Umucamanza mu rukiko rw’ubujurire mu Rwanda yatangaje ko agiye gukora iperereza kuri gereza ifungiwemo Col Tom Byabagamba wahoze akuriye itsinda ry’abasirikare barinda Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na muramu we Gen Frank Rusagara. Ni iperereza rigamije kumenya niba koko abaregwa uko ari batatu bafungiwe mu kato kabaviramo impamvu nyamukuru zo kubafungura by’agateganyo bakaburana bari hanze kuko izindi mpamvu zose zitangwa n’ubushinjacyaha zatewe utwatsi.