BBL ifasha abafite ibinure bikabije ku mubiri cyangwa se abadafite na mba kugira imiterere bifuza
“Brazilian butt lift” (BBL) ni uburyo buzwi cyane muri Brazil, n’ahandi ku isi, bwo kongera ubunini n’imiterere by’amayunguyungu n’amabuno ku bagore. BBC yakurikiranye umukobwa witwa Shami washakaga ko babimukorera.
Ni ubuhanga bwo gutunganya umubiri uriho cyangwa utariho ibinure kugira ngo bawuhe imisusire nyirawo ashaka. Bivugwa ko bwatangijwe n’umuganga witwa Dr Ivo Pitanguy wo muri Brezili.
Ibinure bikabije ku mubiri bijya ku nda, ku matako, ku mugongo wo hasi cyangwa ku kibuno. BBL ifasha abafite ibi binure cyangwa se abadafite na mba kugira imiterere bifuza.
Uyu mukobwa w’imyaka 23 ukomoka muri Africa arabizi ko n’abo mu muryango we babona ari ubusazi. Ariko ati “ariko mu muco w’abanyafurika ni… (ikibuno) ikinini cyangwa kiburungushuye nicyo kiza”.
Mu kumutunganya, Shami agomba kubanza akavanwaho ibinure biri ku nda, ku mugongo hasi no ku matako.
Igice kinini cy’ibinure bamuvomyemo kigaterwa ku kibuno kugira ngo kibe uko agishaka, kinini kandi kiburungushuye.
Gukira neza no kuba ufite ikimero ushaka bifata amezi atandatu nk’uko umwe mu babikorewe yabyeretse BBC.
Ubikorerwa aba yanemeye ko yapfa
Shami yagiye kureba Dr Kremer wakoze BBL mu Bwongereza no hanze yabwo ariko ubu akaba yarabiretse, yashakaga kumenya neza ingaruka zabyo mbere yo kubagwa.
Dr Kremer aramubwira ati “Shami, ukwiye kumenya ko umuntu aba abaga aho atareba, bityo nshobora gukomeretsa agatsi gato aka kakohereza mililitiro nke z’amaraso mu mutsi zikavamo ’emboli’nini”.
Emboli ni ipfundo ry’amaraso yavuze
Dr Kremer yamubwiye ko iyi ‘Emboli’ nini ihita igenda ikikubita ku bihaha cyangwa ku mutima umuntu agahita apfa mu masegonda macye.
Iyi niyo mpamvu uyu muganga yaretse gukora bene ibi, anabwira Shami ko mu gihe yaba ahisemo kubikorerwa ashyira umukono ku rupapuro ko yemeye ko ashobora no gupfa.
Muganga yamubwiye ko uko ateye ari byiza bikwiye kumutera ishema akareka kwishyira muri aka kaga.
Shami ati “Dr Kremer yambwiye byinshi byatumye mpita ndeka uyu mugambi wo kwibagisha ikibuno”.
April 17,2024 ibiro ntaramakuru byo mu ijuru (Heaven News Media Agency) biratangaza Amakuru akurikira. Mu ijoro ryakeye Kampala muri Uganda bakoranye inama na Kayumba Nyamwasa, Read More »
The bombing of the Iranian consulate in Damascus, Syria was not, as the Iranians claim, simply an attack on a blameless diplomatic mission. It was a Read More »
Instead of moving towards a European super-state or a federal outfit, the EU’s current trajectory seems to be back to the nation-state model. The coming European Read More »
Israel is currently facing a multi-front war for its survival, with Qatar, Iran and Iran’s proxies, which are encircling Israel, leading the charge. If the Biden Read More »
The word “democracy” appears to have become polite shorthand for insisting that an insular minority in control of the government always knows what is best for Read More »
April 17,2024 ibiro ntaramakuru byo mu ijuru (Heaven News Media Agency) biratangaza Amakuru akurikira. Mu ijoro ryakeye Kampala muri Uganda bakoranye inama na Kayumba Nyamwasa, Read More »
The bombing of the Iranian consulate in Damascus, Syria was not, as the Iranians claim, simply an attack on a blameless diplomatic mission. It was a Read More »
Instead of moving towards a European super-state or a federal outfit, the EU’s current trajectory seems to be back to the nation-state model. The coming European Read More »
Israel is currently facing a multi-front war for its survival, with Qatar, Iran and Iran’s proxies, which are encircling Israel, leading the charge. If the Biden Read More »
Egret TV
L
o
a
d
i
n
g
Rwandan Genocide - The slaughter of 800,000 people