Noneho se Umwakagara yaba agiye kubahiriza itegeko rya ONU?

 

Col Byabagamba ubwo yasohokaga mu cyumba cy’urukiko kuri uyu wa gatatu

Col Byabagamba warindaga Perezida Kagame avuga ko afunze uko bitagenwe n’urukiko

Colonel Tom Byabagamba wahoze akuriye abarinda Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, uyu munsi yabwiye urukiko rw’ubujurire i Kigali ko amaze imyaka itanu afungiye mu kato, n’itatu adasurwa.

Col Byabagamba n’abo baregwa hamwe Frank Rusagara wahoze ari Jenerali akajya mu kirihuko cy’izabukuru n’uwari umushoferi we Sergeant François Kabayiza, uyu munsi ni bwo baje mu rukiko kujurira nyuma y’imyaka itatu bakatiwe.

Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, Rusagara akatirwa imyaka 20 naho Kabayiza itanu.

Ni nyuma yaho urukiko rwa gisirikare rubahamirije ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, kwamamaza nkana ibihuha bangisha abaturage ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu – ibyaha abaregwa bahakanaga.

Mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2016 bakimara gukatirwa, bahise batangaza ko bajuririye imyanzuro y’urukiko. Uyu munsi ni bwo bagejejwe mu rukiko rw’ubujurire. Aha umutekano wari urinzwe bikomeye.

Abaregwa bagaragaye bamwenyura berekana ko bameze neza. Col Byabagamba yagaragaye mu rukiko yambaye imyenda ya gisirikare.

Mu cyumba cy’urukiko hari abantu bacye mu bo mu miryango yabo baje gukurikirana uru rubanza.

Rusagara wahoze ari Jenerali akajya mu kiruhuko cy’izabukuru

Umushinjacyaha yatangiye avuga ko ubujurire bwabo budakwiye kwakirwa kuko abaregwa batatanze impamvu zo kujurira kwabo.

Ibi byabaye nk’ibitungura abaregwa, bavuga ko uregwa iyo avuze ko ajuririye umwanzuro umufatiwe biba bihagije nubwo atatanga ibisobanuro kuko byumvwa mu iburanisha ku bujurire.

Byabagamba avuga ko yarwaye umugongo

Col Tom Byabagamba yasabye abacamanza ko yafungurwa by’agateganyo kuko avuga ko amaze imyaka itanu afungiye mu kato kandi bitarategetswe n’urukiko rwa gisirikare rwamukatiye igifungo.

Yavuze kandi ko nta mategeko ateganya gufungirwa mu kato k’uwahamwe n’ibyaha yahamijwe.

Col Byabagamba yavuze ko ubu “yarwaye umugongo kubera uburyo bubi afunzemo”. Kandi ko amaze imyaka itatu atemerewe gusurwa.

Rusagara avuga ko afungiye mu kigo cya gisirikare

Frank Rusagara na we yinubiye ko afungiye mu kigo cya gisirikare cya Kanombe kandi urukiko rwarategetse ko afungirwa muri gereza ya gisirikare ya Mulindi.

Na we asaba gufungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze kuko avuga ko afite uburwayi bukomeye, ndetse avuga ko bidakwiye kuba iyo agiye guhura na muganga aba ahagarikiwe n’abasirikare mu buryo bumutera ubwoba.

Uyu munsi abacamanza bumvise impande zombi ku nzitizi zo kuburanisha ubujurire bw’abaregwa. Abacamanza bavuze ko umwanzuro kuri izi nzitizi uzasomwa ku itariki ya 31 y’uku kwezi kwa gatanu.

Skip to toolbar