Inzara itumye bafungura umupaka,basanze ntayandi mahitamo!

U Rwanda rwafunguye by’agateganyo umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda.Imodoka nini ntizari zemerewe gukoresha uyu mupaka kuva mu kwezi kwa kabiri.

U Rwanda rwafunguye by’agateganyo umupaka wa Gatuna hagati yarwo na Uganda wari umaze amezi atatu ufunze ku modoka nini zitwara imizigo; uyu niwo ukoreshwa cyane hagati y’ibihugu byombi.

Abategetsi b’u Rwanda bafunze uyu mupaka ku modoka nini nta nteguza kuva tariki 28 z’ukwezi kwa kabiri, ubushyamirane bwa politiki hagati y’ibihugu byombi bwari bufashe indi ntera.

Icyo gihe, u Rwanda rwatanze impamvu y’imirimo yo kuvugurura uyu mupaka, nubwo yari isanzwe ikorwa nk’uko umwe mu bashoferi b’imodoka bawunyuraho yari yabwiye BBC.

Kuri iki cyumweru ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro cyasohoye itangazo rivuga ko uyu mupaka ufunguwe by’agateganyo kugeza tariki 22 z’ukwezi kwa gatandatu.

Kivuga ko bikozwe kugira ngo “harebwe ko imirimo yakozwe itabangamiye urujya n’uruza rw’amakamyo atwaye imizigo iremereye”.

Gufunga uyu mupaka byatumye Uganda ishinja u Rwanda kwica amasezerano y’ubucuruzi agenga umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba avanaho imipaka ku bicuruzwa.

Ikigo cy’imisoro cya Uganda kivuga ko buri mwaka iki gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite nibura agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda. Ni inshuro eshatu z’ibyo u Rwanda rwohereza muri Uganda.

Kuva uyu mupaka wafungwa ibicuruzwa bijya mu Rwanda bivuye muri Uganda byagabanutseho hejuru ya 70% nk’uko bivugwa na kiriya kigo, kuko imodoka zibitwara zasabwaga guca ku yindi mipaka.

Ubutegetsi bw’u Rwanda ntabwo bwafunze umupaka wa Gatuna ku modoka nini gusa, “bwanagiriye inama” abanyarwanda kutajya muri Uganda kubw’umutekano wabo.

U Rwanda rurega Uganda guhohotera abaturage barwo bageze ku butaka bwayo, Uganda yo ishinja u Rwanda kohereza intasi ku butaka bwayo hagamijwe guhungabanya umutekano.

Nubwo umupaka wa Gatuna ufunguwe ku modoka nini urujya n’uruza rw’abantu, cyane abanyarwanda baca ku mipaka y’ubutaka bajya muri Uganda, rusa n’urwahagaze kugeza ubu.

Marthe Barengayabo utuye mu Rwada mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga hafi y’umupaka wa Gatuna, aheruka kubwira BBC ko kuva mu kwa gatatu batemerewe kwambuka ngo bajye hakurya nk’uko bisanzwe.

Skip to toolbar