Abo mu miryango y’abapfuye bahabwa igitaka cyavuye mu mirambo y’ababo bakakibika
Leta ya Washington yabaye iya mbere mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yemeje itegeko ryo kugira imirambo ifumbire.
Bijyanye n’iri tegeko, abatuye muri iyi leta ubu bashobora guhitamo ko nibamara gupfa umurambo wabo ushobora gufumbizwa ubutaka.
Iki gikorwa kiri kubonwa nk’ikigamije gusimbura gutwika imirambo no gushyingura, ndetse nk’igishobotse gukurikizwa mu bice by’imijyi aho ubutaka bwo kubakaho amarimbi ari buto.
Nyuma yaho umurambo uhindukiye ifumbire, abo mu muryango wa nyakwigendera bahabwa icyo gitaka, bakaba bashobora kugikoresha mu gufumbira indabo, imboga cyangwa ibiti.
Umushinga w’iri tegeko washyizweho umukono nk’itegeko ku munsi w’ejo ku wa kabiri na Guverineri Jay Inslee w’iyi leta ya Washington.
Katrina Spade, wahirimbaniye ko iri tegeko ryemezwa, yashinze kompanyi ishobora kuba iya mbere izafasha muri icyo gikorwa.
Iki gikorwa kiri kubonwa nk’ikibungabunga ibidukikije kigamije gusimbura gutwika imirambo no gushyingura bisanzwe
Gushyingura mu buryo bubungabunga ibidukikije bikomeje kwiyongera.
Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa gatanu, byahishuwe ko umukinnyi wa filime Luke Perry wapfuye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, yashyinguwe muri leta ya California “akoroswa ibihumyo”.
Jae Rhim Lee wakoze uwo “mwambaro w’ibihumyo” yashyinguranywe, avuga ko ugabanya ibihumanya ikirere bisohoka iyo umurambo uri guhinduka ifumbire n’igihe utwitswe.
Uburyo bwo guhindura umurambo ukaba ifumbire busanzwe bwemewe n’amategeko yo mu gihugu cya Suède, mu gihe uburyo bwa kamere bwo gushyingura – aho umurambo nta bindi binyabutabire ushyirwaho mu gihe bawushyira mu isanduku – bwemewe n’amategeko mu Bwongereza.
Ibiro ntara makuru byo mu ijuru “Heaven News Media Agency” biratangaza ko mu gihugu cya Iran haraye habereye inama yigaga k’umucamanza “Chief Justice of the world” Read More »
You probably know the [National Voter Registration Act] as “Motor Voter.” It is the federal requirement that requires state motor vehicle offices to offer voter registration Read More »
[M]edia polling from Harvard-Harris showing that Americans hold almost diametrically opposing viewpoints from those that news corporations predominantly broadcast as the official “truth.” Read More »