Abaganga b’inyamaswa bo mu gihugu cya New Zealand barokoye inyoni ya gasuku (perroquet / parrot) yo mu bwoko bwa Kakapo bwugarijwe no gucika ku isi, mu gikorwa cya mbere kibayeho mu mateka.
Mu kubaga iyi nyoni imaze iminsi 56 ibayeho yari ifite umwobo mu mutwe wayo, aba baganga bakoresheje uburyo bumwe n’ubukoreshwa ku bantu n’izindi nyamaswa zo mu muryango w’inyamabere.
Ubu bwoko bw’inyoni bukomoka aha muri New Zealand, bwagiye bwibasirwa na barushimusi, kubura aho kuba ndetse no kuribwa n’izindi nyamaswa.
Iyi nyoni izwi ku izina rya Espy 1B yabazwe mu bwonko, yavukiye mu birwa bya Codfish Island mu majyepfo ya New Zealand. Ubwo yari iri kwitabwaho mu ishami rya Kaminuza ya Massey yo muri iki gihugu ryita ku kubungabunga izi nyoni, ni bwo hatahuwe umwobo udasanzwe mu mutwe wayo.
MASSEY UNIVERSITY
Nuko iyi nyoni itwarwa mu ndege ku buntu na kompanyi y’indege y’iki gihugu, ijyanwa ku bitaro by’iyi kaminuza bya Wildbase Hospital ahakorewe uku kuyibaga mu bwonko kwanditse amateka.
Mu itangazo ibi bitaro byasohoye, umuyobozi wabyo Porofeseri Brett Gartrell yavuze ko hari hasigaye akantu gato cyane gatwikiriye ubwonko bwayo.
Yavuze ko umwobo wari mu mutwe wayo “watumye igice cy’ubwonko n’ikibutwikira gikomeye cyitwa ‘dura’ bisohoka”.
Yongeyeho ko uko kuyibaga mu bwonko “byo kwigerezaho” kwari ngombwa ngo bayirokore, ariko ko “nta gerageza na rimwe nk’iri ryari rwarigeze rikorwa mbere yaho mu buvuzi bw’inyoni”.
NEW ZEALAND DEPARTMENT OF CONSERVATION Ku isi hasigaye inyoni nke gusa zo muri ubu bwoko
Kubaga iyi nyoni mu bwonko kwabaye mu cyumweru gishize kugenda neza, ndetse ubuyobozi bw’ibi bitaro bya kaminuza bya Wildbase buvuga ko iri “koroherwa mu buryo butangaje”.
Izi nyoni zahoze ari zimwe mu ziganje muri New Zealand. Ariko kuri ubu, nkuko bitangazwa n’umuryango mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije (IUCN, mu mpine y’Icyongereza), ziri mu cyiciro cy'”izugarijwe cyane no gushiraho”.
Amakuru agera kuri egretnews.com aratangaza ko Leta ya William Ruto imaze kurasa abantu (14) mu bigaragambya basaba Leta kudohora umukandara ikoroshya ubuzima. Read More »
The Biden administration seems adept at launching grand schemes that make it look as if it is doing something about countering China in Latin America, but Read More »
Just as Iran has used Ukraine’s brutal war to test the effectiveness of its drone and missile technology, so China’s emerging industrial-military complex is reportedly looking Read More »
Perhaps a more interesting sign has come with the purges carried among security forces with some of the more hardline officers moved aside or sent into Read More »

Egret TV
L
o
a
d
i
n
g
Rwandan Genocide - The slaughter of 800,000 people