyicarubozo, akanahatirwa kwemera ibirego atabigenza gutyo akicwa, ko ibyo byose “atari ukuri”, ko ari “propaganda [amakuru ayobya] y’umwanditsi”.

Bwana René wagisohoye asubiza bamwe bakimwitirira bavuga ko ari we ubwe wacyanditse nk’umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda agamije kubuharabika, ati: “Ibintu biri muri kiriya gitabo ni ibitekerezo bya Kizito. Harimo n’ibintu birimo njyewe wenda ntemeranya na we…”

BBC Gahuzamiryango yaragisomye, yegeranya ibintu 12 ushobora kuba utaramenye kuri Kizito Mihigo.

ICYITONDERWA: Hari abasomyi bamwe bashobora guhungabanywa na bimwe mu biri muri iyi nkuru.

Short presentational grey line
Imbere h'igitabo cya Kizito Mihigo

Ni igitabo gisomeka nkaho ari filime mbarankuru ku buzima bw’umwana w’uwari umwarimu ku ishuri ribanza ry’i Kibeho mu majyepfo y’u Rwanda, waje gukataza mu muziki agashaka kuwuhindura igikoresho cyo gufasha mu gutanga imbabazi, ubwiyunge n’ubworoherane mu Banyarwanda nyuma ya jenoside – ariko ntibimuhire.

Muri iki gitabo kiri ku mapaji arenga 240, uvuga ko ari Kizito Mihigo arandika ashize amanga akagaragaza uruhande rwe ku byamubayeho kugeza apfuye, bitandukanye kure n’ibyatangajwe mbere.

Nyuma yo kumara imyaka umunani i Burayi – mu Bubiligi no mu Bufaransa – anononsora amasomo y’umuziki, agaruka mu Rwanda asa nk’uwahibagiwe, asa nk’utazi ko hari ibyo atemerewe kuvuga cyangwa gukora, niyo byaba ari ukuri cyangwa ari uburenganzira bwe.

Urugero ni nkaho avuga ko abategetsi bakomeye bo mu ishyaka riri ku butegetsi FPR – barimo n’umunyamabanga mukuru waryo François Ngarambe – bamubwira ko nta kuntu yakorana n’ubutegetsi atari umunyamuryango waryo.

We akavuga ko nta shyaka na rimwe abamo kandi ko atazigera arijyamo, cyane ko atazi n’imigabo n’imigambi ya FPR, ikindi akaba ari umuririmbyi wa gikristu udashingiye kuri politike.

Hari nubwo avuga ko yabaga ari mu kiganiro akavuga ibintu by’ukuri, ariko nk’inshuti ye ikaza kumwihererana ku ruhande ikamubwira iti “ibyo ntibivugwa hano”.

Ni igitabo kigaragaza umuntu wabaye ku ibere ry’ubutegetsi mbere yuko ashyirwa ku ruhande, uvuga ko yakiriwe na Perezida Paul Kagame iwe mu rugo, bagahuza urugwiro, kandi bitari inshuro imwe. Umuntu wigereragayo, bigaragarira mu byo avuga muri iki gitabo nk’utabibwiwe ahubwo wabibayemo.

Kirimo hamwe na hamwe amakosa y’imyandikire y’ururimi rw’Igifaransa (nk’ibijyanye na ‘accord’).

1. Nyuma yo kwicwa kwa se muri Jenoside, yabaye umubihe yanga Abahutu urunuka

Kizito avuga ukuntu ubwo jenoside yatangiraga iwabo i Kibeho (ubu ni mu karere ka Nyaruguru), se Augustin Buguzi yaje kwicwa kubera ko yanze guhunga avuga ko atasiga nyina (nyirakuru wa Kizito) wari ufite intege nke z’izabukuru.

Nuko Kizito na bamwe mu bo mu muryango we baca ukubiri, ngo ahungira kuri ‘centre’ ya Karama aho nyuma baje kugabwaho igitero simusiga n’Interahamwe n’abasirikare ba leta yari iriho icyo gihe.

Avuga ukuntu yaje kurokoka kubera kwihisha mu mirambo, nyuma bucyeye bwaho agasohoka muri icyo cyumba agenda asimbuka imirambo yuzuye hanze, imwe yacitsemo ibice igihimba kitakiri kumwe n’amaguru.

Mu rugendo rwo guhunga yerekeza i Burundi ubwo yari ari hafi kwambuka, avuga ko yaje guhagarikwa n’umusirikare ushaka kumwica, ariko mu gihe uwo agihugiye ku bandi bantu bakuze yarimo ahagarika, Kizito amaguru ayabangira ingata arokoka jenoside gutyo.

Ageze mu nkambi i Burundi avuga ko ari bwo yaje kumenya ko hari abo mu muryango we barokotse, barimo nyina n’abandi bavandimwe be.

Ubwo umuryango we wahungukaga FPR yaramaze gufata ubutegetsi, avuga ko yabaye umubihe, afitiye umujinya n’urwango buri muntu wese wo mu bwoko bw’Abahutu kuko yamufataga nk’intagondwa z’Abahutu zishe se.

Avuga ukuntu yajyaga akubita ingumi (ibipfunsi) ku nkuta no ku biti kubera umujinya.

2. Gukina Karate, gusenga n’umuziki ngo byamubereye umuti w’urwango

Nyuma ya jenoside umuryango we wagiye gutura i Kigali aho wakodeshaga inzu yo kubamo kubera ko iwabo i Kibeho hari hakirangwa umutekano mucye.

Ageze ku iseminari nto ya Karubanda mu mwaka w’amashuri 1995-1996, avuga ko umuziki, gukina Karate no gusenga ari byo yibandagaho, ndetse kubera ubuhanga bwe mu muziki aza gushinga korali ye bwite itandukanye n’iy’ishuri, yajyagamo intyoza mu muziki ndetse ikitabira amarushanwa atandukanye.

Avuga ko nyuma ubwo abanyeshuri b’Abahutu bavuka i Kibeho batangiraga kugera ku iseminari, uruhande rumwe rwe rwabaga rugifite umujinya kubera kwicwa kwa se muri jenoside, ariko ku rundi ruhande akabegera ababaza amakuru yaho, abo biganye mu mashuri abanza n’aho baba baherereye.

Avuga ko ubwo yari atangiye kwakira muri korali ye bamwe muri bo bagaragazaga ubuhanga mu muziki no kuririmba, bamwe mu banyeshuri b’Abatutsi bamushinjaga “kwibagirwa vuba”, ko bidakwiye ko abo Bahutu bagera muri korali, ko ikwiye kuba iy’Abatutsi, ariko we akabirengaho.

Anavuga ukuntu ubwo yimukiraga mu ishuri rya Collège Saint-André i Kigali akajya acuranga anaririmba muri korali ya Kigali – ikuze kurusha izindi kubera ko yashinzwe mu mwaka wa 1966 – padiri wayoboraga iryo shuri yagerageje kubimubuza avuga ko ari korali yashinzwe n’abajenosideri kuko yanaririmbyemo Matayo Ngirumpatse wabaye umukuru w’ishyaka ryari ku butegetsi mbere ya jenoside rya MRND, akaza no gukatirwa gufungwa burundu n’urukiko rwa TPIR (ICTR) nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside.

Kizito avuga ko byamutangazaga ndetse bikanamubabaza kubona umuntu uvuga ko yihaye Imana avuga bimwe iyo ari mu kiliziya asoma misa yigisha abantu urukundo, ariko hanze akigisha urwango.

3. Ngo yahembwaga ama-euro 300 uko afashije mu kuririmba ‘Rwanda Nziza’

Nk’umwe mu bagize itsinda ryahimbye indirimbo yubahiriza igihugu, Kizito avuga ko ubwo yari asubiye mu Rwanda mu 2011 avuye kwiga mu Bufaransa yahawe akazi n’ibiro bya minisitiri w’intebe mu Rwanda.

Mbere yaho ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko, avuga ko yabaye uwa gatatu mu myanya itanu y’abahataniraga gutanga injyana y’indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda – izwi nka Rwanda Nziza.

Avuga ko ariko babiri bamuje imbere bari abasirikare, ndetse ko nyuma Dr Joseph Nsengimana wakoraga mu biro bya perezida wari ushinzwe ibikorwa by’iryo rushanwa ryo guhimba indirimbo yubahiriza igihugu, yaje kumubwira ko ari we wenyine wubahirije amabwiriza yari yatanzwe. Icyo gihe ngo yahembwe 750,000, amwe muri yo ayakoresha mu birimo kunganira nyina w’umwarimukazi wari umaze igihe agorwa no kubaka inzu yabo bwite bakava mu bukode.

Umwanya wa mbere ujyanye no gutanga amagambo agize ‘Rwanda Nziza’ wo wegukanywe n’itsinda ry’imfungwa zo muri gereza ya Karubanda.

Nyuma ariko Kizito avuga ko abaje mu myanya itanu ya mbere bose bahurijwe hamwe ngo banononsore uko iyo ndirimbo yaririmbwa, nubwo avuga ko atigeze mu by’ukuri ashimishwa n’injyana ya nyuma yemejwe y’uko indirimbo icurangitse ubu kuko hari ibyo itubahirije mu mabwiriza y’umuziki no mu yari yatanzwe y’irushanwa arimo nuko ishobora gukorwaho akarasisi.

Gusa avuga ko kuko benshi batoye bemeza iyo njyana, ntacyo yari afite cyo kubihinduraho.

Amasezerano rero yaje kugirana n’ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda yari ayo kumuhemba ama-euro 300 (arenga 300,000 mu mafaranga y’u Rwanda) kuri buri nshuro imwe afashije mu kuririmba no gucuranga indirimbo yubahiriza igihugu.

Ibyo byarebaga mu birori birimo Perezida Paul Kagame, Perezida wa sena ndetse na Minisitiri w’intebe.

Ni umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo ziririmbiwe Imana n'iza politiki no kwibuka
Ni umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo ziririmbiwe Imana n’iza politiki no kwibuka

Kizito Mihigo avuga ko muri ibyo bihe yatangiye kujya abwirwa na zimwe mu nshuti babanye mu Bubiligi no mu Bufaransa ko ari guhinduka igikoresho cy’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bamwe muri zo nshuti ze babaga bamuhangayikiye kuko bari basanzwe bamuzi nk’umuhanzi w’umukristu ushyize imbere kuririmba ku rukundo, imbabazi n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Avuga ko ibyo yanabibonaga ubwo yabaga ari gusoma ibitekerezo abakunzi be banditse munsi y’indirimbo ze kuri YouTube.

Gusa avuga ko iteka yabwiraga izo nshuti ze bavuganaga ko ibyo azi uko azabyitwaramo, nubwo yemera ko byari bigoye kuko icyo gihe yiberaga mu buzima bw’iraha n’ibyishimo byo kuri iyi isi.

4. Avuga ko hari abajenerali n’abaminisitiri bamutinyaga

Kizito avuga ko kubera ukuntu yagiye ahura na Perezida Kagame ndetse na ‘Fondation’ yashinze ikaza guhabwa igihembo na Madamu Jeannette Kagame kubera uruhare rwayo mu bumwe n’ubwiyunge, byatumye arushaho kumenyekana no gutinywa.

Avuga ko bamwe mu bamutinyaga ari abajenerali mu gisirikare cy’u Rwanda ndetse n’abaminisitiri, bigengeseraga iyo babaga bari kumwe na we kuko bacyekaga ko ibyo bavuga ashobora kubibwira Bwana Kagame bavuga ko amugeraho igihe cyose ashakiye.

Avuga kandi ko amakuru yuko yaba yari mu rukundo ndetse agasohokana n’umukobwa wa perezida ari ibihuha kuko uwo mukobwa batigeze banahura na rimwe.

Mbere yaho mu mwaka wa 2003, Bernard Makuza wari Visi Perezida wa sena ndetse na we wanize mu iseminari nto ya Karubanda, ni we wabaye intandaro yo kwihutishwa kwa dosiye ya Kizito yo kujya kwiga umuziki i Burayi.

Kizito ahabwa igihembo
Yahawe igihembo cy’urubyiruko rw’indashyikirwa gitangwa n’umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame (iburyo)

Mu gitabo, uyu uvuga ko ari Kizito yandika ko yabwiwe na Bwana Makuza ko umunsi umwe mu mwaka wa 2003 ubwo Perezida Kagame na we bari bitabiriye ibirori yaririmbagamo indirimbo ye “Imbimburakubarusha” afatanyije na korali ya Kigali, Kagame yaje gutwarwa.

Nuko abaza Bwana Makuza niba uwo musore abona ari we yumva bajya bamubwira wagize uruhare mu ihangwa ry’indirimbo yubahiriza igihugu.

Makuza ngo yabwiye Kagame ko ari we koko ndetse ko na dosiye ye isaba guhabwa ‘bourse’ yo kujya kwiga mu mahanga imaze igihe yaradindiriye muri minisiteri y’uburezi. Kagame ngo ni we nyuma wategetse ko yihutishwa, nuko nyuma y’amezi macye Kizito ajya kwiga hanze.

Kubera ko amafaranga yo kumubeshaho ku ishuri yahabwaga buri kwezi na leta y’u Rwanda angana n’amadolari 600 yakundaga gutinda, Kizito avuga ko yunganirwaga n’amafaranga yinjizaga ku ruhande avuye mu miryango y’Abanyarwanda no mu nshuti mu Bufaransa no mu Bubiligi, bajyaga bamutumira ngo ajye kubacurangira mu misa bagize nk’iminsi mikuru.

Mu 2011, avuga ko ubwo yasabaga guhura na Perezida Kagame, akaza kumwakirira iwe mu rugo (ngo ni nabwo bwa mbere bari bahuye), avuga ko yamubajije niba koko ari we wamuhaye ‘bourse’ yo kujya kwiga umuziki muri ‘Conservatoire National Supérieur de Musique et de Danse’ i Paris mu Bufaransa.

Nuko Perezida Kagame amubwira ko koko ari we wayimuhaye, Kizito aramushimira.

Gutandukana n’ubutegetsi bw’u Rwanda: 2014 – 2020

5. Hari ibimenyetso ngo byamwerekaga ko atishimiwe n’ubutegetsi

Muri iki gitabo, Kizito Mihigo atanga zimwe mu ngero zimwereka ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwasaga naho bumaze gutahura ko bwamwibeshyeho mu kwibwira ko azajya aririmba buri kintu cyose bushaka, ntatsimbarare ku mahame y’imyemerere ye.

  • Ku itariki ya 4/10/2013: Avuga ko ubwo yari yatumiwe mu nteko inshingamategeko y’u Rwanda ngo afashe mu kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu mu muhango wo kurahiza abadepite bashya, ubwo hari hagitegerejwe ko Perezida Kagame ahagera, umwe mu bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR yamwegereye akamubaza impamvu atigeze yitabira ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR, Kizito akamusubiza ko nta mpamvu yumva yari gutuma abyitabira kuko atari umurwanashyaka wa FPR. Nuko uwo mukada (cadre) wo muri FPR akamwongorera ati: “Kizito, ntabwo ugomba kubura muri gahunda nk’izo!”

Kizito avuga ko yahise atebya hanyuma uwo mukada akagenda. Gusa ngo yasigaye yibaza impamvu FPR yumva ko ibyo yemera ari nabyo abandi bantu bose bakwiye kwemera, nkaho nta bwenge bafite bwo kugira amahitamo yabo.

  • Amezi macye mbere yaho, nabwo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Kizito avuga ko umugore wari wungirije minisitiri, wari uyoboye imihango (MC) uwo munsi, yamusabye “gushyushya imbaga” yari itangiye kurambirwa nyuma yo gutegereza igihe kirekire umushyitsi mukuru Perezida Kagame. Kizito avuga ko yasubije uwo mugore ko ibyo byo “gushyushya imbaga” ntabyo azi, kandi ko akazi kamuzanye ari ukuririmba indirimbo yubahiriza igihugu. Nuko ngo uwo mugore aramureba cyane ubundi agenda “yijugunya”, asakurisha inkweto ndende yari yambaye kubera uburakari.

Kizito avuga ko gahoro gahoro yagiye atahura ko kuba umuhanzi wemewe mu gihugu ari ukwemera kuba “umumotsi” w’ubutegetsi bwa FPR, kuba umushyushyarugamba no gufata mu mutwe intero (slogans) za FPR z’icengezamatwara, we akavuga ko mu by’ukuri atakwemera kuba bene uwo muhanzi.

Avuga kandi ko yagiye ahatirwa kurahira ngo yinjire mu ishyaka FPR, harimo nubwo yabihatiwe na François Ngarambe, umunyamabanga mukuru waryo, ariko agakomeza kunangira.

6. Ibibazo n’ishyaka riri ku butegetsi

Mbere, Kizito Mihigo avuga ko yari inshuti na Edouard Bamporiki (ubu ni umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco) ndetse Kizito akajya anamutumira mu bikorwa bitandukanye bya ‘Fondation’ ye bijyanye n’ubwiyunge.

Gusa Kizito avuga ko hari ubwo atishimiye ubutumwa bwe bwo kuvuga ko Abahutu bose n’abatarakoze jenoside bagomba gusaba imbabazi kubera jenoside yakozwe mu izina ryabo. Ibyo ngo byarakaje Kizito bituma atongera kumutumira.

Nyuma ngo Bamporiki yaje gukoreshwa muri gahunda ya leta itaravuzweho rumwe ya “Ndi Umunyarwanda”, yitabiriwe n’abanyapolitiki b’Abahutu barimo n’abaminisitiri bo muri ubwo bwoko, avuga ko igamije kwegeka icyaha cya jenoside ku bwoko bw’Abahutu bose n’abatari bakavutse mu gihe yakorwaga – ngo kuko yakozwe mu izina ryabo.

Kizito avuga ko FPR ari ishyaka ry'”abahezanguni” kandi “rigamije kuba ishyaka rimwe rukumbi rifite ijambo mu gihugu”.

Avuga ko uko FPR yagendaga ibona ko atavugirwamo ku mahame ye y’urukundo, imbabazi n’ubwiyunge bishingiye ku ivangili, FPR yagiye ikoresha Bamporiki mu gucengeza amatwara yayo ngo y’amateka agoretse kandi aheza bamwe, ndetse nyuma imugororera kuba depite (ubu yazamutse mu ntera akaba ari ku rwego rwa minisitiri).

Nyuma y’urupfu rwa Kizito, Bamporiki yanditse ku rubuga rwa Twitter asa nk’uvuga ko ibibazo Kizito yanyuzemo ari we wabyiteje.

Kizito anavuga kandi ko imishinga ye imwe yari yaragejeje kuri leta irimo nk’uwo gushinga ishuri ryigisha umuziki ushingiye ku manota – ndetse yaramwemereye inkunga – leta yamuciye inyuma ikayitangiza mu izina ryayo. Aha atanga urugero rw’ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo, ariko akavuga ko itandukaniro ahanini riri ku buryo abanyeshuri bemererwa kuryigamo.

Anavuga ukuntu indirimbo ye “Intare yampaye agaciro” yahimbiye FPR ku isabukuru y’imyaka 25, FPR yayikoreshaga mu bikorwa byo kwamamaza (campagnes) nta ruhushya imusabye nka nyir’indirimbo.

Kizito avuga ko umunsi umwe yagiye kubibaza François Ngarambe, aherekejwe n’inshuti ye y’umunyamategeko yitwa Kizito Safari.

Avuga ko yakiranwe agasuzuguro no kwishongora, Ngarambe amubwira ko FPR nta we igomba gusaba uruhushya kuko na we ajya kuyiririmbaho nta ruhushya yayisabye.

Kizito asubiramo amagambo ya Ngarambe uwo munsi agira ati:

“Nawe utangiye gutekereza ibintu byose mu mafaranga nka [Cécile] Kayirebwa?”

Kizito avuga ko yamusubije ko atari uko bimeze, ko ahubwo we nka nyir’indirimbo yifuza kumvikana na FPR bakagirana amasezerano ikajya ikoresha iyo ndirimbo uko ibishatse ariko mu buryo bukurikije amategeko agenga umutungo bwite w’umuhanzi kandi na we akagira icyo ahabwa.

Gusa ngo yaje gusohorwa mu biro, Ngarambe amubwira ko yajya kurega aho ashatse hose. Kizito avuga ko yabonye ko niyo yarega ntacyo byafata kuko inkiko zo mu Rwanda avuga ko zikorera mu kwaha k’ubutegetsi.

Nyuma ngo inshuti ze zamubwiye ko yakoze ikosa rikomeye kujya kubaza FPR ibijyanye n’indirimbo ye ikoreshwa nta ruhushya mu bikorwa byo kwamamaza. Ngo zamubwiye ko koko yari mu kuri, ariko ko ibintu nk’ibyo byo guhangara FPR nta wubitinyuka mu Rwanda.

7. Ngo yategetswe gusiba indirimbo ‘Igisobanuro cy’urupfu’

Kizito avuga ko mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2014, yasohoye indirimbo “Igisobanuro cy’urupfu” afite gahunda yuko ifasha Abanyarwanda by’umwihariko abakristu, ikabaherekeza mu gihe cy’Igisibo bitegura Pasika n’igihe cyo kwibuka jenoside ku nshuro ya 20.

Muri iyo ndirimbo yemera ko habayeho jenoside mu Rwanda – ndetse akaba ari umugabo wo kubihamya kuko yayirokotse – ariko akavuga ko ibyo bitamubuza kwibuka n’abandi bishwe no mu bundi bwicanyi butiswe jenoside.

Ibyo ahanini bifatwa nko gushaka kuvuga ubwicanyi bwakorewe Abahutu bushinjwa FPR.

Avuga ko akiyisohora ku rubuga rwa ‘Fondation’ no kuri ‘YouTube’, yahise itangira kurebwa cyane, ndetse bamwe mu nshuti ze z’Abahutu bari baratangiye kuvuga ko yahindutse igikoresho cy’ubutegetsi, bamwandikira ubutumwa bamushimira ku musanzu yatanze ku kwibuka bose. Gusa hari bamwe bamuburiye ko ibyo bitamugwa amahoro.

Ku rubuga rwa WhatsApp avuga ko ruhuza abakomeye bo mu rubyiruko rw’umuryango FPR – ngo ruzwi nk’urubuga rw’intore – Kizito avuga ko bahise batangira kunenga indirimbo ye, bayihuza n’amagambo ya Victoire Ingabire yavugiye ku rwibutso rwa jenoside i Kigali mu 2010 ubwo yari asubiye mu Rwanda afite gahunda yo kwiyamamaza mu matora ya perezida. Icyo gihe Madamu Ingabire yavuze ko hagomba no kwibukwa Abahutu bishwe.

Kizito we ariko avuga ko muri we yumvaga aruhutse mu mutima kuko yari ageze ku ntambwe yari amaze igihe yifuza yo kuvuga ku bwicanyi ku mpande zombi, akavuga ko nta bwiyunge bw’ukuri bushobora kubaho mu gihe hari igice cy’Abanyarwanda gihezwa kandi nacyo cyariciwe

Kuri urwo rubuga rw’intore, Kizito avuga ko yatangiye gushinjwa gupfobya jenoside. Nyuma yaje guhamagarwa na Minisitiri w’umuco na siporo wariho icyo gihe, Protais Mitali, amubwira ko amushyize mu kaga kuko ibukuru batekereza ko na we yagize uruhare muri gahunda y’iyo ndirimbo. Kizito ngo yamusubije ko atumva impamvu byamuteye ikibazo, amusaba ko abagira icyo babaza kuri iyo ndirimbo abohereza kuri nyir’ubwite wayihimbye.

Kizito avuga n’ukuntu yahamagawe na Majoro Gérard Nyirimanzi (ubu ni Liyetona Koloneli) ushinzwe umuco muri minisiteri y’ingabo – na we wize mu iseminari nto ya Karubanda, akamushinja ko muri iyo ndirimbo apfobya jenoside. Kizito avuga ko yamusubije mu magambo akomeye, amubwira ko we nk’uwarokotse jenoside kumubwira gutyo ari agashinyaguro.

Nyuma Kizito avuga ko Inès Mpambara wari ukuriye ibiro bya Perezida Kagame na Bernard Makuza wari Visi Perezida wa sena, bamutumije mu nama. Bamubwira ko iyo ndirimbo yarakaje Bwana Kagame, bamutegeka kuyisiba, kwandikira perezida ibaruwa isaba imbabazi no kwandika inyandiko mu binyamakuru bya leta asaba imbabazi, bitaba ibyo akicwa.

Kizito avuga ko yabikoze nkuko yari abitegetswe, gusa ngo iyo ndirimbo yakomeje guhererekanywa kuko yari imaze iminsi iri kuri internet.

Kizito ngo yibwira ko ibibazo birangiye, akomeza kwitegura kwibuka jenoside ku nshuro ya 20. Akomeza gukora ku ndirimbo zitandukanye zirimo na “Inzigo yarazingutse” ivuga neza ubutegetsi bw’u Rwanda, ngo yari yateguye kuririmba ku itariki ya 7 y’ukwa kane mu 2014.

Avuga ko kuva icyo gihe, indirimbo ze zatangiye kujya zigenzurwa n’ibiro bya perezida mbere yuko zisohoka, ndetse ko iyo yari gusohora ku itariki ya 7 y’ukwa kane yari yahawe uruhushya na Madamu Mpambara ko nta kibazo ifite.

Kizito avuga ko ku ruhande rumwe yaterwaga ishema n’ubu buryo bushya bw’imikorere aho ibiro bya perezida w’igihugu bikurikiranira hafi indirimbo ze, gusa ku rundi ruhande akavuga ko byari biteye impungenge ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

8. Avuga ko umugambi wa polisi y’u Rwanda wari uwo kumwica ku munsi yamushimuseho

Mu gice cy’igitabo cye gisomeka nkaho yaba ari filime iteye ubwoba (horreur), Kizito avuga ko ku cyumweru ku itariki ya 6 y’ukwa kane mu 2014, nyuma ya saa sita imvura iri kugwa, yasabye umushoferi we kumujyana kuri studio gufata indirimbo ye yari kuririmba bucyeye bwaho kuri Stade Amahoro mu muhango wo kwibuka jenoside ku nshuro ya 20.

Mu masangano y’imihanda iri imbere y’inteko ishingamategeko y’u Rwanda, Kizito avuga ukuntu ubwo imodoka yari irimo kugenda gacye, yagiye kumva akumva umuntu akubise ku muryango w’imodoka w’inyuma aho yari yicaye, akabona hinjiye umuntu, ariko agasanga asanzwe amuzi: ngo yari umupolisi wo ku rwego rwo hejuru, CIP Athanase Ruganintwari, ariko yambaye imyenda ya gisivile.

Kizito avuga ko yahise amubaza niba ashaka ko bamuha “lift” yo kumugeza imbere n’aho yifuza ko bamugeza, undi akamusaba ko ahubwo berekeza ku biro bikuru bya polisi ku Kacyiru, ndetse amwaka telefone ye. Ngo bageze imbere, uwo mupolisi yasabye ko bahagarara, Kizito atwarwa mu yindi modoka ifite ibirahuri byijimye irimo abandi bapolisi, bagenda bamushyize hagati ari babiri mu mwanya w’inyuma.

Avuga ukuntu bazengurutse mu mujyi wa Kigali, hakaza kuza indi modoka nayo ifite ibirahuri byijimye, ikavamo “abasore babiri bananutse bambaye nabi”, Kizito avuga ko bari kuba “abishi” be. Bamwicara umwe iburyo undi ibumoso, arabasuhuza ariko ngo baramwihorera.

Avuga ukuntu ngo yapfutswe mu maso, bakerekeza mu nkengero za Kigali mu ishyamba riri mu nzira zerekeza i Bugesera, aho bagumye mu modoka kugeza mu masaha ya saa mbili z’ijoro ryo kuri iyo tariki ya 6 y’ukwa kane mu 2014.

Mu gitabo cye yanditse ko yahatiwe kwemera ibyo aregwa cyangwa akicwa
Mu gitabo cye yanditse ko yahatiwe kwemera ibyo aregwa cyangwa akicwa

Avuga ko abapolisi bakuru bari bicaye imbere mu modoka, bakomeje gusohoka baganirira hanze banitaba telefone. Kizito ngo yabonaga ko umunsi we wageze, atangira gusenga bucece. Avuga ko yaje gushimishwa no kumva telefone y’umwe mu basore babiri ngo bari kumwica “isonnye” akumva havuze indirimbo ye yitwa “Ijoro ribara uwariraye”, akajya kwitabira hanze na we. Kizito avuga ko yumvise ko nubwo bamwica, ubutumwa bwe bwumvikanye.

Kizito avuga ko muri iryo joro, yabwiye abo bapolisi ko niba icyo bashaka kumuziza ari indirimbo ye “Igisobanuro cy’urupfu”, yamaze kuyivuganaho n’ibiro bya perezida kandi ko ikibazo cyayo barangije kugicyemura.

Nuko ngo umwe muri abo bapolisi arongera arahamagara. Nyuma y’akanya barakata basubira i Kigali. Bahageze ngo afungirwa ahantu atamenye aho ari ho, mu nzu isanzwe yo guturamo ariko yahinduwemo gereza n’ahakorerwa iyicarubozo.

Ngo mbere yuko yinjira mu irembo, umupolisi yamubwiye ko hari ibintu basanze muri telefone ye, amusaba kuza kubyemera agasaba n’imbabazi.

Kizito ngo yahise yibuka inyandiko y’ubutumwa (chat) yagiranye kuri WhatsApp na Nsabimana Callixte ‘Sankara’, yari yahawe na we na Gérard Niyomugabo, Kizito yajyaga atumira nk’umushakashatsi ku madini mu kiganiro Kizito yajyaga anyuza kuri televiziyo y’u Rwanda.

Kizito avuga ko uwo Gérard yari yamubwiye ko henda kuba intambara mu Rwanda, akamubaza aho ibyo yabikuye, undi akamusubiza ko hari umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi uba hanze wabimubwiye, ngo nuko Kizito amusaba nimero ye.

Kizito avuga ko mu gihe cy’icyumweru kimwe, yaganiraga na ‘Sankara’ kuri WhatsApp, akabikora mu masaha ya nimugoroba arangije akazi ke. Ngo yashakaga kumenya ukuri kwabyo koko ngo abe yahungisha umuryango we awujyane i Burayi, ngo kuko kimwe mu bikomere yasigiwe na jenoside ari ukuntu se yishwe bo bahunze, akumva ko ubu noneho bibaye ari impamo agomba guhungisha umuryango we ukarokoka.

Anavuga kandi ko abantu badakwiye kumufata nk'”umumarayika” cyangwa ngo bamufate nka “shitani”, ko yari “umuntu” usanzwe, ushobora no gukosa nk’abandi.

Avuga ko icyo gihe yari abizi ko ‘Sankara’ atari umuntu ufata ibyemezo mu ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ko kuganira na we yabifataga nk’ikiganiro cy’abasore babiri barokotse jenoside bakaba binubira uburyo FPR itegetse u Rwanda. Ko kandi cyari ikiganiro hagati yabo kitari icyo ku karubanda, akavuga ko mu bihugu nk’Ubufaransa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika birimo demokarasi, icyo kiganiro nta kibazo cyajyaga gutera kuko ari ibitekerezo bwite byabo. Gusa avuga ko yicuza kuba yarakoresheje amagambo akomeretsa avuga kuri Perezida Kagame no ku butegetsi bw’u Rwanda.

Muri iyo nzu itazwi ngo yafungiwemo kuva muri iryo joro, Kizito avuga ukuntu yumvaga abantu bamwe baboroga hanze nk’abari kwicwa cyangwa gukorerwa iyicarubozo.

Mu gitondo cyo ku itariki ya 7 y’ukwa kane, akiri ku mapingu, avuga ukuntu umupolisi yamubajije niba adashaka kuza kwireba kuko indirimbo ze zo kwibuka zari zirimo guca kuri televiziyo y’u Rwanda no kuri TV1. Nuko ngo ubwo yageraga muri ‘salon’ abona hanyura n’abasore bambaye gisivile bo mu nzego z’umutekano, bafite imigozi mu ntoki, agacyeka ko ari yo banigishaga abantu mu ijoro ryakeye.

Kuva kuri iyo tariki ya 7 y’ukwa kane mu 2014, hari abantu benshi batangiye kwibaza aho Kizito aherereye, kuko atari yabonetse mu muhango wo kwibuka jenoside nkuko byari bisanzwe.

Ndetse hari n’abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda baba mu buhungiro batangiye guhwihwisa ko Kizito yatawe muri yombi.

Avuga ukuntu telefone ye yakomeje gukora, uko ihamagawe umupolisi uyifite akamubaza uhamagaye, mbere yo kumwemerera kwitaba kandi akamutegeka ibyo asubiza. Avuga ko na nyina yamuhamagaye, akamubaza aho yaburiye, undi akamusubiza ko nta kibazo afite ndetse ko ari i Kigali, ariko nyina ntashirwe akibaza impamvu atamubonye mu kwibuka.

Nyuma ngo yaje guhamagarwa n’abanyamakuru ba RFI – umwe ukorera i Kigali n’undi ukorera i Paris. Yitabye uwa mbere, avuga ko uwo munyamakuru yamusabye ko bahura niba koko ari i Kigali, uwa kabiri we amubwira ko atava kuri telefone niba atemeye guhura na mugenzi we ukorera i Kigali.

Kizito ashimira abo banyamakuru avuga ko bakoze akazi kabo neza ko kugerageza kumuvuganira. Avuga ko nubwo yabaga yategetswe ibyo asubiza, yizera ko bashoboye kumva ko atabaga yisanzuye ndetse batumye amenya ko yari afungiye ku Kimihurura, kuko ubwo umwe muri bo yamubazaga aho ari, yabajije umupolisi akamusubiza kuvuga ko ari ku Kimihurura.

Nyuma ngo uwo mupolisi wabaga ufite telefone ye yatanze raporo kuri Dan Munyuza wari umukuru wungirije wa polisi, amubwira ko abanyamakuru ba RFI bakomeje kumushakisha bibaza aho aherereye.

Avuga ukuntu yashimuswe akanafungirwa ahantu hatazwi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse na mudasobwa ye yo ku kazi ikinjirwamo ndetse n’iwe hagasakwa kandi ababikora nta nyandiko bamweretse ibaha uruhushya rwo gusaka.

Sonia Rolley, umwe muri abo banyamakuru ba RFI bavugwa, yemereye BBC Gahuzamiryango ko yavuganye na Kizito icyo gihe kandi ko uko kuvugana kwabo kuri mu byashyize “igitutu” kuri polisi ngo imwerekane imbere y’abanyamakuru i Kigali.

9. Avuga ko yategetswe kwemera ibyaha, yabirengaho akicwa

Uko ngo igitutu cyo kumenya aho aherereye cyakomezaga kwiyongera, Kizito yabwiwe ko agiye kugezwa imbere y’abanyamakuru.

Avuga ukuntu mu guhura na Dan Munyuza, yamubwiraga ko afite amahitamo abiri: kwemera ibyaha agasaba imbabazi ubundi igihano cye kikagabanywa, cyangwa kubihakana akicwa. Yakomezaga kwibutswa ko amahirwe aza rimwe mu buzima, ko yari kwicwa ku itariki ya 6, ko kuba bitarabaye icyo gihe, bitakongera kuba kuri iyi nshuro.

Mu gitondo cyo ku itariki ya 14 y’ukwa kane, Kizito avuga ko Dan Munyuza yaje aho yari afungiye akongera kubimusubiriramo, nuko ajyanwa kwerekwa abanyamakuru ku biro bikuru bya polisi ku Kacyiru.

Mu cyabaye nko kugwa mu kantu ku bakunzi be, Kizito yemeye ibyaha byose birimo n’ubugambanyi bugamije kwica Perezida Kagame.

Gusa Kizito avuga ko ubwo yari mu modoka ya polisi ajya kwerekwa abanyamakuru, yashyize umutwe mu maguru agatekereza ku kuba yabihakana cyangwa yabyemera.

Avuga ko yafashe icyemezo cyo kubyemera ngo arokore ubuzima bwe icyo gihe, azabone n’uko umunsi umwe azabara inkuru y’ukuri kwe ku byamubayeho.

Avuga ko na nyuma yo kurekurwa kwe, hari bamwe bakibaza niba hari umuntu bakwizera niba na Kizito koko yaremeye ibyo yashinjwaga.

Gusa avuga ko hari n’abandi abona bazi ko hari icyihishe inyuma yo kwemera ibyaha kwe kirenze ibyo babwiwe na leta. Avuga ko abo ari bo yemeranya na bo, ndetse ko ashimishwa n’uko bakomeza gukurikiza ubutumwa bwe bw’urukundo, imbabazi n’ubwiyunge.

10. Ngo yafunguwe hashize amezi 5 abwiwe mu ibanga ko azafungurwa

Mu gihe yari akomeje kwitegura urubanza rwe mu bujurire nyuma y’imyaka ine yari ishize afunze – mu rubanza avuga ko abafatwa nk’abafatanyacyaha be umwe gusa ari we yari yaramenye mbere kuko yari umunyamakuru, naho abandi ko ari bwo bwa mbere yari ababonye – Kizito avuga ko yategetswe n’abategetsi batandukanye kureka ubujurire bwe agakomeza gusaba imbabazi.

Ku itariki ya 11/4/2018, mu ma saa kumi z’umugoroba, Kizito avuga ko yari ahuze kubera imirimo yo muri gereza ijyanye n’icyumweru cyo kwibuka jenoside.

Nibwo ngo yasabwe kwitaba ku buyobozi bwa gereza ya Mageragere (aho yari yarimuriwe n’izindi mfungwa zibarirwa mu bihumbi nyuma yo gufungwa kwa gereza yari izwi nka 1930), ahasanga Dan Munyuza wamubwiye ko amufitiye ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Munyuza ngo yamubwiye ko Perezida Kagame yamubabariye, ko igisigaye ari ukureba uburyo bwo gutangaza iyo nkuru y’irekurwa rye ubwo igihe cyo kwibuka jenoside ku nshuro ya 24 cyari kuba kirangiye.

Mbere yaho, Kizito avuga ko nyina yari yarandikiye Perezida Kagame amusabira imbabazi ndetse ko na Kizito ubwe yari yaranditse azisaba.

Kizito avuga ko ubujurire bwe bwakomeje kugenda busubikwa ku mpamvu zidasobanutse, nyuma umukuru w’amagereza mu Rwanda George Rwigamba amutegeka kureka ubwo bujurire.

Rwigamba ngo yamubwiye ko kubukomeza kandi yaranasabye imbabazi bigaragara nk’ibivuguruzanya, amusaba kwandikira urukiko ibaruwa avuga ko abuhagaritse.

Kizito avuga ko kuri we byagaragaraga ko niyo yabukomeza ntacyo bwari kugeraho, ahubwo akurikiza ibyo yategetswe byo kureka ubujurire no gukomeza kugira icyizere cyuko koko bazamufungura nkuko babimubwiye.

Kizito muri Nyaruguru
Ku itariki ya 14 y’ukwa cyenda nibwo yarekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame, mu itsinda ry’imfungwa zirenga 2000 zirimo na Victoire Ingabire, umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kizito ashima izo mbabazi yahawe, ariko akavuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwari bukomeje no kugira ikibazo cyo gucikamo ibice k’urubyiruko rwarokotse jenoside, bamwe binubira ifungwa rya Kizito na Diane Rwigara wari washatse kwiyamamariza kuba perezida mu matora yo mu 2017.

Avuga ukuntu ubujurire bwe bwakomeje kugenda busubikwa ku mpamvu zidasobanutse, ari nako abarimo umukuru wa polisi w’icyo gihe Emmanuel Gasana n’umukuru w’amagereza George Rwigamba banyuzamo bakamusura muri gereza bamubaza niba hari ubutumwa afite ashaka ko bamutangira kwa perezida

11. ‘Umutekano si amahoro, kandi kubana urugo ku rundi si bwo bwiyunge’

Muri iki gitabo, Kizito avuga ko kugira umutekano mu gihugu bidasobanuye ko abagituye bafite amahoro, kandi ko kuba Abahutu n’Abatutsi basigaye babana urugo ku rundi nyuma ya jenoside, bidasobanuye ko ubwo ari ubwiyunge.

Ibipimo (Rwanda Reconciliation Barometer) byo mu mwaka wa 2015 bya leta y’u Rwanda bijyanye n’ubwiyunge, bigaragaza ko Abanyarwanda biyunze ku kigero kirenga 92%, bavuye kuri 82% mu mwaka wa 2010.

Kizito yitangaho urugero rw’ibibazo yagiye agira mu rukundo, nka kimwe mu bimenyetso byerekana urwango no kwishishanya bikiri mu Banyarwanda.

Ubwo yabaga mu Bubiligi, avuga ukuntu yakundanye n’umukobwa w’Umututsi, umuryango we ukaba wari warahungiye i Burundi mbere yuko wimukira mu Bubiligi.

Avuga ko iyo yabaga yasuye iwabo w’uwo mukobwa, nyina yamwakiranaga urugwiro avuga ko ubutumwa bw’indirimbo ze bubafasha, ndetse akamusaba kuzafasha umukobwa wabo kuyoboka ubutumwa bwe bw’urukundo akareka inzangano zishingiye ku moko.

Gusa ngo ubwo yabaga ahavuye, ababyeyi b’uwo mukobwa bahitaga bamwihanangiriza ngo Kizito ntazigere amujyana muri za misa zitabirwa n’Abahutu yajyaga aririmbamo, bakamusaba kuzajya gusa ajya mu bikorwa na misa birimo Abatutsi. Kizito avuga ko uwo mukobwa byakomeje kumushobera akabura icyo yafata n’icyo yareka, ngo bagatandukana bamaranye amezi umunani.

No mu Rwanda ngo yagiye ahura n’ikibazo cyuko umukobwa wese bagiye kuba bajya mu rukundo, asanga atiteguye kumwakira we wese n’ubutumwa bwe bw’ubworoherane, urukundo, imbabazi n’ubwiyunge. Ngo niba ari Umututsikazi akamusaba kureka ibyo avuga bijyanye no kumva akababaro k’Abahutu, yaba ari Umuhutukazi agashaka gutuma hari ibyo areka kuvugaho ku Batutsi.

Avuga kandi ukuntu yagiye yihanangirizwa mu butumwa bw’Abatutsi b’inshuti ze ubwo yari yabajije amakuru y’umukobwa ngo biganye mu mashuri abanza i Kibeho ndetse banakundanaga by’abana.

Se na nyina b’uwo mukobwa ngo bafunzwe bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa se wa Kizito muri jenoside. Ubwo yari mu bihuruko mu Rwanda akiga i Burayi, yamenye aho yakoraga maze ajya kumusura ku kazi, ngo amuhumuriza ko ibyo ababyeyi be bashinjwa atabifata ko na we hari uruhare abifitemo.

Ngo ubwo zimwe mu nshuti ze z’Abatutsi zabimenyaga, zagiye zimwandikira zimubwira ziti: “Muvandimwe Kizito, ibyo [gukundana n’umukobwa w’Umuhutu] ntibibaho, uramenye!”

Avuga ko ku rundi ruhande hari n’Abahutu bagaba bashaka ko ashakana na Blandine ngo byerekane ko koko ubwiyunge aba yigisha na we abwemera.

Kizito we akavuga ko mu myemerere ye ku bijyanye n’urukundo, nta mibare igomba kuzamo. Ko niba ukunda umuntu uba umukunda, utagomba kugira icyo ukora kuko ari ko rubanda ibyifuza. Agashimangira ko uwo mukobwa yari inshuti ye bisanzwe, nta gahunda yo kubana bigeze bagirana.

Avuga ko yagiye aryamana n’abandi bakobwa mu myaka itatu (2011-2014) avuga ko yari umuhanzi ukunzwe cyane kandi wubashywe mu Rwanda. Avuga ko babaga ari abakobwa beza akunze, ariko na bo babaga bafite ishema ryo kuryamana n’umu-star nka we, bakanabyigamba muri bagenzi babo.

Gusa ku kijyanye no gushinga urugo, Kizito avuga ko umunsi ku munsi yagendaga arushaho kubona ko yagira umutuzo mu mutima we ashakanye n’umuntu utari Umunyarwandakazi – utazajya yita no ku buhanzi bwe.

Kizito anagaruka ku ndirimbo “Hataka”, imwe muri ebyiri zasohotse mu kwezi kwa kane uyu mwaka, nyuma y’urupfu rwe.

Avuga ko ashengurwa no kubona Abatutsi batari mu Rwanda mu gihe cya jenoside (bahungutse bava mu bihugu nk’u Burundi, Tanzania, Uganda, DR Congo n’ahandi) ari bo bifitemo ubuhezanguni kurusha ababaye muri jenoside nyirizina.

Mu muhango wo kumushyingura

Abwira ubutegetsi bw’u Rwanda ko nubwo kwiyubaka mu bikorwa by’iterambere ari ngombwa nyuma ya jenoside, ubwiyunge nyakuri ari wo musingi w’iterambere rirambye.

Avuga ko amahoro n’ibyishimo nyakuri byo ku mutima yabiboneye mu buzima bugoye bwo muri gereza, aganira nta kwishishanya n’Abahutu n’Abatutsi bahafungiye.

Ku rubyiruko rwavutse mu gihe cya jenoside na nyuma yayo, avuga ko rwahuye n’ikibazo cyo kwigishwa amateka y’u Rwanda yagoretswe na FPR, avuga ko rukwiye guharanira kumenya amateka nyakuri y’u Rwanda.

Urwo rubyiruko arutura amagambo yo mu nteruro y’umusizi witwa Cicéron wabayeho mu mateka y’ubwami bw’Abaromani.

“Kutamenya ibyabaye mbere yo kuvuka kwacu, ni ugukomeza kuba umwana ubuzima bwose! Mu by’ukuri, ubuzima bw’umuntu bwaba buvuze iki niba adashoboye guhuza igihe cy’ubu n’amateka y’ibihe bitakiriho?”

(Cicéron, mu gitabo ad Marcum Brutum, igika cya 34, igice cya 120)

12. Ngo yahawe akato nyuma yo gufungurwa

Mbere yo gufungurwa, Kizito avuga ko yagiye abazwa icyo ateganya gukora nyuma yo gufungurwa.

Iteka agasubiza ko azakomeza ubutumwa bwe bwo kwigisha ubworoherane, imbabazi, urukundo n’ubwiyunge abinyujije mu muryango yashinze.

Ku wa gatanu ku itariki ya 21/09/2018, hashize icyumweru afunguwe, Kizito avuga ko yitabye Dan Munyuza wari wamutumije mu biro bye.

Ngo yamubajije amakuru ye n’uko ubuzima bumeze, Kizito amubwira ko bumeze neza ariko ko bwarushaho kuba bwiza indirimbo ze zongeye kwemerwa kunyura mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse na ‘Fondation’ ye ikemererwa kongera gukora.

Munyuza ngo yamubwiye ko “system” (ijambo rikoreshwa mu Rwanda hashakwa kuvuga ubutegetsi) izabyigaho ikamuha igisubizo.

Munyuza ngo amushyirira kuri konti ye yo muri banki amafaranga 3,000,000 yo kumufasha gusubira mu buzima busanzwe. Kizito ngo aramushimira, ariko atungurwa no kubona umuntu ngo wari waramutoteje kuva yashimutwa, amugiriye izo mpuhwe.

Avuga ukuntu ngo Munyuza yamusabye kugendera kure “abazungu” ndetse akamubwira ko hari n’amakuru avugwa ko ‘Fondation’ ye ari nk’igikoresho ashaka kuzifashisha umunsi umwe akaba yakwiyamamariza no kuba perezida. Gusa Munyuza avuga ko ibyo ubutegetsi bubizi neza ko ari ibihuha.

Yamubwiye ko yagize “amahirwe yo gufungwa”, amusaba kwirinda icyakongera kumugusha mu mutego.

Ku itariki ya 3/12/2019, Kizito avuga ko Dan Munyuza wari uherutse kuzamurwa mu ntera akagirwa umukuru wa polisi, yamwandikiye kuri WhatsApp amubwira ko ‘Fondation’ ye itazongera gukora ukundi.

Ubwo butumwa ngo bwagiraga buti:

“…Reka amahoro n’ubwiyunge… niba ushaka ko umuryango wawe ukomeza gukora, hindura izina ryawo cyangwa utangize uwundi muryango kuko umuryango wawe ubu wamaze kugira izina ribi”.

Kizito avuga ko ubwo butumwa bw’umukuru wa polisi bwamukomerekeje bikomeye, kuko ngo nta kuntu yashoboraga kureka gutanga ubutumwa bwe bw’amahoro n’ubwiyunge.

Kizito avuga ko ubwo butumwa bwatumye yumva ko nta mahoro azigera agirira mu Rwanda mu gihe FPR ikiri ku butegetsi kandi mu gihe agikomeje ubutumwa bwe.

Mu kwezi kwa 11 mu 2018, avuga ukuntu yasohoye indirimbo ye ya mbere nyuma yaho afunguriwe ndetse akaza no gusohora izindi mu bihe byakurikiyeho.

Ku itariki ya 25/2/2019, avuga ukuntu komisiyo yo kurwanya jenoside (CNLG) yasabye abahanzi kuyigezaho ibihangano byabo bijyanye no kwibuka jenoside ku nshuro ya 25 ngo ibisuzume.

Avuga ko yabaye mu ba mbere batanze indirimbo zabo, agatanga iyitwa “Abarinzi b’Amateka” ivuga ko kubabarira bitavuze kwibagirwa.

Ngo yatunguwe no kubona abandi bahanzi bose barandikiwe bamenyeshwa ko indirimbo zabo zemewe, usibye we.

Avuga ko ibyo bitamuciye intege, nuko ngo aza kwegera Massamba Intore, inshuti ye y’umuhanzi usigaye ukora muri minisiteri y’umuco, amubaza niba haba hari igikorwa cya rusange cy’abahanzi giteganyijwe kijyanye no kwibuka jenoside.

Massamba ngo amubwira ko ntacyo azi kugeza ubwo, ariko ko namenya ko gihari azamumenyesha ngo na we yifatanye n’abandi.

Ku munsi w’itariki ya 7 y’ukwa kane mu 2019, Kizito avuga ko yatunguwe no kubona uwo Massamba ari mu itsinda ry’abandi bahanzi baririmba indirimbo ijyanye n’uwo munsi utangiza ibihe byo kwibuka jenoside ku nshuro ya 25.

Nyuma yaho kandi avuga ukuntu hari abantu n’ibigo bagiye bamutumira ngo ajye kwifatanya na bo abafashe kwibuka yifashishije indirimbo ze, ku munota wa nyuma akagenda abwirwa ko gahunda yahindutse “atemerewe”.

Avuga nk’igikorwa cyari cyateguwe na gereza ya Nyarugenge n’icyari cyateguwe na minisiteri y’uburezi.

Kizito anavuga ukuntu no kuba yakwibuka jenoside iwabo ku ivuko atari akibyemerewe nk’umuhanzi.

Avuga ko ku itariki ya 14 y’ukwa kane hibukwa abazize jenoside biciwe muri kiliziya ya paruwasi ya Kibeho. Agendeye ku makuru yatanzwe n’abahamwe n’ibyaha bya jenoside, Kizito avuga ko ari naho se yiciwe kuri iyo tariki.

Avuga ko ubwo yari yamaze kuhagera kuri iyo tariki mu mwaka wa 2019, Kizito ngo yabwiwe n’abari bateguye uwo muhango ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwategetse ko izina rye rikurwa ku rutonde rw’abahanzi bemerewe gufasha mu bikorwa byo kwibuka kuri uwo munsi.

Nyuma y’icyumweru ibyo bibaye, Kizito avuga ko ibyo byongeye kumubaho ubwo yari yagiye kwibukira kuri ya “centre” ya Karama aho avuga ko yarokocyeye jenoside, nabwo akabwirwa ko akarere ka Nyaruguru katanze itegeko ko nk’umuhanzi atemerewe gufasha mu kwibuka.

Ubwo yapfaga mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, hari hashize igihe akora ibikorwa byo kwigisha umuziki w’amanota abanyeshuri bari mu biruhuko.

Skip to toolbar