Abo mu miryango y’abapfuye bahabwa igitaka cyavuye mu mirambo y’ababo bakakibika
Leta ya Washington yabaye iya mbere mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yemeje itegeko ryo kugira imirambo ifumbire.
Bijyanye n’iri tegeko, abatuye muri iyi leta ubu bashobora guhitamo ko nibamara gupfa umurambo wabo ushobora gufumbizwa ubutaka.
Iki gikorwa kiri kubonwa nk’ikigamije gusimbura gutwika imirambo no gushyingura, ndetse nk’igishobotse gukurikizwa mu bice by’imijyi aho ubutaka bwo kubakaho amarimbi ari buto.
-
Uwashinze Huawei avuga ko Amerika ‘iyikengera’
-
Leta ya Alabama yemeje umushinga w’itegeko ribuza gukuramo inda
-
Kubera iki Uburusiya na Amerika birwanira cane Venezuela?
Nyuma yaho umurambo uhindukiye ifumbire, abo mu muryango wa nyakwigendera bahabwa icyo gitaka, bakaba bashobora kugikoresha mu gufumbira indabo, imboga cyangwa ibiti.
Umushinga w’iri tegeko washyizweho umukono nk’itegeko ku munsi w’ejo ku wa kabiri na Guverineri Jay Inslee w’iyi leta ya Washington.
Katrina Spade, wahirimbaniye ko iri tegeko ryemezwa, yashinze kompanyi ishobora kuba iya mbere izafasha muri icyo gikorwa.

Iki gikorwa kiri kubonwa nk’ikibungabunga ibidukikije kigamije gusimbura gutwika imirambo no gushyingura bisanzwe
