Ababarahiza ntibubaha bibiliya,ubwose abarahira bo bayubahiriza?Abega ni abatekamutwe!!!

 

Ababyinnyi 8 b’Inganzongari bakuyemo akabo karenge!

Abazi amateka y’ubucakara, bazi ko mu gihe cyabwo, abanyafurika bajyanwaga mu Burayi n’Amerika ku ngufu batabishaka, ndetse bakanagerageza uburyo bwose batoroka bakagaruka iwabo. Ubundi mu bihugu byiza, aho abantu baba mu gihugu nacyo kikababamo, abaturage bahora baharanira kuba muri ibyo bihugu byabo, ku buryo iyo umuturage avuye mu gihugu cye agenda ababaye kuko aba azi ko agiye I mahanga, kandi bikaba bizwi ko amahanga ahanda, ibyo bigatuma yihutira gutaha bidatinze.

Ibi biterwa n’umuco wo kumva ko nta heza nk’iwanyu, kandi ko agomba kuhaba kuko ari ho haba hamurimo. Ibi bishingira ku ihame ry’igihugu mu muntu, n’umuntu mu gihugu. Iyo igihugu kikurimo nawe uhora uharanira kukibamo.
Nyamara kandi ku rundi ruhande, abazi iby’amahame agenga isi, bazi ihame ryavumbuwe n’umugabo Charles Darwin yise “Natural selection” twagerageza kwita ihame ryo guhitamo kw’urusobe rw’ibiriho, rivuga ko ikinyabuzima iyo kiri ahantu hatagishaka cyangwa se aho kiri hatandukanye n’imiterere yacyo, kirapfa, cyangwa se kigahunga kikahava.
Iri niryo hame rigenga urupfu n’ubuhunzi. Umuturage iyo abonye igihugu arimo kitameza uko yifuza kumera, arahunga cyangwa se agapfa. Iri ni ryo hame rigenga ubuhunzi. Bityo akamaro k’ubutegetsi ni ako gushyiraho uburyo bwiza abanyagihugu bifuza kandi bashobora kubamo bakagubwa neza. Iyo batabikoze, abaturage barapfa abandi bagahunga.
Abanyarwanda ibi bashobora kubyumva vuba, kuko babonye uko abanyagihugu bapfa abandi bagahunga bitewe n’ubutegetsi bubi. Uyu munsi u Rwanda ruri mu bihugu bifite impunzi nyinshi kandi zinakomeje kwiyongera. Ibi nta gushidikanya ko biterwa n’ubutegetsi bubi, budaharanira kuzana ibituma abaturage babaho neza. Niyo mpamvu abategetsi aho kurinda abaturage babica umunsi ku munsi, bigahita biba inkomoko y’ubuhunzi, aho tubona umunsi ku munsi Abanyarwanda bahunga igihugu cyabo nyamara kandi ubutegetsi bwa PFR bwaje bubeshya ko burajwe inshinga n’ikibazo cy’ubuhunzi, none aho kubugabanya, ahubwo burarushaho kubwongera.
Muri iki gihe mu Rwanda humvikanye inkuru zitandukanye z’Abanyarwanda bakomeje gutoroka no guhunga igihugu bitewe n’ubuzima bubi bakibonamo, ndetse no kuba nta kizere cy’ubuzima bwiza kirangwa mu Rwanda, bityo bituma umunyarwanda wese ubonye aho aca, akuramo ake karenge, agahunga. Byakunze kuvugwa cyane ko urubyiruko hafi 90% ruhora ruhangayikishijwe n’uburyo rwava mu Rwanda rukajya kwibera mu mahanga, biciye mu nzira zemewe cyangwa se iz’ubusamo.
Uku guhunga igihugu biterwa n’uko Abanyarwanda benshi bamaze kubona ko igihugu cyabo gisa nk’icyagurishijwe, cyangwa se bikaba biterwa n’uko abayobozi bacyo bahisemo inzira yo kugisenya gahoro gahoro.
Itsinda rigari ry’ababyinnyi b’INGANZO NGARI ryaratorotse.
Gusohoka mu gihugu ni ukubanza kurahirira kuri Bibiliya ko uzagaruka!!!
Kuwa 15 Gicurasi 2019 nibwo itsinda ry’abantu 20 ryari rihagarariye Itorero Inganzo Ngari ryahagurutse hano mu Rwanda, ryitabiriye iserukiramuco rihuza Abanyafurika baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika ryitwa Africa Dence Festival. Amakuru avuga ko iryo tsinda ryagombaga kubyina no gukina muri ibyo birori bakagaruka hano mu Rwanda kuwa 29 Gicurasi 2019, nyamara ngo si ko byagenze kuko hagarutse 12 abandi umunani bagatoroka bagasigarayo.
Burya rero ngo ibijya gucika bica amarenga, abategetsi bo mu Rwanda ibi babicyetse rugikubita, maze muri bya bipindi byabo bita itorero rya Bamporiki bihererana iri tsinda barisaba kuzagaruka mu Rwanda ndetse banarahiza abo bose bari bateganijwe kuzaserukira u Rwanda. Ibi nabyo bigaragaza ko abategetsi babizi neza ko u Rwanda barugize umusaka ku buryo uruvuyemo wese aba atifuza kurugarukamo, bityo bagakoresha amayeri yo kurahiza abagiye hanze.
Bivugwa ko ku munsi wa gatatu bakigera muri USA ari bwo umutoza mukuru witwa Clarisse yahise atoroka, ku munsi wa kane abandi babiri bakamukurikira, hanyuma abandi batanu bagatoroka ku munsi wo kugaruka mu Rwanda.
Uku gutoroka kumeze gutya kugaragaza neza ikibazo cy’ingutu Abanyarwanda bafite gituma babona ko aho kuguma mu Rwanda, aho bafite inshuti n’imiryango n’imitungo imwe n’imwe, bajya ahandi bagatangira bundi bushya, ariko bakarokora ubuzima bwabo kuko baba babona buri mu kaga, kandi uwakabarengeye, ariwe ubica akanabahoza ku nkeke.
Urubyiruko rwo niyo warurahiza ibyahe n’ibya hehe,…rwarambiwe kubeshywa !
None tugire dute? Dukomeze guhunga gakondo yacu ngo turakiza amagara yacu nk’aho abatuma duhunga bo batava amaraso? Ibi nibyo bita guhaana igihu cyawe kandi kikurimo! Turahamagarira abanyarwanda buri wese mu ruhande rwe no kubushobozi bwe guhaguruka akagira uruhare mu kurengera igihugu cye!  FPR na Kagame byaragaragaye ko ari ikibazo ku Rwanda no kubanyarwanda…!
Skip to toolbar