Ubwo murashaka uko muzasubira kujya kwiba umutungo kamere wa Kongo,mwiyita abakongomani


Mdamu Jeannette Kagame yakiriye mugenzi we Denise Nyakeru

Madamu Jeannette Kagame hari ubwo yibaza niba igihugu cye kitatekereza kongera ururimi rw’ilingala mu ndimi zemewe mu Rwanda, hari ababyemera n’ababona ko ari nko gutebya.

Umugore wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ibi mu ijambo ryo kwakira mugenzi we, umugore wa Perezida Tshisekedi wa Kongo, Madamu Denise Nyakeru uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Madamu Kagame yavuze ko usibye ibibazo byahungabanyije amateka ibihugu byombi bisangiye hakiri byinshi ibi bihugu bihuriyeho, nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ibiro bye rwa Twitter.
Yavuze ko “hari ubwo yibaza niba igihugu cye kidakwiye gutekereza cyane kongera ilingala ku ndimi enye zemewe mu Rwanda”.
Umubare w’abavuga ilingala mu Rwanda ntabwo uzwi neza, si ururimi rukoreshwa mu bucuruzi cyangwa mu burezi, ruvugwa ahanini n’ababaye muri Kongo cyangwa abanyekongo baba mu Rwanda.
Bamwe bati byaba ari byiza abandi bati aratebya…
U Rwanda nicyo gihugu mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba gifite indimi nyinshi -enye – zemewe mu butegetsi; ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza, n’igiswayire giherutse kwemezwa mu mwaka wa 2017.
Igifaransa n’icyongereza zikoreshwa/zizwi n’abagiye mu mashuri.
Ubushakashatsi buheruka ku mibereho y’ingo mu Rwanda bw’ikigo cy’ibarurishamibare buvuga ko 14,4% by’abanyarwanda ari bo bageze mu mashuri yisumbuye naho 3,1% aribo bize kaminuza.
Ku rubuga rwa Twitter hari abasubije Madamu Kagame bishimira igitekerezo cye, hari n’abavuze ko babona ari nko gutebya.
Umwe ati: “Ntekereza ko bitoroshye kuri twe abanyarwanda kwiga ilingala, gusa byaba ari byiza”.
Undi we ati: “Ibyo ariko ndumva uri gutebya madamu”.
Madame Jeannette : Je me demande parfois si le Rwanda ne devrait pas sérieusement songer à ajouter le Lingala à ses quatre (4) langues officielles !.
Skip to toolbar