Abaganga b’inyamaswa bo mu gihugu cya New Zealand barokoye inyoni ya gasuku (perroquet / parrot) yo mu bwoko bwa Kakapo bwugarijwe no gucika ku isi, mu gikorwa cya mbere kibayeho mu mateka.
Mu kubaga iyi nyoni imaze iminsi 56 ibayeho yari ifite umwobo mu mutwe wayo, aba baganga bakoresheje uburyo bumwe n’ubukoreshwa ku bantu n’izindi nyamaswa zo mu muryango w’inyamabere.
Ubu bwoko bw’inyoni bukomoka aha muri New Zealand, bwagiye bwibasirwa na barushimusi, kubura aho kuba ndetse no kuribwa n’izindi nyamaswa.
Iyi nyoni izwi ku izina rya Espy 1B yabazwe mu bwonko, yavukiye mu birwa bya Codfish Island mu majyepfo ya New Zealand. Ubwo yari iri kwitabwaho mu ishami rya Kaminuza ya Massey yo muri iki gihugu ryita ku kubungabunga izi nyoni, ni bwo hatahuwe umwobo udasanzwe mu mutwe wayo.
MASSEY UNIVERSITY
Nuko iyi nyoni itwarwa mu ndege ku buntu na kompanyi y’indege y’iki gihugu, ijyanwa ku bitaro by’iyi kaminuza bya Wildbase Hospital ahakorewe uku kuyibaga mu bwonko kwanditse amateka.
Mu itangazo ibi bitaro byasohoye, umuyobozi wabyo Porofeseri Brett Gartrell yavuze ko hari hasigaye akantu gato cyane gatwikiriye ubwonko bwayo.
Yavuze ko umwobo wari mu mutwe wayo “watumye igice cy’ubwonko n’ikibutwikira gikomeye cyitwa ‘dura’ bisohoka”.
Yongeyeho ko uko kuyibaga mu bwonko “byo kwigerezaho” kwari ngombwa ngo bayirokore, ariko ko “nta gerageza na rimwe nk’iri ryari rwarigeze rikorwa mbere yaho mu buvuzi bw’inyoni”.
NEW ZEALAND DEPARTMENT OF CONSERVATION Ku isi hasigaye inyoni nke gusa zo muri ubu bwoko
Kubaga iyi nyoni mu bwonko kwabaye mu cyumweru gishize kugenda neza, ndetse ubuyobozi bw’ibi bitaro bya kaminuza bya Wildbase buvuga ko iri “koroherwa mu buryo butangaje”.
Izi nyoni zahoze ari zimwe mu ziganje muri New Zealand. Ariko kuri ubu, nkuko bitangazwa n’umuryango mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije (IUCN, mu mpine y’Icyongereza), ziri mu cyiciro cy'”izugarijwe cyane no gushiraho”.
Nkuko mu bizi Umwakagara Paul Kagame mu myaka yashize yakunze gushyamirana cyane n’igihugu cya France. Muri uko guhangana kw’i bihugu byombi aho Umwakagara Paul Kagame yashinjaga Read More »
Hamas, like Iran, continues to treat the idea of disarmament with a mix of dismissal and rhetorical defiance, effectively signaling that it has no intention of Read More »
On March 20, 2026, US Rep. Greg Landsman introduced House Resolution 1130, which recognizes the 1971 atrocities in Bangladesh as genocide, war crimes, and crimes against Read More »
June 11,2016 njyanwa mu iyerekwa mbona abadayimoni bo muri gakondo ya bakiranutsi (Rwanda) bashakisha ubuhungiro hatari umuriro ubatwika nko mu Rwanda, Uwiteka Imana Nyiringabo arambwira ati, mwana Read More »
Paul Kagame yamenyereye gucuruza umunyapolitike Umuhoza Ingabire Victoire, ubushize byamuhesheje kuyobora umuryango uvuga igifaransa abifashijwemo na Emmanuel Macron, abonye ko manda ya Louise Mushikiwabo irangiye, arongera Read More »
Nkuko mu bizi Umwakagara Paul Kagame mu myaka yashize yakunze gushyamirana cyane n’igihugu cya France. Muri uko guhangana kw’i bihugu byombi aho Umwakagara Paul Kagame yashinjaga Read More »
Hamas, like Iran, continues to treat the idea of disarmament with a mix of dismissal and rhetorical defiance, effectively signaling that it has no intention of Read More »
On March 20, 2026, US Rep. Greg Landsman introduced House Resolution 1130, which recognizes the 1971 atrocities in Bangladesh as genocide, war crimes, and crimes against Read More »
June 11,2016 njyanwa mu iyerekwa mbona abadayimoni bo muri gakondo ya bakiranutsi (Rwanda) bashakisha ubuhungiro hatari umuriro ubatwika nko mu Rwanda, Uwiteka Imana Nyiringabo arambwira ati, mwana Read More »
Egret TV
L
o
a
d
i
n
g
Rwandan Genocide - The slaughter of 800,000 people