Imihango yo kwibuka ku nshuro ya 75 igitero cy’ingabo z’ibihugu byishyize hamwe cyaganishije intambara ya kabiri y’isi ku musozo iraba muri iki cyumweru.Igitero kinini cyaganishije ku musozo w’intambara II y’isi cyagenze gite?
Umwamikazi w’Ubwongereza, Perezida Donald Trump wa Amerika n’abandi bayobozi b’ibihugu bitabiriye mihango uyu munsi yabereye ahitwa Portsmouth mu Bwongereza.
Iki gitero cyo mu kwezi kwa gatandatu mu 1944 cyagenze gite?
Ingabo z’Ubwongereza, Amerika, Canada n’Ubufaransa zateye iz’Ubudage zari zikambitse muri Normandy mu majyaruguru y’Ubufaransa tariki 06 z’ukwezi kwa gatandatu mu 1944.
Nicyo cyari igitero cya mbere kinini cyane cy’abarwanira mu mazi, mu kirere no ku butaka cyari gihuje izi ngabo z’ibihugu zifatanyije ngo zibohoze amajyaruguru y’uburengerazuba bw’uburayi yari yarafashwe n’ingabo z’abanazi ba Hitler.
Iki gitero cyohereje ingabo zirenga ibihumbi ijana ku myaro itanu ya Normandy mu majyaruguru y’Ubufaransa.
Ni igitero cyateguwe mu gihe cy’umwaka, cyagombaga kuba ku itariki nk’iyi ya gatanu z’ukwa gatandatu bizeye ko inyanja izaba ituje n’ukwezi kwazoye mu ijoro ariko haba imiraba n’umwijima bituma gikererezwaho amasaha 24 kiba tariki ya gatandatu.
Byageze mu mpera z’ukwezi kwa munani mu 1944 ubwo umujyi wa Paris wafatwaga 10% by’abasirikare miliyoni ebyiri b’ibihugu byishyize hamwe boherejwe mu Bufaransa barishwe, barakomeretse cyangwa baraburiwe irengero.
Nyuma yo kubona imbaraga zo kwishyira hamwe, hashize imyaka itatu (1947) Ubwongereza n’Ubufaransa byasinye amasezerano yo gutabarana mu gihe Ubudage bwatera kimwe muri byo.
Aya masezerano yaje kwaguka ajyamo Amerika n’ibindi bihugu ubu bimaze kuba 29 (n’Ubudage bwaje kuyajyamo) avamo ‘umuryango wo gutabarana w’ibihugu by’uburayi n’amerika’ uzwi nka OTAN cyangwa NATO.