Yagejejwe mu rukiko ahagana saa tatu z’igitondo ari kumwe n’umwunganizi we Moïse Nkundabarashi. Yagaragaye ashishikajwe no kuganira na we ndetse akananyuzamo akamwenyura.
Umutekano wari urinzwe bikomeye. Muri buri nguni y’icyumba cy’urukiko ndetse no hanze hari abapolisi bafite imbunda.
Ibyaha yarezwe bishingiye ku byo yagiye atangaza nk’umuvugizi wa FLN ku bitero byibasiye uturere tw’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda guhera mu mwaka ushize.
Ubushinjacyaha bwavuze ko leta y’u Burundi yahaye umutwe wa FLN – ‘Sankara’ yari abereye umuvugizi – aho ushinga ibirindiro naho leta ya Uganda ikawuha ibikoresho.
‘Sankara’ yitandukanyije na FLN
Ahawe umwanya, yavuze ko “nta byinshi afite byo kwisobanuza kuko ibyo atakoze ubwe bishobora kuba byarakozwe n’inyeshyamba za FLN yari abereye umuvugizi”.
Yavuze ko abasirikare ba FLN bamutengushye bakagambanira igitekerezo cyiza yari afite bakica abasivili mu bitero bakoraga bavuye mu ishyamba rya Nyungwe.
Umwunganizi we mu mategeko, Moïse Nkundabarashi, arasaba ko umukiliya we yarekurwa akaburana ari hanze kuko yagaragaje ubushake bwo gufasha ubucamanza.
Nsabimana yavuze ko “atagiye kuburana urwa ndanze” ngo kuko nk’umuntu wize amategeko azi “icyo kutagora ubutabera bisobanuye”. Yagize ati: “Niyo nabihakana n’inyoni zo muri Nyungwe zabinshinja”.
Abacamanza bavuze ko isomwa ry’urubanza rwe ku ifunga cyangwa ifungurwa ry’agateganyo rizaba ku wa kabiri ku itariki ya 28 y’uku kwezi kwa gatanu.
June 22,2015 Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwami w’uRwanda ataha mu gihe umwakagara akiri ku ngoma, ariko ntabwo yashyikiye muri gakondo ya bakiranutsi, ahubwo yakiriwe mu butayu Read More »
June 22,2015 Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwami w’uRwanda ataha mu gihe umwakagara akiri ku ngoma, ariko ntabwo yashyikiye muri gakondo ya bakiranutsi, ahubwo yakiriwe mu butayu Read More »