Lt Joel Mutabazi warindaga Perezida w’u Rwanda avuga ko arwaye kandi afunze nabi


Joel Mutabazi mu iburanisha ryo mu 2014

Liyetona Joel Mutabazi wahoze mu mutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu cy’u Rwanda uyu munsi yagarutse mu rukiko rw’ubujurire ajuririra igihano yakatiwe mu 2014 cyo gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare.

Mutabazi yahamijwe ibyaha birimo ubugambanyi, gutoroka igisirikare, gukwiza impuha zigamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda ari mu mahanga, kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Umunyamakuru wa BBC wari mu rukiko avuga ko Mutabazi yasabye umucamanza gutegeka ko akurwa mu kato afungiyemo akarekurwa by’agateganyo kuko afunze nabi kandi arwaye. Iburanisha ry’uyu munsi niwe ryibanzeho.

Avuga ko afungiye mu cyumba cya 1/1,8m

Mutabazi wahunze u Rwanda mu 2011 ari umusirikare nk’uko biri mu byo aregwa, yafatiwe muri Uganda mu 2013 yoherezwa mu Rwanda. Mu maburanisha yabanje kuvuga ko yashimuswe.

Muri Uganda hari kuburanishwa urubanza rw’abantu barimo n’abasirikare baregwa kugira uruhare mu kumushimuta no kumwoherereza u Rwanda.

Mu ijwi ridasohoka neza, Mutabazi yabwiye umucamanza ko mbere yo kubuna ubujurire bwe afite inzitizi zigomba kubanza kuvanwa mu nzira.

Yavuze ko arwaye cyane kuko afungiye mu kigo cya gisirikare i Kanombe mu cyumba gito cyane cya metero imwe kuri imwe na 80, kitagira idirishya kandi kitinjiza umwuka uhagije.

Kubwe ngo akwiye kuvanwa mu kato agafungirwa muri gereza ya gisirikare ku Mulindi nk’uko bigenwa n’urukiko.

Yavuze ko abamuvura bamuha imiti y’uburwayi bwe igihe cyarenze kandi ngo n’iyo ageze kwa muganga ntiyemererwa kuvuga uburwayi bwe yisanzuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kujurira kwa Mutabazi nta shingiro gufite kuko avurirwa ku bitaro bya gisirikare i Kanombe, gusa bwemeje ko ibyo avuga ko afunze nabi butari bubizi.

Abareganywe nawe bamwe basabye imbabazi

Itsinda ry’abaregwanwa nawe ririmo abandi batandatu bari barakatiwe gufugwa imyaka iri hagati ya 25 na 15 basabye ko ubujurire bwabo buseswa kuko bemera ibyo barezwe kugira ngo bagabanyirizwe ibihano.

Nk’uwitwa Innocent Kalisa wari wakatiwe imyaka 25 yavuze ko yemera ibyaha yahamijwe n’urukiko rwa gisirikare agasaba urukiko kumugabanyiriza ibihano.

Bamwe mu bagaragaye mu cyumba cy’iburanisha uyu munsi harimo abo mu muryango wa Joel Mutabazi bahanaguweho ibyaha cyangwa se bakatiwe ibihano by’igifungo gitoya bakaza kurekurwa.

Mu iburanishwa ryabanje, Mutabazi yakomeje kwinubira ko ubushinjacyaha bwakoresheje abo bafitanye isano kugira ngo bumuhimbire ibyaha.

Urukiko ruzafata umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Joel Mutabazi tariki 21 z’uku kwezi kwa gatandatu.

Skip to toolbar