Uganda ‘iragira inama’ abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’


Uganda iragira inama abaturage bayo kudaca i Gatuna niba u Rwanda rwahafunguye by’agateganyo

Ubutegetsi bwa Uganda buragira inama abacuruzi baho kudaca ku mupaka wa Gatuna nyuma yuko ubutegetsi bw’u Rwanda buvuze ko buwufunguye by’agateganyo ku munsi w’ejo ku wa mbere.

Avuga ku cyemezo cy’u Rwanda, Ofwono Opondo, umuvugizi wa leta ya Uganda, yagize ati: “Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse”.

Nyuma y’amezi atatu uyu mupaka – ukoreshwa cyane kurusha indi hagati y’ibihugu byombi – ufunze, u Rwanda rwawufunguye by’agateganyo ngo rugerageze imirimo yo kuwuvugurura yakorwaga.

Uyu mupaka wafunzwe mu kwezi kwa kabiri mu gihe amakimbirane ya politiki yari arimbanyije hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi. N’ubu umwuka mubi uracyatutumba.

Leta y’u Rwanda yafunze uyu mupaka bitunguranye ivuga ko ari ku mpamvu z’imirimo yo kuwuvugurura. Uganda yavuze ko ari icyemezo cya politiki cyo kunaniza ubucuruzi bwayo hanze.

Ikigo cy’imisoro cya Uganda kivuga ko buri mwaka iki gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite nibura agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda – inshuro eshatu z’ibyo u Rwanda rwohereza muri Uganda.

Bwana Opondo yavuze ko nubwo uyu mupaka wafunguwe ariko leta “ikomeje kugira inama abaturage kudakoresha umupaka wa Gatuna”.

Yagize ati: “Imodoka nini zitwaye ibicuruzwa zirakomeza guca mu misozi ya Mirama (Kagitumba) kuko tudashaka kubwira abantu ngo bahindukize imodoka zabo mu gihe bariya bavuga ko bafunguye umupaka iminsi 10 gusa. Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse”.

Abacuruzi ba Uganda bohereza ibicuruzwa mu Rwanda bari bakiriye neza icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna kuko uwa Kagitumba uri kure unabahenda, nkuko umunyamakuru wa BBC Dear Jeanne uri i Kampala abivuga.

Dr Richard Sezibera, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, yabwiye ikinyamakuru New Times kibogamiye ku butegetsi, ko icyemezo cyo kugira inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda kikiriho.

Skip to toolbar